RNC iravuga ko atari umutwe w’iterabwoba

Jean Paul Turayishimye, wari umuvugizi wa RNC na Komiseri ushinzwe ubushakashatsi

Umutwe wa politiki witwa Ihuriro Nyarwanda, RNC, utavuga rumwe na leta y’u Rwanda uri mu mahanga, wasohoye itangazo wamagana leta y’u Rwanda kuko iwita umutwe w’iterabwoba.

Iryo tangazo riravuga ko ahubwo RNC iharanira gukuraho politiki y’igitugu y’ishyaka FPR INKOTANYI.

Florentine Kwizera, umunyamakuru wa BBC yavuganye n’umuvugizi wa RNC, Jean Paul Turayishimye.