RWAMAGANA: YIBWE INGURUBE NA LOCAL DEFENSE ABURA UMURENGANURA

Uwo n’umusaza witwa Damascene utuye mu Mudugudu wa Karuhaya, Akagali ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. Uyu musaza yari yoroye ingurube imwe yaguze ikiri ntoya cyane kugeza igeze mubiro 100.

Ejo bundi mu ijoro tariki 09 Ukuboza yabyutse asanga ako gatungo, konyine yagiraga, bakibye. Ntiyazuyaje kwiyambaza umuyobozi w’Umudugudu (Rugwiza James 0788224992) n’ushinzwe umutekano (Alias Bigirumwami 0785303529) bakwira ibisambu byose bituriye aho; ku bw’amahirwe (cyangwa umwaku simbizi uko uza kubyita) baje kugwa gitumo abayibye bamaze kuyica. Ubwo bagerageza kuyibaka abo bajura baje kubamenyesha ko batumwe na local defense kandi ko bihaye gukurikirana ko babakubita bakabanoza.

Uyu musaza n’aba bayobozi 2 twavuze baje guherekeza abo bajura kugera murugo kwa local defense bayibaga bareba. Bahise bitabaza polisi ibabwira ko ntacyo yabikoraho ibohereza k’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigabiro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa kugeza iyi nkuru yandikwa ntacyo yari yakabafashije uretse kubasiragiza abasaba kuzaza ejo, ejo ikabyara ejo ubu iminsi ibaye ine.

Niba polisi y’Urwanda itarenganura umuturage w’umukene wibwe izarenganura nde?

Mana Mana

2 COMMENTS

  1. Reka ducurike gato ibyabaye, ni ukuvuga ngo “Umuturage yibye ingurube ya Local defense, baza kumugwa gitumo ari kuyibaga”. Bikinishe se urebe ngo ubutabera buragushibukana, inkoni zikurye, uborere kwa Kabuga cyangwa bagute muri Nyabarongo. Mwe mugisingiza ubu buyobozi bwacu, courage kabisa, muzisama mwasandaye.

Comments are closed.