Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Kurwara n’ubwo bwose byanshegeshe ariko ntabwo cyari ikibazo gikomeye, ikindi kibazo cyambereye ingorabahizi ni icumbi, nabaga muri ETO nta kibazo gikomeye gihari, ariko hari abandi bana nabo bigaga mu buzima bugoye bafite ikibazo cy’icumbi nabo. Kubera ko batubonaga uko twari batatu ducumbikiwe muri ETO Muhima, bibwiraga ko nabo basaba icumbi bakarihabwa, ni muri uwo buryo rero hari abagiye kwa Directeur basaba ko nabo bahabwa amahirwe nk’ayo twari dufite bagacumbikirwa.

Kubera ko bitashobokaga kubacumbikira, Directeur yahisemo kudusezerera kuko yabonaga bishobora gutera abandi ishyari, ubwo ibyanjye biba byongeye gusubira irudubi.

Nashakishije mu nshuti zanjye harimo na Robert, banguriza amafaranga njya gushaka aka ghetto ku Muhima munsi ya gereza, kari aka ghetto gato cyane kari kubatse hajuru ya ruhurura. Hari igihe imvura yagwaga amazi akaba menshi akinjira mu nzu ubwo umuntu akarara ahagaze cyangwa naba mvuye ku ishuli ngasanga ibintu byarengewe.

Nta kundi nagombaga kubigenza ariko narabyihanganiraga, ntabwo nasubiye mu Gatenga kuko padiri Carlos yari yaragiye, ariko kuri MWANA UKUNDWA nakomeje kujyayo. Bishyuraga ishuli kuko byari no muri Leta rero nta kibazo gikomeye nari mfite kuko twishyuraga make, ikindi kandi banyuzagamo bakampa ibifungurwa.

Hari undi mwana twiganaga nawe wigaga mu buryo bugoye nawe naramuzanye tukajya tubana, ndetse mutwara no muri MWANA UKUNDWA ndamuvuganira nawe bakajya bamufasha (izina rye ndigize ibanga kuko burya hari abantu batajya bakunda ko amateka yabo aruhanyije banyuzemo amenyekana).

Ubwo nabaga muri ubwo buzima nkabivanga no kwiga, umwaka wa kane mba ndawurangije igihe k’ibiruhuko cyaraje mbijyamo, muri buri kiruhuko najyaga iwabo wa Robert muri Komini Muhazi, nkaboneraho n’uburyo nsura inshuti yanjye y’umu directrice.

Umwaka wa gatanu twawinjiyemo, icyo gihe hari umuhungu w’inshuti ya Robert witwaga NSHIZIRUNGU Vincent watwigaga imbere icyo gihe twigaga mu wa kane ari mu wa gatandatu, iwabo nawe hari i Rwamagana, kuko yakundaga kugera aho mba akabona uko hameze, twinjiye mu wa gatanu we arangiza, noneho ibikoresho bye hafi ya byose arabinsigira ndetse n’inzu yabagamo arayinsigira.

Ubwo nahise nimuka mva hejuru ya ruhurura njya kuba muri iyo nzu ifite icyumba na Salon, gusa yabaga mu gipangu kirimo akabari, ku Muhima hafi y’isoko rya nyabugongo, hari igihe nazindukaga ngasanga abanywi bataye amafaranga, hari umunsi umwe nazindutse kare nsanga inote ya 5000 iryamye hasi ndavuga nti: shimwa Mana.

N’ubwo bwose hari mu kabari ariko hari heza amafranga ntabwo byari byoroshye kuyabona, gusa nakoreshaga uburyo bushoboka nkabona amafranga yo guhaha no kwishyura inzu, na MWANA UKUNDWA ikanyunganira.

Mu rwego rwo gushakisha amafranga kandi, ya dossier yo kuri ADB ya ya mafaranga 45000 ntabwo nari narayiretse, nagiye kuri LKV ngira n’amahirwe nsanga Sous-Préfet GATABAZI yarakize. N’ubwo bwose hari hashize igihe kirekire yaranyibutse ikindi kandi noneho yari amfitiye umutima mwiza cyane, namwibukije icyo kibazo, ambwira ko bimaze igihe byagorana ahubwo ambwira ko kuri minelval bazohereza kuri ETO Muhima bazayongeraho.

Kubera ko n’ubundi MWANA UKUNDWA yari yarishyuye, nabanje kubiganiraho na comptable w’ikigo, we ntabwo yangoye yemeye ko amafranga azayansubiza. Ntibyatinze kuri LKV batanze amafrangta banandengerezaho na za 45000, ku ishuli amafranga bayampaye batajijinganyije, aramfasha mu bijyanye no kwishyura inzu guhaha n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ubundi buryo nakoreshaga bwo gushaka amafranga ni ugucuruza amagi n’inkoko, nakwepaga ishuri nkajya kurema isoko rya Gakenke, nkarangurayo amagi y’amanyarwanda nkayazana nkayafunga mu mashashi nkajya kuyashakira abakiriya mu ma restaurant yo mu mujyi. Hari Bar na restaurant byabaga imbere ya gare ikiri mu mujyi mu ka Etage, aho najyaga mbazanira amagi cyane. Hari n’igihe nazanaga inkoko mbega nakoreshaga uko nshoboye nkabaho, hari n’igihe nakoraga ibiraka by’amashanyarazi kuko nari narabyize.

Ntabwo byari byoroshye kuba muri ubwo buzima bwo gushakisha kandi wiga no ku manywa. Bertha nawe yari afite umwana w’umusore wari urangije secondaire witwaga NTIRUSHWA David, kuko yabaga ahari rero byatumaga kenshi mba ndi iwabo kuko Bertha niwe muntu wenyine wo muri famille wari wariyemeje kundwanaho kugeza ku munota wa nyuma. Ntabwo ari uko yari afite ibintu byinshi cyangwa ari umukire ahubwo yari afite umutima wa kimuntu wo kumva abandi no kubafasha.

Uyu David rero nubwo bwose yari umwana kuri jye cyane, ariko hari ibintu byinshi yanyigishije bijyanye no kuva mu bwigunge, yajyaga ansaba kumuherekeza tukajya mu minsi mikuru ya bagenzi be, ikindi kandi yamfashaga amasomo cyane cyane ibijyanye n’imibare kuko yari umuhanga cyane uyu munsi ni Docteur.

Umwaka wa gatanu narawize ku bw’amahirwe mbona ndawurangije ariko hari ahamana, umwaka wa gatandatu mba nywinjiyemo, ariko ibibazo niko byagendaga birushaho kwiyongera, kwiga ku manywa wikodeshereza inzu, wihahira uri nyakamwe ntabwo byari byoroshye, gusa nk’uko umwaka wa gatanu nari nawize n’uwa gatandatu byagombaga gukomeza uko nguko, nshakisha ibiraka ubucuruzi bw’amagi n’inkoko n’ibindi bishoboka.

Tumaze hafi ukwezi dutangiye uwa 6 naje kubona ikiraka, icyo kiraka nagombaga kugikora mu gihe cya pause ya saa sita, gusa muri ETO ntabwo twari twemerewe gusohoka saa sita kuko twaryaga ku ishuli. Ubwo rero nagiye gusaba uruhusa, numvaga ko Préfet de discipline ari bwumve ikibazo cyanjye akarumpa atangoye.

Namusobanuriye ntamubeshye ko ngiye gukora ikiraka kandi ko ari bwo buryo bwonyine mfite bwo kubona amafranga yo kuntunga no kwishyura inzu, yararunyima pe, ndamutakambira aranga. Niba nibuka neza yitwaga Tharcisse cyangwa Narcisse, yari mushya muri ako kazi kuko yari akamazeho iminsi mike, ntabwo yandutaga cyane mu myaka kuko yari akiri nawe umusore, ariko yananiwe kumva ingorane mugenzi we w’umusore afite ananirwa kumfasha, yagombaga kunyereka ko ari umuyobozi nta kindi.

Kubera ko amafranga nari nyakeneye nahisemo kugenda akazi ndagakora icyo gihe nakoreye 5000 Frw, yari menshi, ubwo nagendaga yagarutse muri après midi kongera guhamagara, asanga nagiye. Bukeye mu gitondo ngarutse nasanze yanyandikiye igihano cyo kumara icyumweru ntagaruka ku ishuli, kuva uwo munsi sinongeye kwiga muri ETO Muhima, amasomo yanjye ndi imbere ya mwarimu nahise nyahagarikira ahongaho.

N’ubundi kubera imihangayiko nasaga nkaho ntiga, kwari ukuba nicaye imbere ya mwarimu ariko umutwe ndi ahandi, Préfet de discipline rero mu kumpa weekend, kuri jyewe yari ambyaye muri batisimu kwari ukorosora uwabyukaga.

Natangiye gahunda yo kujya niyigishiriza mu rugo, ngafata notes nkazifotoza narangiza ngakora Etude, hari ibyangoraga kubyumva yego ariko nkagerageza, nakundaga kujya kwa Robert tugakorana Etude, ubundi ngashakisha uko nabaho.

Igihe cyo kwiyandikisha kuzakora ibizami cyarageze noneho ntekereza kuziyandikisha muri candidat libre, ariko ntabwo nari nsobanukiwe n’uko bigenda. Kubera ko Directeur wari mushya bari barazanye kuri ETO witwaga Alexandre ariko abanyeshuli bamwita YEZU yari aziranye na Agatha, negereye umwe mu bana ba Agatha witwaga HIGANIRO Eric twitaga GIGI musaba ko yazansabira maman we kuzansabira directeur wa ETO Muhima kuzanyemerera ngakorera ikizami cya pratique muri ETO Muhima.

Agatha abyumvise yantumyeho ambaza impamvu musobanurira ko kwiga ku manywa nitunze bingora ko nzigira mu rugo nkazajya gukora ikizamini. Agatha ubwo yahise anshyira mu modoka ansubiza ku ishuli, avugana na Directeur bumvikana ko ngomba kugaruka mu ishuli nkiga, Agatha nawe yiyemeza kongera kungarura iwe mu rugo kugirango nzabashe gutegura ikizami cya leta ntuje.

Ubwo twavuye ahongaho tunyurana iwanjye mfata ibintu byanjye mbishyira mu modoka ya Agatha nsubira kujya kuba iwe i Gikondo. Nongeye kuba mu buzima bw’abakire imiruho yose mba nyihumetseho gakeya, ariko ibyo gusubira ku ishuli n’ubundi sinigeze mbikora namaze kwiyandikisha mpita mbireka amasomo nkayiga ndi murugo kwa Agatha, nawe ntacyo yigeze ambaza.

Uwo natangiye rero gutegura amasomo yanjye ntuje mba mu bakire nta kibazo na kimwe, muri bya bihe nakundaga gutembera kwa Bertha ngiye ku mureba cyangwa kureba David, kenshi nakenshi nabasangaga aho bakoreraga, aho Bertha yari afite salon de coiffure mu nzu ya Etage yabaga hafi y’isoko rya Nyarugenge.

Iyo nabaga ngiyeyo rero nakundaga guca ku bantu nari nzi i Gikondo nkihaba, yari umukobwa witwaga Lucie MUGEMANYI twitaga Jolie na maman we, bakoraga ubucuruzi bw’ibitenge. Uwo mukobwa kuko yari arangije kwiga muri Lycee de Kigali mu gihe yari ategereje kujya muri kaminuza yafashaga maman we akazi ko gucuruza.

Uko nabaga mpanyuze ngiye kuri salon yo kwa Bertha, namunyuragaho nkamusuhuza nkamuganiriza ho gato nkikomereza. Ubwo nari ngiye kusubira kuba kwa Agatha rero byampaye amahirwe yo kongera guturana nawe. Iminsi ya mbere nsubiye kwa Agatha mu gihe nari ntariyandikisha gukora ikizami cya leta najyaga ku ishuli, nabihagaritse ari uko bamaze kunyandika.

Ku munsi wa mbere rero ngiye ku ishuli mvuye kwa Agatha nagize amahirwe mpura na Jolie mu nzira agiye gucuruza nyine, kuko twari tumaze kumenyerana rero twakomezanyije urugendo twinjirana muri Taxi turanicarana.

Iyo Taxi iva i Gikondo yabaga igeza haruguru ya BNR nibwo convoyeur yatangiraga kwishyuza, nakoze mu mufuka ngiye kwishyura Jolie aba aramfashe ati have udakora ishyano uri umunyeshuli ukeneye kujya muri cantine nanjye nabaye umunyeshuki ndabizi ntiwishyure ndakwishyurira.

Wow! Wa mugani wa Masabo mu ndirimbo yitwa MUTIMUCYEYE, ivuga ngo imvura yagwaga i Kigali, nanjye nahise mbona UMUCYO mbona INYENYERI mbona UTURABYO mbega ibintu byiza gusa. Narishimye ku buryo ntabona uko mbisobanura, ntabwo nishimye cyane kuko Jolie yari anyishyuriye itike, oya nanjye nashoboraga kubikora kuko kwa Agatha amafaranga babaga bayampaye, ahubwo Jolie naramukundaga pe yari ahebuje. Kuba rero yari akoze akantu gato gutyo byazamuye ibyiyumvo by’urukundo nari mufitiye ariko ntabashaga kumubwira, burya uwo ukunda niyo yaguha umufuniko w’ikaramu biba bifite agaciro kanini cyane! Gusa bwa bwoba bwanjye sinashoboraga kubitinyuka ngo mbimubwire, uko namunyuragaho ku kazi musuhuza ashobora kuba yarabibonaga mu maso simbizi gusa icyo nzi nuko namukundaga ntatinyuka kubimubwira.

Ako kantu rero yakoze kamfunguriye amarembo, kuva uwo munsi iyo saha yagiraga ku kazi nari narayifashe mu mutwe twabaga turi kumwe, tukajyana gusa ntabwo byatinze kuko maze kwiyandikisha gukora icya leta nahise ibyo kujya kwishuli mbireka.

Umunsi wa mbere natangiriyeho kureka kujya ku ishuli ntabwo niriwe neza nari nabihiwe kubera kutabona Jolie, umunsi ukurikiyeho byanyanze mu nda nshaka impamvu injyana mu mujyi, nahise njya kumureba ndamusuhuza ariko kubera ubwoba sinabasha kumubwira ko ariwe unzanye namubeshye ko hari ibintu nje kureba kuri internet. Yansabye ko niba nzi gukoresha internet hari ibintu nzamwereka uko babigenza, naramwemereye ndamusezera ninyuza kwa Bertha kuri Salon bwije ndataha, ariko byibura nari nishimye ko nabonye Jolie.

Internet ntabwo yari yakamenyekanye cyane ariko kubera kugendana na David hari utuntu nari nzimo duke, ubwo umunsi ukurikiriyeho byageze ni mugoroba njya kureba Jolie ku kazi, ashobora kuba yari yanibagiwe ko hari gahunda dufitanye. Mubwiye ko nje kumufasha ibyo yansabye, yambwiye ko twazabishakira ikindi gihe ko ashaka gutaha kare gusa ambwira ko bimukoze ahantu ku mutima kuba nabizirikanye nkagaruka. Kuva uwo munsi kugera ku munsi yagiriye mu ngando z’abanyeshuli bitegura kujya muri kaminuza jyewe na Jolie ntitwashoboraga kumara iminsi ibiri tutabonanye.

Twari duhuriye ku bintu byinshi cyane yagiraga impuhwe cyane kandi nanjye byari uko nagiraga impuhwe kubi ku buryo ba bantu basabiriza mu mujyi nashoboraga no kuba namuha ticket yanjye ngataha n’amaguru. Jolie nawe nuko yari ameze hari igihe twabaga dutashye twagera muri gare tugatanguranwa guha umuntu usabiriza amafaranga, naramukundaga ibi birenze igipimo, kandi nawe byari uko nabibonaga. Ikintu kimwe tutahuzaga na Jolie n’amakipe twafanaga we yafanaga APR jyewe nkafana Rayon Sport ariko ntacyo byari bitwaye.

Twageraga i Gikondo nkanyura iwabo nkanywa icyayi ngataha kwa Agatha, abahungu ba Agatha baje kubikandagira ko NDAMIRA yavuye mu bye kubera Jolie, bakambwira bati ese shahu uriya mukobwa uzamushoboza iki nta gafaranga wifitiye, ukaba utanazi kubyina ngo ujye umusohokana kandi uriya mwana ari umunyamujyi uzabigenza ute?

Ni byo koko n’ubwo nari narakuriye mu mujyi wa Kigali, ariko nawubagamo nk’umunyamahanga, igihe kinini nawumazemo cyari icy’imihangayiko gusa ni gake cyane nishimaga, nari ntaragera muri boîte de nuit habe n’isegonda na rimwe. No kubyina bike nari maze kumenya ni ukubera David wari utangiye kujya antinyura akanjyana mu bigare byo mu minsi mikuru.

Ariko ibyo abo bana ba Agatha bambwiraga sinabyumvaga kuko nabonaga Jolie atari uko ameze yari umukobwa witonda cyane, kimwe mu byanshimishaga ni ukurwara grippe. Kuko iyo nabaga nayirwaye Jolie yanyuzaga iwabo akampa imiti nkayimunywera mu maso akamfunyikira indi mbega byari umunezero gusa. Mvuze ko mu gihe gito namaranye na Jolie kiri mu bihe by’umunezero nagize mu buzima bwanjye sinaba ndi kure y’ukuli.

Akaryoshye rero shenge ntabwo gatinda mu itama gihe cyarageze Jolie ajya mu ngando, gusa umunsi wa nyuma ejo azajya mu ngando nk’uko bisanzwe nagiye kumunyuraho ku kazi turatahana, tunyurana iwabo ampa icyayi arangije aramperekeza. Icyo gihe yanangejeje kure ugereranyije n’aho yari asanzwe angeza, mbere yo kumusezeraho yansabye service.

Yansabye ko nazajya nsura email ye mu gihe azaba ari mu ngando byumvikane ntari kubyanga, yampaye mot de passe yayo, nkimara kumva iyo mot de passe, umutima wanjye wahise ugurukira mu ijuru mpita mbona Yezu na Bikira Mariya n’Abamarayika bose na bazina Mutagatifu wanjye.

N’ubwo bwose yari mot de passe ariko ryari ijambo nakwifuriza uwo ari wese kuryumvana uwo akunda, umutima ugarutse ibuntu Jolie naramuhobeye sinzi izo mbaraga aho nazikuye, mwifuriza urugendo rwiza kandi mwizeza kuzamusura aho yari agiye mu ngando. Namusezeyeho aragenda nanjye ndataha, gusa uwababeshya nuwavuga ngo nanyuze muyihe nzira ntaha. Nisanze ndi mu rugo gusa uwari we wese yarabibonaga ko mfite umunezero mwinshi ku mutima, Agatha rero kuko yakundaga kudusetsa cyane yaravuze ngo umuhungu yakuze.

Jolie yagiye mu ngando nanjye amasomo nkomeza kuyigira mu rugo, igihe kiragera dutombora ibizami bya pratique, icyo gihe nahawe gukora tracage y’umuhanda. Iryo somo rijyanye n’iby’imihanda ntabwo nari nararyize gusa twaryigishwaga n’umugabo witwaga MUNYANDEGE, nari mfite notes zaryo nkajya nisunga abandi batomboye umuhanda ntangira kugenda mbikora gahoro gahoro. Gusa ariko naje gucishamo ndikokora nshaka ticket nsimbukira i Busogo ahaberaga ingando Jolie ndamusura, nongera kugira umunezero gusa yari yarananutse cyane kubera ingando n’uko ndataha, ngaruka gutegura ibizami.

Mu gihe abandi banyeshuli barwanaga n’amasomo jye nari ndimo kwirebera igikombe cy’isi kuko hari muri 2002, icyo nakoraga gusa ni ugufotoza notes nkigira mu rugo, igihe cyarageze dukora examen ya pratique, nta bindi kwari ugusobanura ibyo wakoze wananditse kuko twandikaga nk’ibyo muri Kaminuza bita Mémoire twebwe twabyitaga Projet.

Projet yanjye nari narayitondeye mu gifaransa cyitari kinshi ariko Agatha akajya ankosora kuko yari azi igifaransa cyane, umunsi uragera nanjye nerekana ibyanjye mbikora na neza ariko kubera ko ngo iryo somo ntaryize bampa amanota make ariko atanyimisha diplôme.
Ubwo igihe cyo gukora ibizami bya Théorie cyarageze tujya gukora, icyo gihe twakoreye muri Lycée Notre Dame de Cîteaux. Nari nagerageje kwiyigisha uko nshoboye ibizami ndabikora birarangira nsubira kwa Agatha mu rugo.

Kuko nari maze kurangiza Niveau ya A2 Agatha yahise ampa ikiraka cyo kujya nandika abana bifuza kwiga kuri ESA Gikondo nkomeza kuba muri urwo rugo.

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25

NDAMIRA – Episode 26

NDAMIRA – Episode 27

NDAMIRA – Episode 28

NDAMIRA – Episode 30