M23: Jean Marie Runiga na Baudouin Ngaruye bahungiye mu Rwanda,naho Bosco Ntaganda ahungira mu birunga

Amakuru aturuka mu Rwanda mu ntara y’uburengerazuba aravuga ko abasirikare barenga 600 b’umutwe wa M23, uruhande rushyigikiye Jean Marie Runiga na Bosco Ntaganda bahungiye mu Rwanda mu ijoro ry’iya 15 rishyira iya 16 Werurwe 2013 bamwe bari ku maguru abandi bari mu mamodoka bashyirwa mu nkambi ya Nkamira. Barimo ibice bitatu, abasirikare, abanyapolitiki n’abaturage basanzwe bo batangiye kwitahira babonye imirwano irangiye.

Abo basirikare bayobowe na Baudouin Ngaruye watangarije abanyamakuru ko bahunze kubera kubura amasasu, bahungiye mu Rwanda kubera ko ingabo z’uruhande rwa M23 rushyigikiye Makenga zari zimaze kubirukana mu gace ka Kibumba kari ku mupaka n’u Rwanda.

zimwe mu ntwaro Leta y’u Rwanda ngo yambuye abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda (photo:Kigali today)

Amakuru aturuka mu ruhande rushyigikiye Makenga aravuga ko ingabo ziyobowe na Col Yusuf Mboneza na Col Innocent Kaina ari zo zikomeje kwirukana izishyigikiye Gen Bosco Ntaganda bivugwa ko yahungiye mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyamuragira ari kumwe na Col Innocent Zimulinda n’abasirikare bagera kuri 200, ariko Col Vianney Kazarama yatangaje ko Gen Bosco Ntaganda yahunganye n’abagera kuri 30 gusa.

Les soldats et officers congolais en fuite source: Kigalitoday
Abasirikare bahunganye na Baudouin Ngaruye na Runiga mu Rwanda. (Photo Kigali today)

Jean Marie Runiga wari umukuru wa politiki wa M23 akaza gukurwaho n’igice gishyigikiye Makenga agasimbuzwa Bertrand Bismwa, bivugwa ko yatawe muri yombi n’abayobozi b’u Rwanda ariko Leta y’u Rwanda ivuga ko yamutandukanyije n’izindi mpunzi kubera umutekano we, akigera mu Rwanda ngo yatangaje ko yemeye ko yatsinzwe yiyemeje kuba impunzi akaba yemera kugendera ku mategeko agenga impunzi. Ngo yaba yifuzaga kujya mu gihugu cya Uganda. Mu byo Jean Marie Runiga yatangaje yakomeje gushinja uruhande rwa Makenga ko ngo rwafatanije na Leta ya Congo.

Abandi basirikare ba M23 uruhande rwa Runiga na Ntaganda nabo bahungiye mu Rwanda. Twavuga nka Col Baudouin Ngaruye uhakana ko ntaho ahuriye na Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Col Séraphin Milindi, Lt Col Muhire n’abandi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abayobozi b’u Rwanda mu ijwi rya Ministre w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, ngo abasirikare bavuye mu gihugu cya Congo bahungiye mu Rwanda, bahita batabwa muri yombi bamburwa intwaro, abakomeretse nabo bajyanwa kuvurwa ku bufatanye n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge. Leta y’u Rwanda ubu ngo irimo kureba uburyo yavugana n’imiryango itandukanye yaba mpuzamahanga cyangwa iyo mu karere ngo barebe icyakorerwa izo mpunzi nshya.

I Kibumba, aho bamwe mu basirikare barwaniriraga uruhande rwa Runiga na Ntaganda bari bamaze kwishyira mu maboko y’igice cya Makenga

Ubwanditsi

10 COMMENTS

  1. Dukorere se “Analysis” y’ibi bintu. Bihuze n’uruzinduko rw’Umubyeyi w’Igihugu, intare batinya muri USA. Ndakwemera cyakora, uri UMUCENGEZI kabisa.

  2. ahaaa M23 birabananiye kweri ukuntu mwatangiye none mucitsemo ibice birababaje nuku twari tuziko mugiye gushakira abanye congo amahoro none munanirawe kumvikana.

  3. ikibabaje n’abana ba banye Congo bahameneye amaraso,ubwose icyo mwarwaniraga mukigezeho?mwakumvikanye mugashakira amahoro abenye Congo mukareka kwiha leta ya Congo

  4. Ibya m23 ni infini or unfinished mugihe bagitera na ba fondateurs bayo ntawubahangara.ubu bari muri labo ibitendo na za kanuni bishasha mubyitege, UN nizana ingabo n’imperuka laa !!!.

Comments are closed.