RIB yabajije iki Me Bernard Ntaganda?

Me Bernard Ntaganda

Ejo tariki 11 Werurwe 2020, Me Bernard NTAGANDA, Président-Fondateur w’ishyaka PS Imberakuri yitabye kuri RIB (urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda).

Bamubajije ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ngo bigamije kwangisha Leta mu MAHANGA no kuyangisha ABANYARWANDA! Ndetse ngo n’ibihuha bigamije guteza imvururu mu Rwanda.

Bakaba ngo bashingira ku itangazo rivuga ku rupfu rwa Kizito MUHIGO aho bavuga ko ngo ashinja Leta y’u RWANDA urupfu rwe!

Bamushinje kandi ko ngo yaciye ibikuba atabariza Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA Présidente wa DALFA-UMURINZI, kandi ngo nta kibazo yari afite igihe ngo abashinja umugambi mubisha wo kumugirira nabi!

Tubitege amaso!

Jean Paul Kayiranga