”Paul Kagame ashobora kujyanwa mu rukiko igihe icyo ari cyo cyose”: Fatou Bensouda

Pretoria – Mu kiganiro cyabaye mu minsi ishize hagati y’umunyamabanga mukuru w’ihuriro nyarwanda RNC muri Afrika akaba n’umunyamategeko Bwana M. Kennedy Gihana n’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) Madame Fatou Bensouda, byagaragaye ko ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryabereye muri Congo rikinakomeje n’uruhare rugaragara rwa Perezida Kagame, ibyo bikorwa biri mu bikurikiranirwa hafi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

Fatou Bensouda yagize ati:”Dukora iperereza rimwe rimwe, twarangije iperereza tunarega Bosco Ntaganda, nyuma duhamya ibyaha Lubanga. Tuzakora iperereza aho ariho hose kandi k’uwo ari we wese urwego yabaho rwose. Aho tugeze ubu ntabwo nshobora nahita ntangaza ko hari uwo dukoraho iperereza cyangwa duteganya gukoraho iperereza.”

Uwo mudamu ukomoka muri Gambiya, yabajijwe impamvu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rutigeze rukoresha ku kibazo cya Congo uburyo rwakoresheje kandi rukabigeraho kuri Charles Taylor wategetse Liberia. Yasubije agira ati:”Urukiko rwakurikirana ibyaha bya Congo rushinzwe uyu munsi, twasaba ko Kagame atabwa muri yombi nk’aho mvugiye aha.”

Fatou Bensouda yagize icyo yongeraho ati:”Mpangayikishijwe cyane n’icyegeranyo cya Amnesty International n’ibindi byegeranyo bivuga ku Rwanda ku bijyanye n’ibyaha byibasira inyokomuntu, birimo iyica rubozo, kwica abantu batagejejwe imbere y’ubutabera, gufungira abasiviri ahantu hatazwi bikorwa n’inzego za gisirikare.”

Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame ikomeje guhakana uruhare rwayo mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo n’ubwo bwose hari icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye ndetse n’ibindi byegeranyo by’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu byose byemeza uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu gufasha umutwe wa M23. Ariko nyine inzirakarengane z’abanyekongo, abagabo n’abasore b’abanyarwanda bakomeje gushorwa mu ntambara.

Abayobozi ba RNC bemereye Madame Fatou Bensouda ko bazafasha urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kugira ngo abaturage b’abanyarwanda n’abanyekongo bashobore kubona ubutabera.

B. M. Rwarinda

Byashyizwe mu kinyarwanda na Marc Matabaro

3 COMMENTS

    • Ese ninzara ibarya kuburyo mwumva mwagurisha amagambo ngo mubeho niki?ko ibyo mwandika hari igihe biba binasekeje urrtse gutera numujinya!umuntu avuye iyo avuye ananiwe no guteza imbere gambia none ngo arashaka gufata PK!!Mwatubabariye tuku aka u rwanda mukajyana amashyengo yanyu kuko mwe urwango mwararuvukanye twe twavukanye ubushake mu kazi mwa mbobo mwe mutanagira iyo mubarizwa mugenzwa no gusebya ngo mubeho icyonzi cyo nimbere y’Imana muzashinja ibinyoma!

Comments are closed.