RNC IRISHONGORA KU BAHUTU KUBIREBA ZA LISTES FPR IKORERA ABAHUTU: Boniface Rutayisire

ITANGAZO:RNC IRISHONGORA KU BAHUTU KUBIREBA ZA LISTES FPR IKORERA ABAHUTU. NTABWO RERO OPPOSITION IRIMO ISHYAKA BANYARWANDA YEMERA ICYO GISUBIZO CYATANZWE NA RNC.

Kubijyanye n’ibivugwa ko leta ya FPR i Kigali irimo gukora amaliste y’abantu ibihumbi n’ibihumbi barimo abere benshi, FPR ikaba igamije kubabuza uburyo babagerekaho genocide batakoze, ndagirango menyeshe abanyarwanda ko igisubizo dufite gitandukanye n’icyo Bwana Rudasingwa Théogène uhagarariye ishyaka RNC riri muwundi murongo tutari kumwe wa opposition. Nk’uko mumaze kubimenyera, opposition nyarwanda irimo imirongo ibiri ya politiki kandi iyo mirongo ibiri itandukanye ifasha opposition kuko bituma opposition nyarwanda idasubira inyuma mumyumvire kandi hagategurwa n’imitego myinshi igenda itegwa na FPR rwihishwa cyangwa kumugaragaro.

Rudasingwa uhagarariye RNC yavuze ko buri muntu uzibona kuri liste izakorwa na FPR imurega genocide azajya aterefona Rudasingwa. Ntabwo Rudasingwa asobanura icyo azakora kugirango avane abo bantu kumalisti cyangwa mubitabo bizaba byaratangajwe na leta ya FPR. Nta n’ubwo tubona imbaraga yakoresha ngo abavanishe kumalistes kandi ntajambo afite kuri iyo leta.

Twe rero mu ishyaka Banyarwanda dufite ibisubizo bitari amagambo ndetse ndagirango nongere mpamagarire abanyarwanda bose kwitabira iyo gahunda yacu bwangu leta ya FPR itarabahinamiranya.

Twe ntitugamije gukingira ikibaba ababa barakoze ibyaha, ariko na none ntitwemera ko leta ya Kigali idafite ubucamanza buzima yakomeza kugaragura abanyarwanda ibeshya ngo irabahana. Ntabwo leta ya FPR yakoze genocides nyinshi (hutu tutsi na congolais) ariyo yakongera ikavuga ko igiye guhana abicanyi kuko muby’ukuri ntabwo leta ya Kigali ihana ahubwo yikiza abanyarwanda bose bayibangamiye. Leta ya Kigali igamije kugarura ubuja n’ubucakara kubireba abahutu. Leta ya Kigali icyo igamije ni ugupfukamisha abahutu bose noneho mu Rwanda bakimika apartheid. Ibyo rero ntabwo tuzabyemera niyo mpamvu nazamuye umurongo wo kwibutsa ko FPR ari ishyaka ryakoze genocide hutu na tutsi na Congolais kandi abanyarwanda bose barabisobanukiwe, n’abanyamahanga barabishyigikiye noneho kuri ubu. Kubireba Ishyaka Banyarwanda ryo niyo gahunda rishyize imbere.

Igisubizo rero Rudasingwa Théogène atanga njye ntabwo nagishyigikira kuko nsanga byaba ari nko kwishongora kubahutu. Kuvuga ngo umuntu uzashyirwa kumalisti abeshyerwa azamubwire bimeze nko gusuzugura abahutu. Kuki se abatutsi bicanye bo batajya kumalisti y’abagenocidaire kandi barakoze genocide hutu na tutsi. Niba Rudasingwa se ataravuze kuri icyo kintu s’uko yaba yibaza ko abatutsi batakoze genocide !!!

Mu ishyaka Banyarwanda rero twe twanga agasuzuguro ubwoko bumwe bushobora kugirira ubundi. Turasaba RNC na FDU ya Nkiko gusobanura imvugo kumugaragaro bakemera genocide hutu kandi n’abayikoze bakabihanirwa. Nibitagenda gutyo ntabwo bazacana ngo wake muri opposition.

Mu Ishyaka Banyarwanda turahamagarira abanyarwanda bose gusanga opposition ririmo maze abicanyi bose bagakanirwa urubakwiye.

Ishyaka Banyarwanda rirahamagarira abahutu n’abatutsi bashyira mugaciro kwemera kurwana intambara y’ukuri maze bakatwunganira kugirango duhashye n’ubwo bwicanyi bwa FPR ikomeza gushaka gukora ibuza amahoro abanyarwanda bayihunze.

Buri wese amenye ko ibi tuvuga ni gahunda twatangiye gushyira mubikorwa ntabwo ari amagambo.

Niba FPR ihagurutse igiye gukora amaliste yayo, natwe abanyarwanda dukomeze ya gahunda yacu yo gushyiraho commission yigenga muri opposition igamije kurundanya ubuhamya kubicanyi bose b’abatutsi batarahanirwa kuba baratsembye abahutu. Ibyo kandi birareba uturere twose tw’u Rwanda. Ibizava muri iyo Komisiyo turimo dushyiraho bizaba bifite uburemere kurusha ibya FPR mubihe byose kubireba umunyarwanda wese aho ku isi kuko bizaba ari ukuri kwambaye ubusa kandi kutazigera gusibangana. Ibya FPR byo ibyinshi bizayoyoka kuko aba ari ibinyoma.

Mukwakira ubuhamya ndamenyesha abizitabira iyo gahunda ko nta binyoma dushaka nta no gukabya dushaka. Turashaka ukuri kwambaye ubusa maze kwifashishwe mukubuza amahoro abicanyi bose aho bari ku isi ntakurobanura amoko. Yaba umututsi wicanye cyangwa umuhutu wicanye ntabwo agomba kwishongora kuwundi cyangwa ngo ahabwe uburenganzira bwo kurenganya abanyarwanda. Buri wese amenye ko ubucamanza atari ugufata umuntu ukamwinjiza muri prison byonyine kuko ntibihagije. Ahubwo n’iyo umwicanyi umwamaganye kandi ukaba ufite ubushobozi bwo kuvuga za leta n’izindi za organisations mpuzamahanga zikakumva, iyo bibaye biba ingirakamaro cyane ndetse bigahindura byinshi. Ndibutsa abanyarwanda bose ko kugeza ubu ndi umu opposant amahanga yose yumva neza ndetse na za organisations z’isi yose ziri en contact n’u Rwanda ziranyuma. Ibyo ntawe ubishidikanya kuko abo nandikiye bose baransubiza ndetse abo utatekerezaga ko basubiza barasubiza. Ndifuza rero gufatanya namwe abanyarwanda mwese mushyira mugaciro tugaca agasuzuguro bose maze abicanyi b’abatutsi ntibazakomeze kwishongora kubahutu bifashishe ingoma ya FPR ibashyira imbere. Nimureke tubereke ko abicanyi bose imbere y’amahanga n’abanyarwanda ari kimwe baba abahutu cyangwa abatutsi.

Kubera iyo mpamvu, mfatanije n’ishyaka Banyarwanda hamwe n’abandi mwese mugenda mwitabira iyo gahunda, niyemeje gushyiraho commission yo kurundanya ubuhamya kubwicanyi bwose maze ahasigaye ivumbi ritumuke.

Niba muri IBUKA ASBL yo mu Rwanda ikora akazi kayo ko guhonyora abahutu ikavuganira abatutsi bonyine, twe tuzarengera abanyarwanda bose twifashishije TUBEHO TWESE ASBL yacu kandi kugeza ubu hari aho batumira Tubeho Twese ntibatumire Ibuka kuko baziko Ibuka ivangura abanyarwanda.

Niba muri politiki FPR na leta yayo biyemeje kurenganya abanyarwanda natwe mu ishyaka Banyarwanda tuzashyiraho politiki yo kubarengera.

Niba FPR ihagurukanye n’ingabo zayo z’inkotanyi, natwe Insangizamahoro zacu zizazimya uwo muriro duhirike FPR abatarakoze ibyaha tubabanishe n’abandi banyarwanda.

Niba FPR ikomeje guhiga impunzi izibuza amahoro kukubona ibyangombwa, FPR ikazibuza imibereho n’amahwemo, natwe amatsinda turimo dushyiraho ya Banyarwanda Salvation Army agizwe n’abagiraneza b’abakorerabushake bazafasha abatishoboye n’impunzi bazihe ibiryo, imyambaro kandi bazunganire mubyangombwa bakoresheje ukuri ndetse bateze imbere ubwiyunge mubanyarwanda.

Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 09/11/2012

RUTAYISIRE Boniface

President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association y’abavictimes Tubeho Twese

Tel : (32) 488250305

Email:[email protected] (yahoo.fr)

 UMUGEREKA:

Nk’uko nabibagejejeho muminsi ishize, Ishyaka Banyarwanda ryiyemeje guhuza ingufu n’abandi bantu bose babona ibintu kimwe n’ishyaka Banyarwanda baba amashyaka cyangwa abantu kugiti cyabo. Muri iyo gahunda, ndamenyesha abantu ko ngiye gukomeza kugirana imibonano kugirango habe uguhaguruka kwa benshi bahuje imibonere n’ishyaka Banyarwanda ariko ibyo bizakorwa mubwuzuzanye n’ubwunganirane kandi ibyo bikazakorwa bitabujije ko buri wese agumana imikorere ye ariko ibyo akoze bikuzuzanya n’ibyacu twese.

Muri iyo gahunda ariko ndibutsa ko biri no muri gahunda ijyanye n’uko muri opposition harimo imirongo ibiri ya politiki. Abakurikira baribuka ko umurongo wa mbere urimo Ishyaka RNC n’abandi biyemeje guhurira mucyo bise Rally against Kagame in Boston.

Kurundi ruhande rw’umurongo wa opposition rero hari ishyaka Banyarwanda n’abandi bantu bose n’amashyaka babona ibintu kimwe natwe cyane cyane kubijyanye no kubaha génocide hutu na tutsi no guhana abazikoze nta kurobanura amoko, etc. Muri iyo opposition politique nyarwanda itabarizwamo ishyaka RNC ntabwo turwanya Kagame wenyine nk’uko abo muri RNC na bagenzi babo aribyo bashyize imbere. Twe ahubwo turwanya système yose ya FPR na Kagame uyiyoboye arimo.

6 COMMENTS

  1. Mwamfasha mukangezaho website y’Ishyaka Banyarwanda kugirango nshobore kumenya neza nibiba na ngombwa mbe nacengerwa n’amatwara y’iryo shyaka!

  2. Bwana Rutayisire Nkurikije umutwe w’iyi nkuru yawe nakugira inama yo guhindura izina ry’ishyaka ryawe aho kwitwa banyarwanda rikitwa “BAHUTU” biragaragara ko muvangura abanyarwanda n’ubwo ubeshya ko ari bo muvugira. Nawe se uragira uti dushyireho komisiyo ishinzwe kwakira ubuhamya k’ubwicanyi bwakorewe abahutu. Kuki se utashyiraho komisiye ishinzwe kureba ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda muri rusange?(abahutu,abatwa n’abatutsi) Niba se urutonde rukorwa na FPR kubaba barakoze génocide yabatutsi mutarwemera mwashyizeho komisiyo izakora urutonde rutarenganya rw’abishe abatutsi mugakomerezaho mukora n’urw’abishe abahutu ndetse n’abatwa?

  3. ibigambo gusaaaaaa !!!! ubuse mwe mufite iyihe gahunda !!! ngumu tutsi yasuzuye aba hutu !!!! cyokoze nibaza icyo ibyabaye iwacu byatwigishije bikanyobera. Nge ndumuhutu ariko ntacyo bimariye uretse ko ntanicyo bintwaye, tutagendeye rero kukwishyira imbere nkuko mbibona munyandiko yanyu, ndagirango mbabwireko ntari muri RNC, ariko uriya Dr. Rudasingwa ndumva mubagiye kurega FPR kwica aba hutu muri congo ndetse nabanyekongo, yarahari ndetse abigaragaramo cyane. mwebwe simbazi ahubwo nibwo nkinumva nirishyaka ryanyu. nonese muti rudasingwa ntiyemerako hari abatutsi bishe abahutu ???!!!! ikindi, FPR yemera genocide y’abatutsi yonyine gusa, nonese wumva ayo malistes izasohora azaba ariho bande wowe uretse kurundanya ibigambo gusa bidatanga ikerekezo. mumbabarire ariko simenyereye ibya politiki, gusa ndumunyarwanda wifuza ko ibintu byahinduka kandi tutirengagije amabi yatubayeho. Nge rero reka mbabwire, aho mbona ibintu bigeze, nitero ni “ntakugira ubwoba”, ahubwo izo listes ziratinze, nizisohoke niba hari abarengana tubafashe uko tubishoboye, yaba rudasingwa yaba nabandi bose buriwese uko ashoboye, ndetse nabazajya guhakirizwa FPR bazagende nababwira iki ngo iyo amagara yaterewe hejuru buriwese asama aye. gusa kurubu igihe cyubwoba cyararangiye, naza congo cyangwa gereza zo murwanda twararusimbutse. igikurikiyeho rero nemerenya namwe, hakurikireho gushyira imbaraga hamwe kugirango nabishe abahutu bafatwe kandi bakanirwe urubakwiye. naho gukomeza guterana amagambo nkibi nibintu byo gucana intege bidafite aho bituganisha. Murakoze

  4. abantu bose bikome RNC ntacyo bazayitwara , ndavuga aba baheza nguni barimo uyu mugabo Boniface ngo aravugira abanyarwanda, genda rwanda waragowe , aho kuvuga Paul kagame aravuga Rudasingwa, ariko se kuki ari Rudasingwa mufite ubwoba aho kubugirira Leta ya Kigali. Ese ubundi kuki ntakintu wari wabwiye abanyarwanda mbere yo kijundika Rudasingwa, iyo Rudasingwa avuga ni abantu baba bari muri RNC bamubajije icyo kibazo , rere nkumuhuzabikorwa afite ububasha bwo kubwira abari mwihuriro kohereza amazina yabo baramuste bari kuri iyo liste ya Kigali

Comments are closed.