Ndashimira Imana yampaye kureba hanze y’u Rwanda

Koko ngo “akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”

Maze iminsi ndeba ibitambuka mu makuru n’ibivugwa ku banyarwanyarwanda muri ibi bihe bisatira impinduka, nkibaza byinshi, kandi ngatekereza ku Rwanda rw’abasokuruza, n’ababyeyi bacu, ngatekereza kuri za Repubulika uko zagiye zisimburana, ibyo zakoze byiza kandi birahari byinshi hakurikijwe igihe cyazo n’ubushobozi bwariho muri ibyo bihe.

Nzi ko abatware n’abayobozi bo mu gihe cya cyami, abategetsi bo mu bihe by’ingoma “Nyiginya” abamenyekanye mu bihe byiswe ibya “Revolisiyo” ndetse n’abavuzwe muri za Repubulika zose atari ko bose ari babi. Si ukuvuga ko abo beza bahabaye cyangwa bagerageje kubanira abandi neza bakwitwa ibicibwa cyangwa ngo ababo babitoterezwe!

Iyo numvise ibivugwa kuri  Nyakubahwa Geregori Kayibanda n’abari kumwe nawe mu bihe byabo, cyane cyane iwacu za Gitarama aho mvuka, aho nakoze mu gihe nari maze kumenya ubwenge, aho natembereye, nsanga harabaye abantu beza cyane bafashije abandi n’igihugu kuba u Rwanda uko ruri ubu! Ntibivuze ko nta bana b’u Rwanda bahatakarije ubuzima, inzirakarengane zishwe ndetse n’ababuze ababo bakundaga

Habayeho Repubulika yiswe iya kabiri kubera impamvu zimwe zumvikanaga, ariko ntabwo byakozwe mu buryo bwubaha ubuzima bw’inzirakarengane, nta n’ubwo nashima, ibyagiye bikorerwa abantu bagizwe imbarutso, batwikirwa amazu, bicwa, abandi bagahambirizwa mu ntambara zitwaga za Muyaga! Sinashima uguhabwa akato kw’abantu muri za Peyizana, nabyo byabaye imbarutso zo kwegeranya abantu, nyuma byaje kubaviramo kwibasirwa, abo muri ibyo bihe bazi uko za Peyizana zo mu Mayaga na za Bugesera zishwemo abantu, abandi baratwikirwa abandi barahunga

Ibi ntibihanagura mu mateka yacu abantu beza bazwi muri ibyo bihe!

Habayeho abeza bahishe, bacumbikiye abahigwaga, habayeho abamaganye ubwicanyi, abanze gukangurirwa gutwikira abandi, habayeho muri za 1970 abantu bafashije abandi guhunga, babashoreza inka zabo babatwaza ibisabo, babahekera abana ndetse bakajya banababera amaso yo kubacungira aho ababahigaga babaga baherereye! Abo se ni abanzi? Ababakomokaho se bakwitwa abanzi bagahatirwa gusaba imbabazi z’ibyo batazi?

Ngarutse gato na none muri Repubulika yiswe iya mbere; abanyarwanda bazi uburyo muri Parmehutu hari abiswe ko “bataye umurongo” mbese tujya twibaza uwo murongo uwo ari wo? Nta wundi murongo uvugwa aha ni abahakanye ibibi byakorwaga na bagenzi babo, n’abahakanye kwibasira abandi, ku banya Gitarama ni babandi bahoraga mu Misa za Kabgayi bakamenya imibereho y’abaturanyi babo bakabyarana abana muri Batisimu bagahana inka, ndetse bamwe baje no kwigira mu bucuruzi batanga imirimo batavanguye ! Sinshaka kuvuga amazina ariko ndabazirirkana.

Muri Repubulika ya kabili; mbese twavuga ko Habyarimana koko yabaye Gica ku banyarwanda??

Mbese twavuga ko abari bagize ikiswe komite y’ubumwe n’amahoro cyangwa abitwaga “Camarades du 5 Juillet” bose bagize amaherezo amwe?

Ni nde wahirahira akavuga ko abanyarwanda bahawe imbehe na buriya buyobozi ariko bose bakomokaga cyangwa binjijwe mu “Kazu” ?

Ese abanyarwanda batirengagije cyane Habyarimana yubatse akazu, cyangwa yubakiwe akazu?

Ese abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere bishwe  barenga 50 hari ujya  akurikirana ngo amenye uko bishwe?

Mbese buriya abana babo n’abagore babo ntabwo bari bakwiye kujya bagira igihe cyo kubibuka nk’abanyarwanda? Mbese buriya muri Sena ya none abantu nka Nyakubahwa Bernard Makuza yaba hari icyo abivugaho mu bushobozi afite ahabwa n’imyanya yose yahawe n’imbehe yahawe na FPR ? Buriya se yumva nta kantu afite ku mutima? Kandi njya mbona Makuza afata iya mbere mubahabwa icyubahiro cyo kunama ku nzibutso no gufata amagambo !

Makuza niwe unje mu mutwe nonaha ariko hari n’abandi umuntu yavuga reka iby’amazina mbicumbike.

Mu minsi mike ishize numvise umutegarugori wo mu muryango wa Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa avuga (cyangwa yandika) agira ati “ Paul Kagame yari akwiriye kwibuka ko aho ageze ubu yahagejejwe n’impirimbanyi za Demukarasi” Ndumva nanjye nakwunga mu ijambo ry’uyu mubyeyi, hari byinsi byabaye mu mateka y’igihugu cyacu byatumye u Rwanda ruba icyo ruri cyo kuri ubu, abitwerera kugira uruhare mu kuba bamwe mu banyarwanda bagihumeka bari bakwiye gucisha make!

Mu minsi yashize na none numvise cyangwa nasomye aho umutegarugori umukobwa wa Prince Nyetera avuga ko abanyarwanda bakwiye kworoherana ndetse n’abahemukiye abandi bagasaba imbabazi.

Uyu mutegarugori nawe ndamushyigikiye, n’ubwo ntakwemeranya nawe n’ibyo yatangaje byose.

Ubwo mvuze umukambwe Nyetera, sinabura no gukomoza ku mibanire myiza uyu musaza yagarije abanyarwanda atavanguye na gato ! Ntabwo nzibagirwa ahantu twigeze guhurira ntavuze antegeka kumwibwira, aranyumviriza arangije arambwira ati “wa kantu we !!!” yanywaga akayoga kitwa Martel, ansabira ikirahuri nuko turasabana. Abazi Nyetera mu bihugu bya za Burayi n’ubu baracyamuririra! Mbese buriya mu Rwanda tuzabona imfura nka ba Prince Nyetera?

Nihuse nkagera muri za 1990 kugera muri 1994, ni gute abantu birengagiza aho u Rwanda rwari rugeze?

Ni gute abanyarwanda birengagiza abiswe ibyitso ko abenshi bari barahawe imirimo, n’ubwo ntawabanganya n’umubare w’abari ku mbehe cyangwa mu kazu ?

Ni gute umuntu yakwirengagiza abanyarwanda bari mu bucuruzi? Naho se kandi harimo ivangura da? Ko mperuka umuntu acuruza ari uko afite igishoro, haba se hari uwacuruje arabyangirwa?

Ubwoko; ndavuga Gahutu, Gatwa na Gatutsi n’ubwo Leta ya Kagame yabusiba mu mpapuro, ninde uzayoberwa ubwoko yavutse ari bwo ? Ni nde ahubwo uzemera kwamburwa ubwoko bwe?

Mbese koko igikenewe ni ukwibagirwa ubwoko kugira ngo abantu badapfa ?

Mbese gukuraho ubwoko mu mateka bituma abanyarwanda koko bagira ubusabane, cyangwa ahubwo ubusabane nyakuri bwazanwa no kubana tuziranye, buri muntu akumva ko abereyeho kwuzuzanya na mugenzi we?

Ngarutse ku ntambara ya FPR Inkotanyi yo kubohoza u Rwanda; hari abavuga ko itari ngombwa bitewe n’aho bari bahengamiye; njyewe si uko mbibona!!!

Intambara yashojwe na FPR Inkotanyi yaziye igihe, kuko hari byinshi byagombaga gusobanurwa, hari benshi bagombaga kubona ko na Nyina w’undi yabyara umuhungu nk’uko Nyakubahwa Uwiringiyimana Agata yabivuze (RIP)

Hari benshi bagombaga kweererwa gukorera ubucuruzi bwabo mu gihugu, bagombaga kwinjira bagasohoka mu gihugu uko bashaka n’igihe babishakiye, hari benshi bagombaga kuzana ubwenge bize bugakoreshwa mu gihugu cyabo, ndetse hari n’amatungo y’abanyarwanda yari arambiwe kurisha inzuri z’amahanga n’abashumba bayo bari bakeneye kwota akazuba ko mu gihugu cy’abasokuruza

Kuri jyewe Intambara ya FPR Inkotanyi yari Ngombwa!!

Mbese Intambara ya FPR Inkotanyi yagombaga kwitirirwa abanyarwanda b’inzirakarengane batayishoje, bakanabizizwa kugeza ku ntera ya GENOCIDE??

Igisubizo cyanjye ni OYA RWOSE !

Mbese Intambara ya FPR Inkotanyi yagombaga kuvana abantu mu byabo kuva ku mupaka yasorejweho kubashushubikanya kubakwiza imishwaro, kubica cyane cyane hibasiwe abanyabwenge, abize abafite imirimo muri Leta, cyangwa abacuruzi ? Mbese byari ngombwa ko abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu kugira ngo FPR ibohore u Rwanda? Mbese byari ngombwa ko Inzirabwoba, (abasirikare n’abajandarume) bibasira abantu bavanywe mu byabo n’intambara mu makambi babagamo kubera ubwoko bavukamo?

Igisubizo cyanjye ni OYA RWOSE !

Ibyo mvuga aha byabaye mu turere twabayemo imirwano, no mu nkambi z’abavanywe mu byabo n’intambara yari hagati ya FPR Inkotanyi n’Inzirabwoba cyangwa FAR, ni ibintu nabonye, ni ibintu nahagazeho, naganiriye na benshi, amazina amwe ndacyayibuka, abariho bamwe nzi aho bari, abatakiri kuri iyi sin abo twagiye tuganira Nyagasani abakire, ariko bampumuye ubwenge.

Abanyarwanda barababaye kandi barababajwe ngira ngo kuva u Rwanda rwitwa u Rwanda.

Abanyarwanda bagiye baba imbarutso y’akababaro k’abandi uko ibihe byagiye bisimburana ntavuze ubu bwoko cyangwa se buriya, ntavuze akarere cyangwa akandi.

Abanyarwanda babaye ibibazo ku banyarwanda no ku banyamahanga n’ubu bigikomeza!

Iyo tuvuze ko Leta ya Kagame iturambiye si ukuvuga ko twanga igihugu, nta n’ubwo ntekereza ko hari umunyarwanda wavukiye kwanga u Rwanda cyangwa Kagame!

Kagame ni umukuru w’igihugu, twirengagije uburyo yihaye ubutegetsi, mbere yo kwitoresha ku ngufu n’agahato yabanje kwirengagiza amasezerano FPR Inkotanyi yagiranye na Leta ya Habyarimana.

Ntabwo nshinja ko Kagame yahanuye indege, kuko ababizi barahari kandi barabivuga, baranabivuze n’ubwo yabica ntabwo azabamara.

Ntabwo mvuga ko Kagame yatangije Genocide, ariko yayigizemo uruhare, abazi uko indege yahanuwe bazabyivugira kandi byaranavuzwe, gusa ihanurwa ry’indege, iyicwa ry’umukuru w’igihugu wemeye gusinya amasezerano, umukuru w’igihugu ufite abo yayoboye neza n’ubwo atari Marayika ku banyarwanda bose, nta kabuza ntabwo byaburaga gukabya ubwicanyi n’itotezwa ry’abatutsi ryabayeho kuva cyera kwose!

Gusimbuka imirambo umugambi ari ukujya I Kigali mu murwa mukuru umanutse za Kigari Nord, ku Musululu moja, Ibyiswe “Panuwa njiya” cyangwa kwagura inzira kugira ngo abasirikare bagere I Kigali bavuye mu birindiro mu majyaruguru, nabyo byari ubwicanyi kandi abapfaga bari bafite imibiri n’amaraso nk’abandi, uwo ariwe wese wumvaga ko uwe yishwe kuri ubwo buryo ku musozi umwe, ntacyari gutuma atihimura nawe ku bandi aho ageze! Ibyo nabyo ni ubwicanyi !

Abasirikare bahoze ari 600 bayobowe na Colonel Charles Kayonga muri CND, nabagendereye kenshi, nagizemo inshuti, uko wageragayo wasangaga hari abandi bashya bahageze cyangwa biteguye kuzaza, Icyizwi ni uko ku munsi w’ihanurwa ry’indege batari bakiri 600 gusa, simvuga umubare ariko urazwi ! Niba se amasezerano yari abasirikare 600 abandi barengaho bari baje gukora iki ko nta Genocide yari yakabaye?

Tuvuge ko indege hatazwi uwayihanuye n’uburyo yahanuwe da !

Ba basirikare bo muri CND mwatubwira ahantu bagerageje gutabara mu nkengero za CND n’abantu baharokokeye? Iri naryo ni Ihurizo abanyarwanda bakagombye gusigurirwa.

Abahutu bishe abatutsi babica bagambiriye kubamara, babica nabi, ababyeyi bakurwamo inda, impinja ziricwa: Iyo ni GENOCIDE YUZUYE

Abayobozi ba Leta y’abatabazi bahamagariye abantu kwica Inyenzi abasa nazo n’abafitanye isano nazo byarabaye, ni ukuri. Ministre w’intebe Kambanda yabihamagariye abaturage anabereka imbunda ya Masotera yitwazaga, kandi atabifitiye uruhushya iyo ni GENOCIDE YUZUYE

Madame Nyiramasuhuko Paulina yahamagariye abahutu kwica abatutsi abibwiriza umuhungu we bwite, yemeye ko umuhungu we afata umwumvo ku bakobwa n’abagore b’abatutsikazi ibyo byo ni ukuri birenze GENOCIDE pe!

Ariko se

Abihaye Imana bishwe I Gakurazo muri Diyoseze ya Kabgayi bon go bazize iki ?

Inkambi zarimbuwe I Kibeho ya Nyaruguru abiciwemo bose bari Interahamwe n’Impuzamugambi ?

Inkambi zarimbuwe, muri Congo / Zayire za Mugunga n’ahandi abarimo bose bari Interahamwe, aba CDR n’abaPawa?

Abo bose se bishwe nta miryango yarokotse bagira? Ababo se ntibakwiriye kuremwa agatima hagamijwe gukumira kwihorera nako wenda kwabyara Genocide cyangwa ibisa nayo?

Ibi se bizakorwa nan de nibidakorwa na Leta iriho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ?

Cyera mu gihe cy’amashyaka menshi hari aka publicité kajyaga kanyura kuri Radiyo Rwanda kagira kati “ Abize mwese nimwigaye Rubanda itarabagaya” Abanyarwanda bakwiye gukoresha ubwenge n’ubushobozi Imana yabahaye bagafasha ighugu kuva mu icuraburindi, kuko u Rwanda rugeze aharindimuka.

Twese nk’abitsamuye biratureba, ariko by’umwihariko umukuru w’igihugu Paul Kagame na Leta ye.

Leta ya Kagame ibyo idakoze ku bushake cyangwa kwirengagiza kubera inyungu ziziguye cyangwa zitaziguye ababizi kandi babibona nimubere abandi urumuri, mubishyire ahagaragara bimenyekane tubiharanire n’ubushobozi bwose twabona.

Kuri Leta ya Paul Kagame

Umuti si uguhiga bukware ubona ko ibintu bikwiye guhinduka, cyangwa utanze igitekerezo cye

Umuti si uguhimbira abantu ibyaha bibaho n’ibitabaho ngo ubamarire mu magereza kuko babona ibintu ku buryo bunyuranye n’uko mubibona

Umuti si ukwica abanyarwanda bari mu buhungiro, no kugereka ibyaha ku bagirana nabo isano

Umuti si ukwikoma imitwe n’amashyaka ya Politiki ahoy aba ari hose

Umuti si ukwikoma no kwigizayo FDRL, nubwo ntayirimo ariko ikwiriye kumvwa, aho ivuga ibidahwitse abandi bakunganira

UMUTI W’U RWANDA NI IBIGANIRO BITAVANGUYE

Byakorwa hiyambajwe umuryango w’abibumbye, imiryango mpuzamahanga, amashyirahamwe harimo n’aya abanyarwanda abifitiye ubushake, amateka yatweretse byinshi ariko gutunga agatoki bikwiye guhagarara. Ubumwe n’ubwiyunge twumva bivugwa nta buryo byazabaho igihe cyose abantu abataganiriye.

Nyakubahwa Kagame niba FDRL ikunukira nabi iyambaze imiryango mpuzamahanga ibahagarare hagati, gukomeza gutoratora abantu mu gihugu berekezwa za Gereza zizwi n’izitazwi ntibizahagarika inkubiri yatangiye kandi abakurwanya bazakomeza bakotse igitutu.

IGIHE CYIZA CY’IBIGANIRO NI IKI TUGEZEMO

Abacitse ku icumu baravuga bati sinzibabagirwa ibyambayeho muri iyi minsi. Abashushubikanijwe za Congo bati ntituzibagirwa ibyatubayeho muri iki gihe, abarokotse mu Manama  FPR yakorehserezaga mu masko bakanyanyagizwamo amasasu nabo aya mezi ya Mata kugera muri Nyakanga no kuzamura barayirahira

Abibuka Genocide yakorewe abatustsi bararira bagahogora bagahahamuka batazi ejo habo hazaza.

Abiciwe ababo muri aya mezi batari mu bwooko bw’abatutsi nabo bibaza impamvu batibuka ahubwo bakarakarira abahawe amahirwe yo kwibuka ababo kandi ntawiyiciye uwe.

Abagize uruhare mu rugamba rwo kubohoza igihugu nabo baribuka ubuzima bubi banyuzemo bakareba n’aho bahagaze kuri ubu.

None hiyongereyeho ko n’abacitse ku icumu ubu basigaye bafatwa mu gatebo kamwe na FDRL bagashinjwa ibyaha bimwe, ubu badahabwa akanya nibura ko kuririra ababo

Abatwa FDRL ya none bamwe banavuga ko batabonye n’ibyabaye muri za 1990 -1994, baba se bazizwa ibyaha by’abasekuruza, ubwo se byo ntibizitwa Genocide amaherezo?

Ababizi nka ba Rwarakabije na Ninja bibereye mu bushyuhe I Kigali baribuka bakunamira abo basize bishe!

Natangiye ngira nti NDASHIMA IMANA KO NASHOBOYE KUREBA HANZE.

Umunyarwanda wabishobora yareba filime yitwa “Bloody Miracle” yo muri Afrika y’Epfo. Ku bumva batazi aho bayibona ndaza kugerageza kuyiherekeresha iyi nyandiko.

Icyo nakundiye abanya Afrika y’Epfo ni uko bafashe umwanya wo kureba ibibazo byabo. Imirwano yigeze gukara cyane aho abarwanyi ba ANC bitwa Mkondo wesizwe barwanyaga ba Gashakabuhake bashyigikiye ariko ntibumvikane na IFP bo kwa Mangusutu G. Buthelezi bo mu bwoko bw’abazulu, baje kugera igihe bajya hamwe, baratora Mandela afunguwe atsinda amatora, Buthelezi aba umwe mu bategetsi bakomeye, abami b’abazulu n’abashefu babo bose bagumaho barubahana, abazungu barabayoboka barakorana. Harabura iki mu Rwanda rwacu?

Abanyapolitiki mu bwoko bwose barahari, amashyaka ni munange, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu y’abanyarwanda turayifite, impuguke zirahari. Ndabasabye banyarwanda nimutabare u Rwanda rwanyu.

Si ngombwa ko abanyarwanda baterana amagambo barwanira kwigwizaho abayoboke mu mashyaka n’impuzamashyaka, njye mbona bizazanwa n’imbuto abayarangajemo imbere bazererera rubanda

Mandela yatowe rimwe gusa ahereza abandi, Paul Kagame ategereje iki?

Reka mpinire hano mparire abandi banyarwanda banyunganire

Ndabashimiye

Claude Marie Bernard Kayitare