Oslo: Imyigaragambyo yo gusaba ko Mapping report ikurwa mu kabati

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukuboza 2018, i Oslo mu murwa mukuru w’igihugu cya Norway habaye imyigaragambyo y’abanyarwanda ndetse n’abanyekongo basabaga ko icyegeranyo cyakozwe ku bwicanyi bwakorewe muri Congo cyakozwe n’umuryango w’abibumbye ONU (mapping report) cyakurwa mu kabati abagize uruhare muri ubwo bwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bagakurikiranwa n’ubutabera.

Iyo myigaragambyo yateguwe ku munsi umuganga w’umunyekongo Denis Mukwege yarimo yakira igihembo kitiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2018 aho i Oslo aho yagaye cyane ibyegeranyo bishyirwa mu tubati hakabaho gukingira ikibaba bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu mabi akorwa mu burasirazuba bwa Congo.

Bamwe mu banyarwanda baba mu gihugu cya Norway bari bateraniye imbere y’inzu mberabyombi y’umujyi wa Oslo ahaberaga umuhango wo gushyikiriza igihembo cyitiriwe Nobel cya 2018 Dr Denis Mukwege na Nadia Murad.

Louis Michel wigeze kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi ndetse akaba n’umushingamategeko mu nteko nshingamategeko y’U Burayi akaba anazwiho ubucuti budasanzwe na ba Perezida Joseph Kabila wa Congo ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yahuye n’uruva gusenya i Oslo ubwo abaturage bafite inkomoko muri Congo bamuvugirizaga induru bamushinja gukingira ikibaba abafite uruhare mu bwicanyi n’andi mabi avugwa mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.