Roger Lumbala yashyize yemera ko akorana na M23

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abashinwa (Xinhua) aravuga ko umudepite utavuga rumwe na Leta ya Congo Bwana Roger Lumbala, akaba na Perezida w’ishyaka Rassemblement congolais pour la Démocratie nationale (RCD/nationale), yiyemeje kwinjira mu mutwe urwanya Leta ya Congo ukoresheje intwaro wa M23, ibi bikaba byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba M23 kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Mutarama 2012.

Amani Kabasha, wungirije ushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri M23 yagize ati:« camarade Roger Lumbala koko n’umwe mu bagize M23, ari kumwe natwe, Bwana Lumbala nk’impirimbanyi iharanira amahinduka yumvise ko amahinduka arimo gukorwa na M23 ari kimwe n’amahinduka aharanira mu kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Kabila bwavuye mu matora yibwe yo ku ya 28 Ukwakira 2011. Ntabwo Bwana Lumbala yinjiye muri M23 akurikiye imyanya, yasize ibyo yagenerwaga byose nk’umudepite asiga n’amasosiyete ye ajyanye n’ibyo gutumanaho».

Bwana Amani Kabasha, yatangaje kandi ko mu minsi ya vuba abandi banyapolitiki bakomeye b’abakongomani baba muri Amerika n’u Burayi bazinjira muri M23.

Bwana Roger Lumbala we avugana n’ibiro ntaramakuru by’abashinwa (Xinhua) yagize ati:«Niba ndi hano, icya mbere n’uko nemera ko ari abanyekongo bagenzi banjye barwanira hano kandi mu byo barwanira hano hakaba harimo gushyira ahagaragara ibyavuye mu matora nyabyo, byemeza ko Bwana Etienne Tshisekedi ariwe watorewe kuyobora igihugu cya Congo.

Twabibitsa ko uyu mudepite Roger Lumbala yahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma yo gufatirwa mu Burundi bivugwa ko yari avuye mu Rwanda kubonana n’abayobozi b’u Rwanda barimo na Ministre w’ingabo, James Kabarebe.

Abakurikiranira hafi ibibera mu karere bavuga ko umutwe wa M23 utangiye amayeri akaze yo kugonganisha Leta ya Congo n’abatavuga rumwe nayo batitwaje intwaro yifashisha abanyapolitiki b’abakongomani batavuga ikinyarwanda ndetse mubyo basaba banashyiramo ko basaba ko Bwana Etienne Tshisekedi yahabwa umwanya wa Perezida wa Repubulika yatsindiye. Ariko ntawe uyobewe ko abagize umutwe wa M23 aribo bafashije Perezida Kabila kwiba amatora mu ntara za Kivu, umuntu akaba yibaza urwo rukundo bafitiye Bwana Etienne Tshisekedi aho ruturutse aka kanya mu gihe bizwi ko abarwanya Perezida Kabila bamushinja no kuba ari umunyarwanda abenshi ari abayoboke ba Etienne Tshisekedi badatinya no kuvuga ko abavuga ikinyarwanda baba muri Congo bose ari abanyarwanda bagomba gusubira iwabo.

Ubu buryo bwo kugonganisha abanyapolitiki bo mu gihugu imbere si ubwa mbere bwaba bukoreshejwe mu ntambara nk’izi kuko ni nabwo FPR yakoresheje yizeza amashyaka ya politiki yari mu gihugu imbere ibitangaza nyuma yamara gufata ubutegetsi yose ikayigarika ku buryo abayobozi benshi bayo ubu babarizwa mu marimbi, muri za gereza no mu buhungiro. Kuba M23 ishaka gukina umukino nk’uwa FPR wo mu myaka ya za 1990 umuntu ntiyabura kuvuga ko ari nka wa wundi wafatisije inkware ukwaha uhora umanitse akaboko dore ko iyo mitwe yombi uretse kuba umwe warabyawe n’undi imikorere irasa. Ikibazo n’abahanganye nayo batigira ku mateka.

Tukivuga iby’umutwe wa M23, nabibutsa ko inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafatiye ibihano uwo mutwe wo na FDLR ndetse abakuru ba M23 nka Jean Marie Runiga Lugerero, umukuru wa politiki w’uwo mutwe na Colonel Eric Badege bakaba barafatiwe ibihano bibabuza gutembera.

Andi makuru ava muri M23 avuga ko Makenga n’abayobozi b’i Kigali bitigeze bacana uwaka ariko babura uburyo bazatangiza M23 batamufite kandi bakareba gusubizayo Laurent Nkunda basanga bitazashoboka. Mbere y’uko batangira M23 habaye amanama 3 yose harimo na Nkunda noneho abategetsi b’i Kgali bemera ko M23 nimara kuvuka bazarekura Nkunda. Icyabayeho ntiyarekuwe ariko bakomezwa gushyirwaho igitutu none nibwo habayeho kongera umubare w’abasirikare ariko utavuye cyane ku gipande cya ba Makenga, habaho kuzanamo ayandi moko: abahutu, abandandi, ndetse n’abahavu ariko biza kunanirana bakabona bose ko bashaka Nkunda none ubu batangiye gushyira igitutu kuri Leta ya Kigali ngo barekure babone gukomeza urugamba. Ikindi n’uko bigaragara ko hari ukurambirwa intambara mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda ndetse n’ubwumvikane bucye hagati y’abayejomba n’abanyamasisi. Dore ko mu minsi ishize mbere y’uko iyi ntambara yaduka hari impunzi nyinshi zifuzaga gutaha muri Congo dore ko uduce zaturukagamo hagenzurwaga n’abahoze muri CNDP bene wabo ariko Leta y’u Rwanda igasa nk’aho ibafasheho ingwate ikababuza gutahuka mu rwago rwo kwerekana ko abatutsi b’abanyekongo batotezwa icyo kibazo kikavangwa n’icya FDLR kubera inyungu za Politiki za Leta ya Kigali n’abayishyigikiye.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. Ntimukabesye Makenga yunvikana na Kigali atunvikanye nabo se byagenda bite? Afire displine ntimukamubesyere kandi M23 nibishaka izafata kivu zombi maze amasezerano asingwe kuko abatutsi babacongoman baravangurwa byahatali

  2. Ariko mubona ukuntu abazungu badashaka ko intambara ishira muri congo! Nawese habeho imishyikirano barangiza bakabuza abashyikirana kugenda. Naho nkunda we uwamufashe ni nkumutoza wasimbuje nabi

  3. Ariko se ubundi ko abatutsi baba bashyaka buri gihe ubutegetsi nibo bonyine bavukiye gutegeka?ibyabo bizateba bijye ahagaragara

Comments are closed.