NDAMIRA – Episode 24


Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Byageze nimugoroba, tujya ku meza, tuva ku meza tujya kuryama, ku wa mbere ukurikiyeho nibwo amasomo yatangiye. N’ubwo bwose ubwo nari nkiga kuri ESA nari umuhanga, ariko ibintu nari naranyuzemo n’imihangayiko nari mfite byari byaransubije inyuma cyane. Ntabwo nigaga rwose ngo mfate, nta n’ubwo nashoboraga gusinzira nararaga nkanuye amaso mpaka mu gitondo. Amasomo twarayize njyewe nta kajyamo, nabunzanga imitima, hari mu gicuku, masomo menshi nari narayize haba kuri CETAI cyangwa kuri ESA kandi nyumva neza, ariko icyo gihe nabonaga ntazi iyo biva niyo bijya, nasaga n’utararangije na primaire.

Ku ishuli icyo gihe nari mfite amahane menshi cyane, gusa nyuma naje kumenya ko nari mfite ibikomere ku mutima by’igihe kirekire, umuntu yankorera agakosa gatoya, kagatoneka wenda igikomere maranye imyaka icumi, uwo mujinya w’imyaka icumi nkahita nywumusukaho wose uko wakabaye, hari benshi babirenganiyemo. Nari maze kuba umusore, kandi mfite ingufu zihagije sinifuga kongera gusuzugurwa cyangwa guhohoterwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Naragukubitaga wajya nkundega kwa préfet de discipline ugasanga nagutanzeyo mpagaze ku rugi, nkakubwira ngo ibeshye winjiremo, ubwo wahitaga usubira inyuma nta mahane. Ntabwo ari abanyeshuli gusa bahuye n’uburakari bwanjye hari n’abarimu babigendeyemo.

Harimo umwe ntari buvuge izina ku bw’icyubahiro mugomba nka mwarimu wanjye ndanakeka ubu ari umuntu ukomeye, rimwe rero nari niviriye muri atelier ninaniriwe, ansanga aho mpagaze hanze ya atelier ntegereje bagenzi banjye yaramfashe arambaza ngo harya sha ni wowe wigize akari aha kajyahe hano muri iki kigo? Ntabwo yari azi mu by’ukuri uwo afashe uwo ari we, yajyanga yumva ngo Ndamira yakubise umuntu akumva ari ibintu byoroshye ko agomba kunkosora. Uko yakamfashe rero, nanjye sinzi uko byagenze namubonye aryame hasi, ubwo ahita ahaguruka abanyeshuli bari badusohotse inyuma, bahita batujya hagati.

Ubwo ako kanya inkuru yahise igera muri direction bati Ndamira akoze ishyano akubise mwarimu, abarimu si bose ariko bahise basaba ko banyirukana ikubagahu, inama ya discipline yahise itumizwa, ariko amahirwe yanjye twagiraga umuyobozi w’ishuli wari umuhanga cyane. Ntabwo yahubukaga mbere yo gufata icyemezo yabanzaga kwiga neza impamvu y’ibintu, bityo akirinda gufata icyemezo ahubutse.

Directeur wanjye nyakwigendera Ir MVUKIYEHE Denys, yampamagaye mu biro bye, ndicara yabanje kunyitegereza mu maso nk’umunota wose ntacyo avuga, arangije arambaza ngo byangenze bite? Namusubizanyije uburakari bwinshi buvanzemo n’ubuswa , ariko ntiyabyitayeho kuko yifuzaga kumfasha.

Twaraganiriye ngerageza kumwereka ko ndi umwere, ko ibyo nakoze bifite ishingiro ariko nawe agerageza kunyumvisha amakosa yanjye nkanga kuva ku izima, we yifuzaga ko nemera amakosa nkasaba imbabazi, bwari bwo buryo byonyine bwo kundinda kwirukanwa. Sinabyumvaga nakomeje kwihagararaho by’amafuti, butya ngo urugamba rugorana kurusha izindi ni ukwirwanya ukitsinda, ukemera ko uri umunyamafuti, ugaca bugufi ugacisha make burya bishobora bake.

Yarambwiye ati: ubu ari wowe na mwarimu ninde dukeneye kuri iri shuli? Yarakomeje arambwira ati: abarimu barabuze, abenshi barishwe, abandi barahunga n’abandi barafunze, kubona umwarimu biragoye. Arongera anyereke amabaruwa y’ababyeyi bari baramwandikiye basabira abana babo ishuli bararibuze, anyumvisha ko ndamutse nirukanwe hari abandi bana barenga ijana biteguye guhita bajya mu mwanya ndimo. Ananyereka ko ariko mwarimu aramutse yirukanwe byashoboraga gufata imyaka 2 kugirango haboneke undi wamusimbura.

Ayo magambo yambwiye yaragiye yibika mu bwonko kure cyane, nahise nibuka ukuntu navunitse nshaka iryo shuli, nibuka uburyo nagotse kugirango mbashe kubona uburyo bwo kuhagera, nibutse mpereye kuri Bertha, Kayibanada n’umudamu we, Maman Belyse, Ministre Pie MUGABO, nibuka aho ncumbitse kwa Maman Thierry na Déo n’abandi bose bagize uruhare ruziguye n’urutaziguye kugirango byibura mbe nambasha kwicara muri iryo shuli. Sinzi ikintu cyamfashe nzenga amarira mu maso, ntabwo ijambo mumbabarire ryamvuye mu kanwa kanjye ariko directeur yarabibonaga ko natsinzwe kandi naciye bugufi.

Yarambwiye ati: subira mu ishuli wige ushyizeho umwete ntuzongere, arangije arambwira ati: n’ubwo bwose ufite ibibazo ariko ubuzima ni umuntu ku giti cye ntawe mubusangiye, yanyumvishije ko agahinda kanjye katagomba kuba ikibazo ku bandi, anyumvisha ko ntabyitwayemo neza nshobora kuzitesha amahirwe menshi mu buzima. Naramubwiye nti ese ko bampaye 0 muri conduite, kandi ibyo bihita bikwirukanisha automatiquement? Yarambwiye ati:ni jyewe ufata icyemezo cya nyuma ntawuzakwirukana niwisubiraho, ukamenya gukontorora amahane yawe.

Kuva uwo munsi natangiye kujya ngerageza kwifata nkirinda uburakari, ntibyari byoroshye ariko nagiye mbigeraho gahoro gahoro uko ibihe byagendaga bisimburana, ku bijyanye n’amanota ya conduite nkeka kuva isi yaremwa arijye munyeshuli wimutse mfite 0 muri conduite nta handi nigeze mbyumva.

Kuri ETO Kibuye twahigaga turi abanyeshuli bavuye mu byiciro bitandukanye by’ubuzima, abanyamujyi, abanyacyaro, abacitse ku icumu, abatararicitseho, abahungutse batatinze muri Zaïre, abakuru cyane nanjye ndimo abana bakiri bato…twari dutandukanye ariko twabanaga neza cyane nta rwicyekwe cyangwa ikindi kintu kindi, twari abavandimwe. Gusa icyo nabonye ni uko hafi ya twese twari abasirikare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntawabibwiraga undi, twarimo ba kadogo bari mu nkotanyi, twarimo aba FAR nka njye, twarimo n’abandi bagiye bagira aho bahurira n’igisirakare cyangwa igisa nabyo.

Ibyo byose byari ibanga ry’umuntu ku giti cye, hari umunsi umwe twari muri études nimugoroba, ishuli ryacu ryari ryubatswe mu nsi y’ibiti bya avocats, hari ukuntu avocat yahanutse yikubita ku ibati, turikanga, twahise dusohoka muri classe twiruka, nka kwa kundi inyamaswa zirukanse ku basomye umugani w’ubwoba bw’inyamaswa muri primaire. Uko twagasohotse twiruka mu kanya nk’ako guhumbya twari twasohotse mu kigo twese, nta muntu n’umwe ukomeretse, kandi nta nuwaciye ku irembo

Twahoraga twikanga intambara cyangwa se abacengezi ni mu gihe kandi igihugu cyari kikiva mu ntambara yari yarangije benshi muri twe mu mutwe. Iminsi yarahise indi irataha, ngenda menyera ubwo buzima bushya bwo mu nterina, uretse kuba nari umunyamahane ariko kandi naranasabanaga cyane ku buryo nakinaga amakinamico, nari umuhanga cyane ku buryo hari n’amagroupe yankodeshaga nkajya kubakinira bakanyishyura.

Si ibyo gusa, nari narize kwirwanaho mu buryo bushoboka n’ubudashobika, kubera ikibazo cy’amikoro atari ahagije, hari gihe nisangaga nta sabune mfite yo kumesa, wenda ngatira inshuti zanjye, gusa mu rwego rwo gukemura icyo kibazo burundu, nize amayeri yo kujya mesa imyenda y’abakinnyi. Twari dufite amakipe atatu, iya Football, BasketBall na Volleyball, ayo makipe yose ni jyewe wabameseraga imyenda.

Ariko nari mbifitemo inyungu nyinshi, iya mbere ni uko nanjye nabarwaga nk’umukinnyi, nahabwaga isabune yo ku mesa nanjye nkimesera isagutse nkayigurisha, kuko yabaga ari omo. Nagiraga uburenganzira ku isukari y’abakinnyi, cyangwa ku kindi cyose kigenewe abakinnyi, nk’iyo twabaga tugiye gukina hanze nabaga mfite ikicaro gihoraho mu modoka.

Kubera rero ibyo byo kugendana n’abakinnyi, nanjye naje kwifuza kugira umukino nakina, football sinari kuyishobora kuko byasabaga kwiruka igihe kirekire, nari narirukanse bihagije, nigira inama yo kujya kwiga basketball, umunsi wa mbere nayigiyemo bankubita inkokora mu rubavu umwuka urahera mpita mbireka.

Volleball niyo yari yoroshye, natangiye kujya nyikina nza no gusa n’uyimenya ku buryo bashoboraga kunyiyambaza mu ikipe y’ikigo ariko nyine bya bindi byo kuvuga ngo ni aho babuze cyangwa amaburakindi. Ibyo byose byagendaga bindinda kwigunga cyane ku buryo byaje no kugeraho mbona ibitotsi nkajya nsinzira.

Ubwoba ariko ntabwo bwaburaga mu kigo, hari igihe abacengezi bigeze gutera ku kigo cy’amashuli cya Nyange hagira n’abana bicwamo, ibyo byateye ubwoba mu bigo byose by’amashuli yo hafi aho natwe turimo, ubuyobozi bw’ingabo bufata icyemezo cyo kujya bwohereza abasirikare ku mashuli. Ni muri ubwo buryo rero baje mu kigo cyacu nimugoroba mu ma saa moya turi muri salle des jeux, binjiye mu kigo badutunguye. Bari abasirikare basa ukwabo, nkeka babaga nko muri za Gishwati cyangwa Nyungwe bakabimurira aho, zari inyeshyamba zuzuye.

Ubundi abasirikare twari Tumenyeranye ku Kibuye babaga basa neza bakeye bambara neza, abo rero rwose basaga ukundi washoboraga kubona uwambaye inkweto ya sport mu kuguru kw’ibumoso ahandi mu kuguru kw’iburyo ari butini yambaye. Abagira amakenga kandi bareba kure byihuse twahise tuvuga tuti aba ni abacengezi tu. Ab’inkwakuzi ndumva yari jyewe na Mitali n’undi muhungu witwaga HABIYAMBERE Nestor niba nibuka neza, tuba dukoze mu nganzo turambika inda hasi turakukuruka mpaka no muri direction.

Abo basirikare ntabwo bigeze barabukwa, twabwiye Directeur ko tubonye abasirikari dukeka mo abacengezi, ubwo twahise dusohokana nawe agiye kwatsa imodoka turamubuza duca mu nzu z’abarimu duhinguka ku gasozi kwitwa Kanyabusage twanga guca ku irembo ry’ikigo kuko twakekaga ko hari abandi bahategeye. Twarazengurutse tugera mu mujyi ahita ajya kuri kiosque hari téléphone publique ahamagara mu kigo cy’abasirikare bahita bamubwira ngo duhumure ni abasirikare bohereje kuturinda. Ubwo twahise twisubirira mu kigo, abo basirikare duhurira mu nzira batashye.

Igihe cyarageraga tukajya muri détente y’igihe gito cyangwa y’igihe kirekire, sinakundaga gutaha iyo nabonaga nta bintu byinshi nkeneye nigumiraga ku ishuli, mu bana twagumanaga rero harimo uwitwaga RUTAYiSIRE Roger, twamwitaga kibonke ariko yari ananutse cyane, kwari ukumuvugiraho neza ubundi tukamwita UMVA IYO ROCK, kuko yakundaga kuririmba iyo ndirimbo, yari umwana w’umucikacumu ubona ko yababaye koko, nawe rero yigumiraga ku ishuli, ibiri amambu twararanaga ku gitanda kimwe bimwe bigerekeranye. Twakundaga kuganira akambwira ibye nanjye nkamubwira ibyanjye, namubwiraga ibyo yagombaga kumva kuko hari ibyo ntamubwiraga namwe murabyumva.

Mu byo namubwiye, harimo uburyo naje kubona ishuli, namubwiye wa mudamu Béatha wampaye ishuli, yahise ambwira ati uwo Béatha ni mwene wacu, niturangiza kwiga nzakwereka aho atuye uzamusure umushimire. Iki kiganiro nagiranye n’uyu Roger cyambereye urufunguzo rumfungurira imiryango yo kumenya byinshi ku mateka yanjye. Jyewe na Roger twari twarihaye akazina ka GITI KIMWE NK’UMWUMBATI.(Nzabigarukaho mu buryo burambuye mu gitabo).

Iyo byabaga ngombwa ko nsubira i Kigali, kugaruka byabaga ari indi ntambara, gushaka ticket n’ubundi bufasha bundi umunyeshuli akenera, igihe cyakurikiyeho nasubiye kuri ministeri y’imibereho myiza y’abaturage, icyo gihe noneho abakeneye ubufasha bari benshi, baduhaye ibahasha ya 15.000 buri muntu, kuri jyewe yari ahagije. Gusa hari ikintu cyari cyaranyinjiyemo sinzi impamvu yabinteraga, sinashoboraga kujya ahantu inshuro zirenze ebyiri, nibwiraga ko bazandambirwa ngahita njya gushakishiriza ahandi.

Mvuye aho kuri ministeri ku nshuro ya kabiri, ntabwo nongeye gusubirayo, hari umwana wigaga ku Kibuye ku Mugonero witwaga UWAMAHORO, Papa we ni wa mugabo KALISA wampaga akazi mu kiruhuko dukora ku Muhima ubwo nari nkiga kuri ESA mbere y’intambara, nawe bari baramwishe muri genocide.

Uwo mwana we rero nawe yarashakishaga nkeka ko nta buryo buhamye bwari bwakajyaho bwo gufasha abana b’abacikacumu n’izindi mfubyi. Uwo mukobwa rero nakundaga kujya iwabo mu biruhuko nkabasura we na maman we, ubwo tukaganira iby’ubuzima bwo kwiga n’ibibazo duhura nabyo. Ni muri urwo rwego yandangiye ko mu mujyi wa Kigali hari projet yitwa LKV ifasha abana b’imfubyi kwiga, yangiriye inama yo kujyayo anandangira n’uwo nzagenda mbaza.

Ubwo bwatinze gucya mba nikojejeyo, uwo nahasanze yarambwiye ngo njye kwa Sous-Préfet wa affaires sociales niwe urimo kwandika abakeye gufashwa kwiga, ubwo nageze ku biro bye ndakomanga ndinjira, uwo mu Sous-Préfet yitwaga Valérie GATABAZI. Namugeze imbere nitwaje bulletin n’icyemezo cy’uko ndi imfubyi. Naricaye maze mubwira ikingenza musaba no kumfasha akanshyira kuri liste, yahise ampakanira nta n’ibibazo byinshi ambajije, yambwiye ko umubare wuzuye. Naramwinginze arampakanira, ngiye guhaguruka ngo ngende téléphone yo mu biro bye yarasonnye, arayitaba numvise abaza ngo yitwa nde, bamubwira izina ahita yandika kuri liste yari iri imbere ye, aravuga ngo muzanzanire bulletin ye ejo nyirebe.

Basi ntabwo yari azi uwo akinisha, nahise mubwira nti ni gute ushobora kwanga kunyandika, ukandika umuntu kuri téléphone, yahise ambwira ngo nimusohokere mu biro. Naramwumviye ndasohoka, ariko mpita njya gusaba kwibonanira na Préfet w’umujyi wa Kigali, icyo gihe yari Major Rose Kanyange KABUYE, hari umugabo w’inzobe nkeka ko yari umusirikare niwe wanyakiriye. Yambajije icyo nshakira Préfet, musubiza ko nifuza gufashwa kwiga kuko ndi imfubyi, yahise angira inama yo kujya kwa Sous-Préfet Valérie, ahita atangira no kundangira aho ibiro bye biri, mu gihe yari atararangiza kuvuga, nahise mubwira nti yampakaniye kandi arimo aremerera abandi kuri téléphone.

Ubwo ako kanya yahise afata téléphone aramuhamagara aramubaza ngo ikibazo cy’uyu mwana kimeze gite? Undi ati uwuhe? Ati uyu muhungu uvuye aho, Valérie yahise amubwira ngo munyoherereze numve ibye, nagezeyo nta kindi yambajije yarambwiye ngo witwa nde, mubwira amazina ahita anyandika, ambaza aho niga ndamubwira arambwira ngo ku wa mbere muzaze gufata amafaranga y’ibikoresho.

Nasohotse mu biro bya Sous-Préfet Valérie GATABAZI maze kwizera ubundi bufasha, ku wa mbere ukurukiyeho nagiyeyo nsanga n’abandi benshi baradufotora baduhereza ibahasha irimo nayo 15.000 Frw kuko batubwiraga ko kuba dufite icyemezo cy’ubupfubyi nta minerval bazatwishyuza.

Amafranga narayafashe ngura ibikenewe, nurira bus njya ku ishuli, twari mu bihe birangiza umwaka, sinajyaga mbura imigozi impambira, iyo habaga havutse ikibazo hahitaga havuka n’uburyo bwo kugikemura mu buryo butunguranye, twarangije umwaka naratsinzwe. Hejuru yo gutsindwa hakiyongeraho na 0 yo muri conduite, sinzi ko byari bworohere directeur kurengera umunyeshuli ufite echecs enye kandi afite 0 muri conduite.

Ubwo mahirwe yaje kuvuka ku munota wa nyuma, mwarimu wari titulaire wacu wakoraga ama bulletins witwaga Francoise yari yagize akazi kenshi cyane igihe kimugereraho atarangiza guteranya amanota, azana bulletins mu ishuli, ngo tumufashe guteranya amanota.

Basi murumva ko aho mahirwe atari kuncika, wamenyaga ufite bulletin yawe ukamuvaniramo echecs nk’ebyiri nawe akakuvaniramo, nuko byagenze echecs abazi ubwenge twazivaniyemo, n’uko bukeye mu gitondo bampa billetin yanditseho PROMU!!…………..

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23