NTABWO RUBANDA IGOOKA YAKOMEZA KUREKA KAGAME NGO AGENGE U RWANDA NK’AHO ARI URUGO RWE.

Joseph NAHAYO

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Muri iyi minsi haravugwa ikibazo cy’impunzi nyinshi ziri muri Israel no muri Libiya Kagame ku giti cye no mu nyungu ze bwite ashaka kuzana ngo azituze mu Rwanda, mu gihe n’abanyarwanda bangana na miliyoni 12 barira ayo kwarika kubera kubura imirimo n’ubutaka buhagije bwo kubatunga.

Ntabwo nzinduwe no kwinjira mu isesengura rihanitse kuko iki kibazo gikomeje kuvugwaho ku buryo burambuye n’Abanyarwanda bo mu ngeri zose barimo abantu ku giti cyabo, imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ndetse n’Abanyapolitiki.

Abo bose rero bavuze uko babona iki kibazo kandi bose bahuriza ku bintu nka bibiri:

(1) Kagame yishakira amafaranga yo gushyira mu mufuka we

(2) Kagame yaba ari no mu mugambi mureremure wo gushaka abarwanyi bazamufasha mu guhungabanya umutekano mu Rwanda no mu bihugu duturanye nk’u Burundi, Kongo n’ibindi.

Ibyo yaba ateganya byose ntabwo bizamusiga amahoro. Ndagirango ngire icyo mvuga kuri iki kibazo gikomeye cyane cyo kuzana abimukira mu Rwanda, rubanda itabyemeye.

1.Abakurikira politiki y’u Rwanda mwaba mwibuka ko ku italiki ya 23/11/2016. Ishyaka Ishema ryohereje abarwanashyaka baryo kujya mu Rwanda kugirango baryandikishe mu gihugu bityo rizabashe kugira uruhare mu matora yari ateganyijwe y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama uyu mwaka. Ariko nk’uko mwabikurikiye kuri iyo taliki ya 23/11/2017 Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA n’intumwa yari ayoboye aribo : Claire Nadine KASIINGE, Skyler KEJO na Vénant NKURUNZIZA bangiwe kurira indege yagombaga kubajyana mu Rwanda kuberako Paul Kagame yari yatanze itegeko rigayitse ko NAHIMANA Thomas n’abo bari kumwe nta ndege igwa i Kigali igomba kubatwara.Ku italiki ya 23/1/2017 Padiri Thomas NAHIMANA na Claire Nadine KASIINGE bakuwe mu ndege i Bruxelles kubera impamvu twavuze haruguru.

2.Ikibazo : Padiri Thomas Nahimana n’abo bari kumwe ntabwo ari abanyarwanda ? Uburenganzira bwo kubabuza gusubira mu gihugu cyabo, Kagame abuhabwa nande ? Tuzi n’abandi benegihugu batari bake bagiye basaba ibyangombwa by’u Rwanda nka Pasiporo n’indangamuntu nyamara Leta y’Agatsiko ka Kagame ikabibima mu buryo butemewe n’amategeko. Buriya mwambwira ko Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi, Diane Shima Rwigara, Kizito Mihigo….bafunzwe bazira iki uretse ubwikanyize bw’ingoma y’Agatsiko gasuzugura abenegihugu birenze urugero ! Ibi byose se ntibyereka Abanyarwanda ko Kagame agenga igihugu cy’u Rwanda nk’aho ari urugo rwe aho ashobora kwinjiza cyangwa gukumira uwo ashaka ?!

3.Ubu noneho Kagame ku gatwe ke, ateye intambwe idasanzwe yo kwiyemeza kwakira ibihumbi birenga 40 by’abanyamahanga ngo baze gutuzwa mu Rwanda.

4.Rwose biragaragara ko Kagame arimo yitiranya u Rwanda n’urugo rwe bwite aho afata icyemezo gikomeye nka kiriya cyo kuzana abantu batari abenegihugu,bitabanje nibura guca mu Ntekonshingamategeko ngo ibifateho umwanzuro n’ubwo bwose dusanzwe tuziko inzego z’igihugu yazujujemo inkomamashyi ! Igihugu yakigize icye, agitwara mu mufuka w’ikoti yambara. Niwe Gouvernement, niwe Parlement, yewe ninawe Butabera ! Uko u rwanda ruyobowe biteye agahinda.

5.Sinasoza ntibukije ko ibyo Kagame arimo akora ubu abiterwa no gushaka KWUKURIRA MU KIMWARO yashyizwemo na MANDA YA GATATU yihaye ku ngufu, kandi yari yarashutse amahanga ko ari Umudemokarate w’akataraboneka§ None ubu bose baramutahuye, ni umunyagitugu wamunzwe n’inyota y’ubutegetsi akoresha yigwizaho imitungo, we n’umuryango we ! Amaraporo ubundi yahishwaga, atangiye kujya ahagaragara arushanwa gushyira ahagaragara amarorerwa akomeje gukorera Abanyarwanda n’ibihugu duturanye.

Ubu rero ari kugitutu cy’ibihugu bikomeye ari nabyo byajyaga bimusingiza ngo ni umutegetsi mwiza. None arakora ibishoboka n’ibidashoboka kugirango ibyo bihugu bimugarukire arebe ko yaguma ku butegetsi yibye rubanda. Arashaka kwerekana ko ari umuperezida w’igihangange ukemura ibibazo byananiye isi yose. Ariko arishuka, ibuye ryagaragaye ntiryica isuka. Abanyarwanda bafashe igihe cyo kumumenya kurusha uko yiyizi, ubu bamaze kubona neza ko adateganya kuva ku butegetsi mu mahoro no ku neza. Muri uyu mwaka wa 2017, ikibazo cye cyatangiye « kwigwa ».

Umwanzuro :

6.Rubanda igooka niyumve ko itagomba gukomeza kwihanganira Kagame n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe bagashize bishakira amafaranga yo gutunga imiryango yabo naho rubanda yicwa n’inzara, ibaho mu bucakara, ikora ariko ibyo yakoreye bikaribwa n’Agatsiko.

7.Mboneyeho umwanya wo kwihanganisha abaturage bo muri Gicumbi bamaze hafi umwaka bakora badahembwa, abana babo babuze amafaranga batanga ku ishuli abandi ntibakigira icyo bashyira mu gifu.

8.Nka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’iterambere ry’umurenge ndakangurira Rubanda igooka ko igomba kwisuganya mu maguru mashya, igafatanya na Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro tukaburizamo imigambi yabo mibisha yo guheza abenegihugu ku ngoyi y’iterabwoba no kubambura ibyabo. Ntabwo twakomeza kurebera nk’aho hari abandi bazabidukorera.

9.« Igihe ni iki, ejo hazaza ni kera », niko twari dukwiye kumva ibintu. Dukomeje kwituramira, tukamureka agakomeza kwikorera ibyo yishakiye, ejo azaba agurisha abana bacu ku manywa y’ihangu, mu isoko ry’abacakara nk’iryagaragaye mu gihugu cya Libiya muri iyi minsi. Nidutinyuka kandi dutinyurane, duhaguruke tumuvudukane, tumwerekeko RUBANDA ariyo ifite ububasha.

10.Abanyarwanda bari mu gihugu cyane cyane mwebwe urubyiruko rwahinduwe abatindi nyakujya nimwe mbaraga z’ibanze zigomba gushyigura Umunyagitugu, ingoma ye igahabwa iherezo. Abanyarwanda bahejejwe hanze y’igihugu natwe biratureba. Buri wese natange umuganda ashoboye, he kugira abigira nka « Bigirankana bya Nirwange wabonye inzu ihiye ati nimunsasire niryamire !!! ».

Murakoze

Ndi NAHAYO Joseph

Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’iterambere ry’umurenge.
Muri Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro