PPR-IMENA NGO YITEGUYE GUSHYIKIRANA N'UBUTEGETSI BW'U RWANDA

Bamwe mu bahoze ari abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda RNC ( Rwanda National Congress) mu gihugu cy’ u Bubiligi baherutse kwitandukanya naryo, nyuma bafashe icyemezo cyo gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda ryitwa PPR-Imena (Parti Populaire Rwandais).

Mu kiganiro {FATA IJAMBO} cy’IKONDERA INFO, umuyobozi mukuru w’iryo shyaka Bwana KAZUNGU-NYILINKWAYA, yatangarije IKONDERA INFO impamvu yatumye bashinga ishyaka ryabo ndetse atangaza n’imigabo n’imigambi yaryo.

Ikiganiro cyose mwagikurikira hano>>>

Source:IKONDERA INFO

3 COMMENTS

  1. Kumva Kazungu atinyuka akavuga ko le 6 et le 7 avril i Kibungo, Kabarondo, Kigarama, Kayonza nta banyarwanda bari bahari!! ”Njye nari ndi i Kibungo, aho twari turi ntabanyarwanda bario bahari……twagiye tubona imirambo y’abatutsi mu mijyi aho twageraga…….”. Mbega ikinyoma cyambaye ubusa…!!!!! Mumbarize Kazungu niba aho yagiye anyura atarigeze abona n’imirambo y’abahutu n’abatwa. Yari afite ikihe gipimo cyo kumenya ko imirambo abona ari iy’abatutsi gusa? Biratangaje andi birababaje kumva imvugo nk’iyo inyura inyuma y’ukuri. Kuri ayo mataliki Kazungu ahakana ko nta munyarwanda wari muri ako gace njye nari za Kayonza kandi niho impunzi nyinshi zari zigeze zihungira za Tanzaniya n’ahandi. Kazungu nareke ikinyoma yekubeshya ku manywa y’ihangu. Uwari Bourgmestre wa Muhura Muramutsa yiciwe muri ako gace kuri ayo matariki, abaturage bo batikijwe ntiwabara. FPR icyo gihe yaheraga kumurongo nta vangura ry’umuhutu cg umututsi, interahamwe nazo zirara mubo zikeka ko ari ibyitso bya FPR…..Ubuhamya burahari Kazungu nareke kubeshya abanyarwanda ngo atubyine ku mugongo kandi ari mu baduhekuye.

    Reka nibutse Kazungu ko umubiligi yita Philippe atigeze yandika igitabo ”Blanc menteur”’. azasubire neza mubyo asoma. Icyo gitabo kugeza ubu ntikibaho. Ndakeka ko yashakaga wenda kuvuga igitabo cy’umufransa Pierre Péan kitwa Noires fureurs, Blancs menteurs. Niba ari umunyapolitiki agomba kumenya ko kwitiranya ibintu cyane cyane ibyanditse cg abanditsi bitababarirwa.

    Ubundi reka ndangize nanjye mbaze Kazungu iki kibazo umunyamamakuru ya mubajije: ”Ubu koko umuntu yavuga ko nta amaraso ufite ku ntoki??”

  2. Ahubwo wowe kagabo uvuga ko icyo gitabo kazungu yavuze kitabaho ushobora kuba warasigaye inyuma utagikurikira neza. Icyo gitabo kirahari cyasohotse umwaka ushize

  3. Ni mwihangane tureke gusubir’inyuma.Uwahoze ar’umusirikare warasanye n’undi bari mu ntambara sinamubaraho amaraso.Ariko uwafash’imbunda akica impinja,n’abandi innocents batazi nicyo bazira,kandi badashoboye kwirwanira,uwo muntu n’inkoramaraso.Ibyabaye mu Rwanda ryadusize isura mbi cyane kw’isi.
    Rero tureker’aho,Kazungu agize chance yo kwitoza,n’uburenganzira bge nk’Umunyarwanda.

Comments are closed.