NGANIRE N’INARARIBONYE TWAGIRAMUNGU FAUSTIN.

Nyuma y’aho amwe mu mashyaka yo muri opozisiyo harimo na FPP-URUKATSA mpagarariye asohoreye ibaruwa ifunguye yandikiwe perezida Kagame imusaba kwemera gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe harimo na FDLR , amwe mu mashyaka nayo yo muri opozisiyo yagaragaje ko n’ubwo amazina yayo yagaragaye ku rutonde rw’abayishyizeho umukono ariko mu by’ukuri ko nta ruhare yagize mu itegurwa ry’iyo baruwa cyangwa se ngo abe yanamenyeshwa itegurwa ryayo.

Muri ku isonga ry’ayo mashyaka haza RDI Rwanda rwiza iyobowe n’inararibonye muri politiki TWAGIRAMUNGU Faustin ariwe kizigenza muguharanaira guca akarengane mu Rwanda. Njye nk’umwe mu bashyize umukono kuri iyo baruwa sinakiriye neza kuba hariho amashyaka navuga ko yamaganye iriya baruwa kandi nyamara benshi muri twe twemera ko ibitekerezo biyikubiyemo ari byiza kuko biganisha kukintu cyatuma ibibazo bibangamiye abanyarwanda bikemuka munzira y’amahoro.

Sinifuza kugaruka kubisobanuro Bwana MINANI Jean Marie Vianney yahaye ikinyamakuru The Rwandan ngo nemeze ko muri aba bombi harimo uwigiza nkana kuko ntanzinduye no guca imanza uretse ko niyo nahabwa iyo nshingano nayubahiriza ndaramye kugirango ntatera ubushyamirane ku mpande zombi mugihe nzi ko ntawanga u Rwanda uri muri abo kuko rwababyaye bose kandi ubwo bushyamirane aribwo ngambiriye kurimbura kugirango abadahuje umurongo buzuzanye bubaka u Rwanda aho kubera icyanzu umwnzi dusangiye twese hato tudahinduka amanyo y’abasetsi.

Nyuma yo kubabara bidakabije naricaye ndatekereza bihagije kunyandiko ivuguruza iriya baruwa yashyizwe ahagaragara n’ishyaka RDI Rwanda rwiza rya Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin nsanga umuti atari ukumurakarira ahubwo nanzura y’uko mfatiye kumyaka y’uburambe afite muri Politiki ndetse n’ubunararibonye afite mu gutitiza ubutegetsi bw’igitugu nsanga atari umusazi bituma nibuka wa mugani ugira uti utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.

Bwana TWAGIRAMUNGU Fausti imyaka mirongo itatu n’imisago wabayeho ntararemwa n’iyindi wakozemo politiki ngitaguza, iranyemeza ko nk’uko wabivuze dushobora kuba tugifite byinshi byo kwiga tukagira n’amahirwe y’uko uvuka iwacu kugirango tukwigireho ari nabyo bitumye nifuza ko twakwegera ukatuvungurira kubumenyi wakuye mu burambe ukesha urugamba watangiye bamwe muri twe tutarabona izuba kugirango nurenga tuzahinguke duhagarara gitwari.

Niyo mpamvu muri aka kanya nakwisabira abasore bagenzi banjye tuyoboye amashyaka ya opozisiyo dukunze gukurikiza akabyiniriro ka Nouvelle Géneration kugirango twitse amarere twegere uyu mukambwe TWAGIRAMUNGU Faustin dore ko we nta n’ubusembwa afite mu mahano yagwiririye u Rwanda ari nabyo bituma amahanga amubonamo icyuhagiro cyagangahura u Rwanda n’abaruvuka nawe kandi mwisabire azatwemerere atwakirize ibiganza byombi atuvungurire ku ibanga rituma atitiza abanyagitugu bose ejo atazagenda nka Ruganzu naho twe twibuka ibitereko zasheshe dore ko yatuvuguruje atunenga byinshi.

Sinshaka kwemeza ko twe turi abaswa kuko TWAGIRAMUNGU atashimye umubyizi wacu kuko uwawuburiye mukwe adakwiye kubigayirwa bitewe n’uko ntako aba atagize ahubwo ndifuza kumenya ubundi buryo burushijeho kunoga kugirango ubutaha tuzaneze benshi kuko ntawe unogera bose.

Bwana Twagiramungu Faustin ni wowe mbwira kuko Zitukwamo nkuru Impamvu itumye ari wowe mpisemo kubwira kandi hari n’abandi banditse batemera ubutumwa bwacu nabo bavuga ko babwitiriwe sinshidikanya zizwi na benshi uretse ko n’abazirengagiza batabuze ariko reka mfate akanya katarambiranye nibutse nke cyane muri nyinshi ntarondora kugirango na babandi bazirengagiza bahumuke maze twese twibuke agaciro k’abakuru mu muryango.

Naricaye nibaza impamvu wimwe uburenganzira bwo kujya mu gihugu cyawe kandi ntawe ukikurushaho ubumanzi nyamara uwari umusangirangendo akabuhabwa nsanga uzira ubutwari, ubuhanga n’ubuhangange bwawe n’igihunga utera abahungabanijwe n’indamu yayindi yasumbye indagu badashaka kurekura ibya rubanda basahurira mu nduru naho imfubyi n’abapfakazi bayura.

Sinifuza kuba Intabaza yayindi irira kumuziro niyo mpamvu nifuje kukwegera kugirango umvungurire ku ibango ry’ibanga ejo nzabone icyo mbwira abuzukuru bawe hato batazangaya ko nanze gihanura kandi ntakiguzi binsaba. Sinshidikanya ko numpanura uzanyereka byinshi bizubahisha ibikorwa byanjye bityo bigatera isheja ishyaka mbereye umwungeri maze naryo rikera imbuto iryohereye isoromwa n’abaruvuka bose ikabibagiza ubuvunderi buva mu kantwa k’intozo na shebuja umukuru mubahigi ujunditse urwango rwamurenze arirwo rumutera kuduhiga ngo atumarire ku icumu.

Reka najye nkumenere ibanga Nagushimye cyane uho uvugiye ko utazataha umanitse amaboko aka ba bahungu b’AMACUMU ACANYE ndetse na ba RWEGO RUKANGURASHYAMBA biteguye kuzura umugara ngo Pilato igihuru kimubyarire igihunyira maze yibaze ikimukubise bimubere iyobera rikomeye mugihe hari abandi bumva bazacyurwa n’IKARAMU yayindi ikoresha wino kandi tuzi neza ko Kagame na Ibingira batazi gusoma no kwandika kuko ikaramu bazi ari ibyara ikibatsi.

Ndahamagarira abasangirangendo cyane cyane ba Ndongozi mu rubyiruko ko twakwegera uyu mukambwe maze akaduha ku ibanga ryatumye agira amateka adasa n’ayabandi kugirango tugere ikirenge mucye natwe tujye tugenda twemye. Sinasoza ntaramukije n’abandi bakambwe bamugwa muntege bakorera politiki munguni bankundire mbahanure biziture ibibaboshye mu bwonko begere uyu mukambwe bashinge inteko y’abakuru, INARARIBONYE MWESE NIMUHAGURUKE MUDUHAGURUTSE TWESE ntawe muvanguye kugirango mutadutatanya kandi aritwe ntwaramiheto maze murebe ko hari uwatubasha twese dushyize hamwe dushakira u Rwanda ibyiza.

 

Bikorewe Mayotte kuwa 30/11/2013

AKISHULI ABDALLAH

 

Wifuza kunyandikira ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo,

adresse yanjye: ni [email protected]

Telefone : 00262639030023

Cyangwa ukansanga kuri SKYPE na Facebook: Abdallah Akishuli