Nyanza: Victoire Ingabire n’abandi bayoboke ba FDU-Inkingi bitabiriye urubanza rwa bagenzi babo.

Uyu munsi taliki ya 12/02/2019 mu karere ka Nyanza ku rukiko ruburanisha ibyaha ndengamupaka haburanishijwe urubanza rw’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi

Nyuma y’urubanza, Mme Victoire Ingabire yaganiriye na rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, rumugezaho ibibazo rubamo umunsi ku wundi.

Bamwe mu barwanashyaka bari baje gushyigikira bagenzi babo bakomoka mu ntara y’amajyepfo, baje bambaye karuvati n’udutambaro tw’iroza bisa n’impuzangano yambarwa n’imfungwa n’abagororwa.

Baboneyeho akanya ko gufata ifoto y’urwibutso bari kumwe n’umuyobozi w’ishyaka ryabo Mme Victoire Ingabire Umuhoza.

Loading...

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.