Paul Kagame ati: Ndi Urutare Rutameneka

1. Kagame yabwiraga nde?

Ubundi abanyarwanda bamaze kugera kuri miliyoni 12. Igice kinini cy’abanyarwanda ni urubyiruko rufite imyaka munsi ya 30, bakaba ari 2/3 by’ abanyarwanda bose aribyo kuvuga miliyoni 8.

AERG ifite abanyamuryango ibihumbi 40, ni ukuvuga 0.5% by’urubyiruko rw’u Rwanda. Bariya bana Kagame yavugishaga bari barangije ingando, bakaba bararengaga gato 400 ari byo kuvuga 1% y’abana bibumbiye mu muryango AERG. Iyo mibare tuyiteranije itwereka ko Kagame yari imbere ya 0.005% y’urubyiruko rwo mu Rwanda.

2. AERG ni muryango ki?

Ni umuryango uhuriyemo abana batakaje ababyeyi babo muri genocide yo muri 1994. Abo bana barihirwa n’icyo kigega. Hafi ya bose rero abo bana ni abatutsi. Amateka yabo arihariye (na Kagame yabisubiyemo) kuko hatabayeho ikigega kibafasha baba basigaye iheruheru.

3. Kagame yababwiye iki, kubera iki?

Kagame yabasuye mu kurangiza ingando, hashize umunsi umwe avuze ijambo ubwo ministri woherejwe mu muryango w’abibumbye (UN) yarahiriraga gukora akazi ashinzwe. Niba mwarakurikiye ijambo Kagame yavuze muri uwo muhango, byumvikanye ko Kagame afite ubwoba, kwa kwishongora kwe kwari kwarangiye, ahubwo asa n’uwemeza ko atakivuga ngo amahanga amwumve, ariko ashimangira ko n’ubwo ijwi rye mu ruhando rw’amahanga ridafite ingufu azakomeza kuvuga ibyo ashaka, ukuri kwe yihariye. Iryo jambo mu gihe cyo kurahira ryerekanye ko nta mbaraga afite.

Nyuma y’iryo jambo rero nibwo yagiye kuganiriza abo bana bari mu ngando. Mu ngando ubundi babashyiramo propaganda, Kagame rero yari aje gushyira “ice on the cake”. Muri iryo jambo nakuyemo ibintu bibiri by’ingenzi yari aje kubwira abo bana:

* Bagomba kwirinda ibigarasha, yongeyeho ko ari n’ ibirohwa.

Mwibuke ko muri iyo ngando bari bigishijwe kwirinda ibigarasha, banabwiwe details zirusha izo Kagame yatangaga.

Kagame rero yerekanye ko atinya bariya yita ibigarasha. Kuri we bariya niyo threat nyayo ubutegetsi bwe bufite. Kandi ni mu gihe. Ubutegetsi bwose bw’igitugu buba bushingiye ku cyitwa “pillars of strength”. Pillars of strength rero nizo ubutegetsi buhagararaho, bukaba butasenyuka igihe izo pillars zigihagaze. Kugira ngo twumve neza importance ya bariya bana n’impamvu bakoreshejwe ingando isohozwa n’umukuru w’igihugu, ni ngombwa ko tureba pillars ubutegetsi bwa Kagame buhagazeho. Izo pillars rero, zimwe buriya butegetsi buzihuriyeho n’ubundi butegetsi bw’ igitugu buba hirya no hino ku isi izindi ni umwihariko wo mu Rwanda.

Pillars of strength ahanini ziba ari: ingabo z’igihugu, inzego z’ubutasi, polisi, abakozi ba leta. Mu Rwanda ho hiyongeraho inzego z’ubucamanza (kuko azikoresha akikiza uwo adashaka wese), militias afite zitwa Local Defense Force, pressure group Ibuka, AVEGA (irimo abapfakazi ba genocide) na AERG ariyo yari ahagaze imbere. Nyuma y’aba bose ubutegetsi bwa Kagame bwishingikiriza ku bwoko bw’ abatutsi muri rusange, ariyo mpamvu abenshi mu bagize ziriya pillars bakomoka mu bwoko bw’ abatutsi.

Nk’uko nabyanditse hejuru rero intego ya mbere ya Kagame mu kuganiriza bariya bana kwari ukubihanangiriza ngo birinde kure biriya bigarasha. Mu kubitsindagira yavuze ko amateka ayahuje na bariya bana. Kwari ukugirango abumvishe ko ibyo akora ari bo babikorera, ko bagomba rero kumwitura ineza abagirira. Mu by’ukuri Kagame na bariya bana nta handi bahuriye uretse kuba abatutsi, nyamara akababaro bafite ntako afite. Ikibazo nyamukuru afite, ni uko iriya claim y’uko bahuje amateka, na biriya bigarasha bishobora kuyigira.

Ubwoba afite ni uko biriya bigarasha ari ingabo nkawe, bikaba byarabaye byaranayoboye izo ngabo, izo nzego z’ubutasi, bikubahwa n’abo bapolisi ndetse n’abakozi ba leta. Aha rero niho hamugoye kuko pillars of strength z’ibanze umunyagitugu wese yishingikirizaho ngo akandamize abo ategeka zamunzwe n’ibyo bigarasha. Kagame, kubera biriya bigarasha, ntabwo afite icyizere ko ingabo z’ igihugu, inzego z’ ubutasi, polisi n’abakozi ba leta bamuri inyuma 100%. N’ubwo yabakoresha ingando ntiyakwizera ko bamujya inyuma uko abishaka.

Hasigaye rero ziriya nzego zindi, arizo iz’ubucamanza, ibuka, AVEGA, AERG n’abatutsi muri rusange. Ntibyagaragara neza akoresheje ingando abacamanza. Ibuka yo yayishyize mu kwaha, kandi na Musonera abisobanura neza iyo yemeza ko Ibuka itabaho. AVEGA bo bahabwa umwanya iyo igihe cy’icyunamo cyegereje, naho ubundi ni abagore bishwe n’agahinda, bitabazwa iyo ari ngombwa ku mobilisa the tutsi base. Kagame kandi ntiyatinyuka kujya imbere y’abatutsi bose, kuko uretse gutinya ko byagaragara nabi, ntiyanabona ibyo abasobanurira kubera ibyo yabashoyemo.

Hasigaye rero AERG kuko ni urubyiruko. Urubyiruko nirwo ruzana amahindura mu gihugu icyo ari cyo cyose. Amahindura kandi ntakorwa cyangwa ngo ategurwe n’umuturage ubonetse wese. Amahindura akorwa na middle class, kandi bariya bana yabwiraga ni abagize middle class mu Rwanda. Bariya bana bari bahagarariye abandi, bari bamaze kwinjizwamo amatwara ya Kagame kandi amashyi bamukomeraga yarabigaragazaga.

* “Turi urutare rutameneka” (Kagame).

Kagame yafashe umwanya muremure abwira bariya bana ko badashobora gupfa kabiri kuko babyanze. Ntiyabashije kubisobanura neza ariko mu ngando abana bari basobanuriwe. Yababwiye urupfu kugira ngo abatere ubwoba kuko amateka yabo urupfu ruyafitemo uruhare. Abumvisha ko ari we ubahagaritse. Ati rero turi urutare (ariko niwe wivugaga) yihutira kongeraho ko nawe abikesha abo bana, ngo nibo bashaka ko aba urutare. Yabwiraga bariya bana ko ibigarasha (nta kindi yumva cyabijyanye hanze uretse kumuhirika) nibamuguma inyuma ibigarasha bitazabona aho bimenera. Mu kwihagararaho ati bazadusanga uko turi badusige dukomeye kurushaho, ariko ni igipindi yateraga bariya bana.

4. Aho Kagame yibeshyera

Bariya bana barivugiraga, bakanavugira abandi bagenzi babo bagize AERG, nayo igizwe na 0.5% y’urubyiruko rw’ u Rwanda. Kandi ubwo iyo AERG niyo elite mu batutsi akuramo recruits yinjiza muri ziriya nzego z’indi zigize pillars of strength y’ubutegetsi bwe. Niba rero muri AERG, by’umwihariko muri bariya bari imbere ye batabasha kwiga neza, ntibabone imirimo, abandi muri bo bakaba batagira aho baba, kandi ubwo ari elite igizwe na 0.5% y’urubyiruko rwose rw’igihugu, ni ukuvuga ko urubyiruko rwose ntaho ruhagaze. Abana bamubwiye aspirations bafite kandi ni genuine. Yibagiwe ko bitareba bariya gusa ahubwo bireba urubyiruko rwose rw’ igihugu. Niba rero 0.05% itishimye ni ukuvuga ko igihugu cyose kitishimye.

Kagame aho yibeshyera ni aho, kuko abo yita ibigarasha byibura bo babashije kujya mu nzego zikomeye z’igihugu, genuine aspirations bari bafite nk’abanyarwanda bari mu gihugu cyabo bakabona system iriho itabemerera kuzigeraho bagahitamo kwitandukanya nawe. Bariya bana nta n’umwe wazamuka mu ntera ngo agere aho biriya bigarasha byageze, akaba afite ubwoba ko ibyo bigarasha bibashije kuganiriza bariya bana bagahinduka ntaho yaba asigaye.

Conclusion:

Ubutegetsi bwa Kagame buri mu marembera. Ibyo akora byose ni ukugira ngo akomakome arebe ko yakwiyegereza urubyiruko, arubuze kugirana contact n’ibyo bigarasha, akomeze agire tutsi base akuramo recruits zo gushyira muri za pillars of strength. Pillar ya mbere acungiraho ni ingabo z’ igihugu ariko afite ubwoba ko ibigarasha byazimunze. Niyo mpamvu yohereza ingabo muri Congo kurwana. Ni ukugira ngo zibe ari busy, zihugire mu mirwano no gutekereza kuri Congo, we abe yisuganya position ye muri base ye (tutsi) ayivugurure, ayishimangire. Arabeshya abana ko u Rwanda rufite ibibazo bitagira uko bingana, rugoswe, rwugarijwe, ariko mu by’ukuri niwe wugarijwe. Niwe ufite ibibazo, ni nawe ugoswe n’ibibazo yiteje. Kubera ibyo yiroshyemo muri Congo, amahanga niwe ashyiraho pressure, si u Rwanda. Ngo afite uburenganzira bwo kubwira amahanga ibyo ashatse, babyumva batabyumva. Icyo kibazo si u Rwanda n’ abanyarwanda bagifite niwe ku giti cye.

Birakwiye rero ko abanyarwanda bakora ibishoboka ngo ibyo Kagame yishoyemo ari we wenyine bibazwa. Ibigarasha byabashije kumunga ziriya pillars nibikomereze aho, byo aho kubwira bake mu rubyiruko rw’abatutsi, babwire urubyiruko rwose rw’abanyarwanda. 2/3 by’abanyarwanda ni urubyiruko, ibyiza dushakira abanyarwanda tugomba kubishakira urwo rubyiruko rwose. Iyo mirimo, aho gutura, kwiga n’ibindi urubyiruko rwose (uretse n’urwo mu Rwanda) rwifuza, opposition ndetse n’ibi bigarasha Kagame yibasiye, bagomba kubigeza ku banyarwanda bose. Urubyiruko nirubona neza ko aspirations zarwo zizagerwaho ari opposition ibikoze, amahindura azaba yageze mu gihugu.

Murakoze

4 COMMENTS

  1. Uku n’ukuri kwimbitse urakoze cyane gusa mudufashe niba bishoboka muri y’iminsi ducyeneye kumva General Nyamwasa,Afande turamukunda kandi ibyubahiro twamuhaga nubu turabimubicyiye,gusa harabura akantu gato ngo Kagame azabone ko Afande Kayumba yarakunzwe,Afande kayumba tuko nyuma yako.

  2. Reka nkuungaanire aho ugira uti:
    “…AERG ni umuryango uhuriyemo abana batakaje ababyeyi babo muri jyenosaidi yo muri 1994…HAFI YA BOSE NI ABATUTSI…”

    “…ABENSHI mu bagize pillars bakomoka mu bwoko bw’abatutsi….”.

    Aha wakoresheje ijambo ngo” hafi ya bose”, cyangwa ngo “abenshi”, kubwanjye numva wakoresha :”BOSE BOSE UKO BAKABAYE 100%” ni abatutsi.

    Ikindi nongeraho nuko turambiwe ivogonyo ry’abategeka u Rwanda, iyo bageze mu marembera: nawe se;

    1. Umwe yagize ati:” Sintinya coup d’état, muzapime gato murebe akababaho”.
    Bwarakeye bamujugunyu mu cyumba kitagira urumuri, yicwa n’isari n’umwuma atewe n’umunyu w’igisoryo utagira uburisho.

    2. Undi ati:”Ndi ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi….”
    Bwarakeye bamurasa umwambi w’igishirira umuhinguranya umutwe, ubundi ahanuka nk’ipapaye rihiye, rigahombokera ku rutare.

    3. None n’uyu ati: “Ndi urutare….”
    Ejo mu gitondo (reka mbareke mwiyuzurize)…………

    • Kagame uri umugabo kandi ibyo wakoze n’indashyikirwa intambara z’amasasu ntacyo zakoze iz’amagambo nizo zizagira icyo zidutwara ,iyakaremye niyo ikamena

Comments are closed.