Mu gihe i Bujumbura habaga umuhango wo kwibuka Lt Gen Adolphe Nshimirimana, ubugenzacyaha buravuga ko bwafashe abamwishe

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kanama 2015 habaye umuhango wo kwibuka Lt Gen Adolphe Nshimirimana wishwe ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015 mu gitondo iyo mihango ikaba yabereye hafi y’aho yiciwe.

Amakuru atugeraho araviga ko uwo muhango witabiriwe n’abantu benshi bari bambaye imyenda yirabura biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Kuri iki cyumweru kandi nibwo umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Burundi Bwana Valentin Bagorikunda yatangaje ko bamwe mu bishe Lt Gen Adolphe Nshimirimana batawe muri yombi.

Ariko yatangaje ko abafashwe ari bamwe mu batumwe gukora icyo gikorwa naho ababatumye n’abandi ngo bagize uruhare muri iki gikorwa ngo ntabwo barafatwa barakidegembya.

Mu itangazo ryasomwe kuri Radio Televiziyo ya Leta y’u Burundi kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kanama 2015, haravugwamo ko imodoka yakoreshejwe mu kwica Lt Gen Adolphe Nshimirimana yamenyekanye. Ngo yavuye mu kigo cya gisirikare cya Ngagara mu gitondo cy’umunsi Lt Gen Adolphe Nshimirimana yiciweho ngo yaje kuboneka ahitwa ku Musaga ku wa mbere tariki ya 3 Kanama 2015 yatwitswe ndetse n’imyenda ya gisirikare abagabye icyo gitero bari bambaye niho bayisanze.
Ibi birashimangira amakuru The Rwandan yabonye ku munsi Lt Gen Adolphe Nshimirimana yicwagaho ayo makuru akaba yaravugaga ko umusirikare mukuru wategekaga ikigo cya gisirikare cya Ngagara yatawe muri yombi. Havuzwe kandi n’amakuru y’uko hari umushoferi mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Burundi witwa Vyamanga washakishwaga bikomeye bivugwa ko ari we wari utwaye imodoka yakoreshejwe mu kwica Lt Gen Adolphe Nshimirimana.
Nabibutsa ko Perezida Nkurunziza mu ijambo yavuze ku bijyanye n’urupfu rwa Lt Gen Adolphe Nshimirimana yari yasabye abarundi gutuza ngo ntibatwarwe n’ishavu ngo bihorere ndetse aha abashinzwe umutekano igihe cy’icyumweru ngo babe bafashe abagize uruhare muri iki gikorwa.
kwibuka Adolphe
kwibuka Adolphe2
The Rwandan