”MIGEPROF”Iti Amakimbirane Mu Tugoroba Tw’ababyeyi bimaze kuba imbata y’Abaturage b’intara y’Amajyaruguru

Ministre NYIRASAFARI Espérance

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

N’ubwo hibanzwe kuri iyi ntara y’Amajyaruguru, nyamara ni ikibazo rusange mu Gihugu, aho amakimbirane aterwa n’ubusumbane, n’uko abaturage babayeho mu Rwanda cyane cyane bigashingira kuko FPR ihatira Abanyarwanda kuba mu ishaka ryayo rimwe gusa, ibibi ni bimwe bituma n’Abaturage bo hasi iyo bonkamwa n’iki kibazo .

NYIRASAFARI Espérance mu ruzinduko yagiriraga mu karere ka Musanze yasoje aganira n’abayobozi banyuranye bo mu ntara y’amajyaruguru, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango NYIRASAFARI Espérance yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze gushyira imbaraga mu kunoza gahunda y’imigoroba y’ababyeyi kuko ngo yasanze idahagaze neza nyamara yakabaye imwe mu nzira zabafasha guhashya amakimbirane yo mu miryango, kimwe mu bibazo bigikomeje kugaragara mu karere ka Musanze no mu ntara y’amajyaruguru muri rusange.

Muri ibyo biganiro byabereye mu karere ka Musanze, amakuru agera kuri The Rwandan n’uko byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze baturutse mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, byasojwe bamwe mu bayobozi basezeranye guhindura imikorere, mu buryo bari basanzwe bakoresha bahangana n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango nyuma yo kubona ko nta musaruro ufatika bwatangaga. Ndetse banabwiwe ko utazabyubahiriza ubu bari kumutuma, ariko ko bazageza igihe bakituma. Aha bacaga amarenga ko n’Amagereza ataruzura.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango NYIRASAFARI Espérance mu gihe ubundi ngo imiryango itabanye neza yatumizwaga mu nteko z’abaturage akaba ariho hacocerwaga ibibazo byabo ubu noneho ngo abayobozi nibo bagiye kujya basanga iyo miryango itabanye neza mu ngo, kuko ngo aribyo babona byazatanga umusaruro.

Uretse ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yanagarutse cyane kuri gahunda y’amarerero y’abana nayo yagaragaje ko uturere dutandukanye tw’iyi ntara y’amajyaruguru tutaragera ku rwego rushimishije, asaba abayobozi batwo kubishyiramo imbaraga.

Uturere twatunzwe agatoki ni hafi ya twose tugize intara y’Amajyaruguru, ndetse agaruka cyane ku turere duhoramo impfu za hato na hato zitewe n’Amakimbirane, aho yanatanze urugero rw’umusore wakubiswe isuka ya majagu mu karere ka Gicumbi ndetse n’umuyobozi waho w’umudugudu wakubiswe umwase n’umuturage maze agahita yitaba Imana.