Ntitwasuzuguye andi mashyaka ahubwo niyo yanze kudufasha

Yvonne Uwase umwe mu bayobozi b'ishyaka Ishema ry'u Rwanda

Reka ngerageze kubakiza ndabona impaka nyinshi zikomeje guteza urujijo mu bantu.

Igihe ducumbika gahunda yo kujya mu Rwanda mu kwa 1 k’uyu mwaka wa 2016 twasobanuriye abanyarwanda ko twasanze hari intambwe tutari twagateye. Imwe muri izo ntambwe ni ukuganira n’andi mashyaka tukayagezaho umushinga wacu, tukayasaba ibitekerezo, inama, ndetse no kudushyigikira.

Igihe cyarageze amashyaka yose yose uko yakabaye turayandikira. Bamwe baradusubije, abandi bavuga ngo bashaka ko Padiri azabahamagara kuri telefone, arabikora, abandi baratwihorera ntibanasubiza.

Igihe cyo guhura kigeze umukuru w’ishyaka waje ni umwe gusa. Ariwe bwana Jean Munyampeta wafashe n’ijambo aratubwira ati: bavandimwe rero, twebwe ntidushoboye kubaherekeza ku rugamba mugiyemo ati icyakora nimugerayo ntimuzaburara cyangwa ngo muhure n’ingorane ishyaka PDP-Imanzi ngo rinanirwe kuhaba. Avuga yeruye ko we n’ishyaka abereye umuyobozi bazadushyigikira uko bazashobora kandi yatugiriye n’inama twamushimiye kuba yaraduhaye.

FDU Inkingi hari umuntu watumbwiye ko yari yaje mw’izina ryayo ariko nta gitekerezo yatanze, nta nama yaduhaye ngo tuyisuzugure!

Mbere yaho twahamagariye amashyaka kwitabira icyo twari twise ressemblement anti-troisième mandat ya Kagame. Yari igamije kwigira hamwe ikintu twakora ngo tubuze Kagame gukoresha ku ngufu abaturage referendum. Icyo ntabwo kitabiriwe.

Maze rero. Turambiwe abantu bakomeje gushinja Ishema party kwanga kuganira n’andi mashyaka kuko siko bimeze nabo barabizi.

Si ukwiregura nagirango nkureho urujijo hato abataripfana batabona twicecekeye bakagirango ibyo batuganiraho nibyo koko!

Murakoze

Yvonne Uwase