Perezida Kabila yemeje ku mugaragaro ko u Rwanda rwateye Congo

Nk’uko bitaganywa n’ingingo ya 77 y’itegeko nshinga rya Congo, rimwe mu mwaka perezida agomba kuvuga ijambo mu Nteko ishingamategeko rikitabirwa n’abadepite n’abasenateri. Muri iryo jambo asabwa gutangariza abanyekongo uko igihugu gihagaze mu nzego zose. Ni muri urwo rwego uno munsi tariki 15 Ukuboza 2012 i saa yine ku isaha y’i Kinshasa (saa tanu z’i Kigali) perezida yagejeje ijambo rye muri Palais du peuple.

Mbere y’uko aza mu nteko uyu munsi abadepite n’abasenateri babarirwa mu mashaka ya opposition bari bamumenyesheje ko batazitabira kumva iki kiganiro kubera impamvu 2: iya mbere n’uko batari bishimiye uburyo yanga kubwira abanyekongo ku mugaragaro ko batewe n’u Rwanda; iya kabili n’uko yemeye ko haba ibiganiro na M23.

Kugira ngo babashe kuza kumwumva, amakuru avuga ko yahamagaye perezida w’Inteko nshingamategeko, Aubin MINAKU, ejo saa kumi n’imwe zo muri Congo akamusaba guhamagara abahagarariye amatsinda y’abadepite bo muri opposition akabamenyesha ko buri umwe yemerewe amadolari 2,500  kuri buri muntu uzitabira kumwumva mu nteko. N’ubwo bari bemerewe ayo madolari hitabiriye abadepite 392 ku badepite bose hamwe 500, hitabira abasenateri 85 ku basenateri 108.

Joseph Kabila yavuze iki kuri uyu munsi wa 255 intambara ya M23 imaze itangiye?

Nyuma y’umunota yamaze asa n’utondeka neza impapuro zigize discours ye asa naho yabuze aho ahera yaje gutangira agira ati:”Nyakubahwa perezida w’inteko nshingamategeko, nyakubahwa perezida w’umutwe wa sena, banyakubahwa badepite n’abasenateri; nifuzaga kubagezaho iri jambo mu gihe igihugu kiri mu mahoro ariko ntibyashobotse kuko u Rwanda rwaraduteye; Ba nyakubahwa kuko turi mu ntambara munyemerere ko ijambo ryanjye ryose, uno munsi, ryibanda ku mutekano w’igihugu ndavuga uko ibintu bihagaze ubu n’uko twitegura kuyitsinda…”.

Abadepite n’abasenateri benshi bumvaga bifuza ko atunga u Rwanda agatoki ku mugaragaro amashyi y’urufaya yahise yumvikana muri Palais du peuple n’ubwo ibyishimo byabo bitatinze kuko ijambo u Rwanda yarivuze iryo rimwe ryonyine ahandi yagiye akoresha umwanzi w’igihugu.

Yakomeje agira ati:”…Byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2012 ari ukwivumbura gukozwe na bamwe mu basirikare bakorera inyungu z’amahanga bavuga ko baharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009, none aho bigeze ubu n’uko haje kuvukamo rebellion, ubu muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo, abantu bamerewe nabi cyane kuko baricwa, abana barinjizwa ku ngufu mu gisirikare, abagore barafatwa ku ngufu, n’ibindi bibi byinshi; none ba nyakubahwa mumfashe dufate umunota umwe wo kwibuka izo nzirakarengane…”.

Yaje gukomeza agira ati:”… turemera ko mu minsi ishize twatsinzwe urugamba (bataille) ariko nk’uko mubizi ba nyakubahwa mu buzima bwa muntu ku isi gutsindwa rimwe na rimwe bibaho ariko umugabo arongera akisuganya (akiresesissant) akongera agakomeza urugamba ndetse agatsinda intambara kandi gutsindwa rimwe ntabwo ari igitangaza(fatalité) ku buzima bwose bw’igihugu…” arongera ati:”… umwanzi turimo kumurwanya mu buryo 3, uburyo bwa diplomatie, ubwa politique n’ubwa gisirikare. Muri diplomatie nk’uko mubizi twitabiriye inama 2 za SADC, tujya mu nama eshanu zidasanzwe za CIRGL mu gihe cy’amezi arindwi gusa, inama ya tripartite RDC-Rwanda-USA; habaye kandi ímyanzuro 3 ya ONU hakaba na 2 yashizweho umukono na Ban Ki Moon ubwe. Iyi ntambara ikaba yaratweretse intege nke za Monusco, nk’uko mubizi yatangiye ari ubutumwa bwo kureba ikurikizwa ry’amasezerano(mission d’observation) ihindurirwa inshingano ishingwa guharanira amahoro (mission de maintien de la paix), ubu  turimo kuvugana na ONU uburyo yahindurirwa inshingano ikaba yahabwa ubushobozi bwo kuba yatabara abaturage. Ku birebana na politiki twohereje abantu i Kampala kuvugana n’abaturwanya kugira ngo tuvaneho impamvu zose z’urwitwazo no kugaragaza uruhare rwabo mu ntambara iri muri Kivu y’amajyaruguru. Ku birebana n’igisirikare, byagaragaye ko hagikenewe ingabo zifite ubushobozi bwo guhangana no gutera ubwoba umwanzi none mbatangarije ko ibindi byose bireba ubuzima bw’igihugu ngiye kubigendamo gake nkagira ibanze ibihereranye no gushinga igisirikare gikomeye kandi vuba namwe muzishimira. Kizaba gishobora gutera ubwoba abanzi bacu. Ni muri urwo rwego mboneyeho gusaba abanyekongo bose kuba moteri y’umutekano w’igihugu nkaba nsaba n’urubyiruko kwiyandikisha ku bwinshi kujya mu ngabo z’igihugu vuba na bwangu…”.

Yabivuze muri aya magambo mu rurimi rw’igifaransaagira ati: ”Désormais, au-delà de toutes nos actions pour le développement, notre priorité sera la défense de la patrie avec une armée dissuasive, apolitique et professionnelle¬ qui rassure notre peuple”.

Yakomeje ababwira ati:”…Politiki yacu irimo iragaragaza ko demokarasi irimo gutera imbere ibyo mwabyiboneye mu matora aheruka muri Kasai na province Orientale…gusa banyakubahwa uburyo mukora ibiganiro mu nteko hari icyo nabagiraho inama:  ibiganiro bigomba kuba mu mutuzo no mu bwubahane muzirikana ko mwese muba muri abanyekongo; ntagihugu kibaho cy’abashyigikiye perezida (majorité presidentielle) ngo ikindi kibe icya opposition…”

“Ubukungu buhagaze neza burazamuka ku kigero cya 7,2% n’ifaranga ryacu rita agaciro 3%. N’ubwa mbere ifaranga ryacu rihagaze neza gutya, ariko ndemera neza ko ubuzima bw’abaturage buhagaze nabi bukaba buri hasi ku banyekongo bityo tugomba gukora cyane.

Banyakubahwa ubwo turi ntambara ndabasaba kuba umwe tukarwanya umwanzi wacu dushize hamwe, iyo migambi mibisha yo gusahura, gucamo ibice igihugu cyacu iherekeje izo ntambara ntizagerwaho. Tugomba koherereza umwanzi wacu ubutumwa busobanutse ko igihe cyose azajya agerageza kuzana intambara mu gihugu cyacu uwo mugambi uzaba ari ubwiyahuzi. Abanyapolitike, imiryango itegamiye kuri Leta, ingabo twese tugombaga kwimakaza ubumwe bw’igihugu.

Ba nyakubahwa mwese ndabashimiye kuba mwakurikiye ijambo ryanjye. Murakoze”.

Abari aho bakurikiranaga ijambo batuje cyane bahise bakoma amashyi menshi y’urufaya avanze n’amafirimbi (ntimumbaze niba basabwa kwitwaza amafirimbi cyangwa niba iyo basohotsemo bajya gusifura imipira !)

Aubin Minaku perezida w’inteko ishingamategeko yahise yongera kwibutsa abari aho ingingo ya 77 y’itegeko nshinga ko iryo jambo ridakurikirwa n’ibibazo byabarikurikiye aboneraho gutangaza ko umuhango ushojwe bityo ibirumbeti biravuzwa karahava

KANUMA Christophe
E-mail : [email protected]
https://www.facebook.com/kanuma.christophe

5 COMMENTS

  1. kabila nubwo ari umwana speech ye irasobanuste,iruta kure iya perezida kagame,aho umukuru wigihugu,ahokuvuga ibibazo byugarije igihugu ahubwo akirirwa atuka abanyagihugu,mwabonye umu perezida utukana wirata uvuga ibintu biterecyerane,ubundi ba bwoba buzuye inteko bagakoma amashyi,doreko benshi ari abagore binkoma amashyi.irwanda rwara genderewe,ahubwo nukurutabara abashumba bakiragira,bishyizemo ko abantu bose arinka.

  2. kagame araduhemukira ubwo u Rwanda ni akadomo kuri congo ubwo se si ukudukururira intambara njye ndabona atadushakira amahoro niba aribyo koko Imana iturinde.

  3. Igihe cyari cageze ko President Kabila abwiza ukuri abaturage nubwo atabikoreshejwe n’ubushake ahubwo n’ukugirango abone abamwumva kandi akomerwe n’amashyi.
    Ese Kagame we arabivugaho iki kwa bamutangaje kumugaragaro ra! Dukomeze tubikurikiranire hafi!

Comments are closed.