Nyuma y’ifatwa ry’umuvugizi wa FDLR abasirikare ba Congo 2 bamaze gupfa.

Bamwe mu basirikare ba FDLR Nyuma y'igitero bagabye i Busasamana

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018 ava muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko hari imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Congo n’iza FDLR munsi y’ikirunga cya Mikeno ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Abasirikare 2 ba Congo bamaze kugwa mu mirwano yatangiye nyuma y’itabwa muri yombi rya LaForge Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR na Colonel Abega ushinzwe iperereza muri FDLR, bafashwe ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 ku mupaka wa Bunagana mu birometero 100 mu majyaruguru ya Goma.

Iyi mirwano ngo yatangiye ku cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 munsi y’ikirunga cya Mikeno nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, Guillaume Djike. Yanavuze kandi ko abarwanyi ba FDLR bose bagomba gusubizwa iwabo mu Rwanda.

Ese aya magambo y’uyu muvugizi yafatwa nk’icyemezo ndakuka cyo koherezwa mu Rwanda umuvugizi n’ushinzwe iperereza ba FDLR?

Tubitege amaso.