Rwanda: David Kabuye yasubiye mu rubanza

David Kabuye araregwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo no gusebanya mu ruhame.

Yafashwe mu ntangiro z’uku kwezi ubwo yari agisohoka na none muri gereza arangije igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu ku cyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Cpt David Kabuye yitabye mu myambaro isanzwe itari iy’imfungwa arinzwe cyane n’abapolisi.

Yasaga nukebuka akamwenyuraho gato mu gihe cyo kuvuga intaro yo kongera gufatwa n’inzego z’umutekano kuri iyi nshuro ya kabiri nyuma y’amezi atndatu gusa arangije igihano cy’igifungo muri gereza ya Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Capitain David Kabuye aregwa ibyaha birimo kuba yarageze muri gereza ngo agatangira kumvikana avuga amagambo agaragaza ko akorana n’abarwanya Leta.

Umushinjacyaha yavuze ko yakoranye kandi n’abafungiwe ibyaha byo gukorana na FDRL, hamwe n’abakoze ibikorwa by’iterabwoba.

Aranaregwa kandi kuba ngo yaravuze ko yemera ibyavuzwe muri Film ‘Rwanda’s Untold story‘, yatambutse kuri BBC mu mpera z’umwaka ushize.

Ndetse ngo anavuga ko ibyavuzwe ku mirambo yabonetse muri Rweru aribyo kuko ngo ari iy’abagande n’abanyarwanda Leta yajugunye muri icyo kiyaga.

Mu bindi aregwa kandi harimo no gukorana n’umwami Kyigeli no kunenga ubutegetsi bwa Perezida Kagame, aho ngo yavuze ko bwigijeyo abo bwatangiranye urugamba, ngo bukwiye kuvanwaho.

Ibi byose bikubiye mu byaha bibiri aribyo guteza imvururu cyangwa imidugararo no gusebanya mu ruhame, byari byanashyizwe no ku rubuga rwa Polisi ubwo yamutaga muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi.

David kabuye yahakanye ibyaha aregwa byose

Avuga ko ari ibyo yahimbiwe ubwo yari akimara gusohoka muri gereza arangije amezi 6 ku gihano cy’igifungo.

Yavuze ko intandaro yabyo ari uko ubwo yari ageze muri gereza yatangiye gukora rapport yaje no gusohora asohotse ku mikorere y’ubucuruzi mu gisa n’ibanga rikomeye hagati y’imfungwa na bamwe mu bayobozi ba gereza, ngo yinjiza akayabo k’amafaranga.

Avuga ko mu bakora ubwo bucuruzi harimo abakatiwe burundu y’umwihariko, bamwe ngo bakaba bafitemo za Banki zikora, Pharmacies, no kwishyura Telefone ku mugororwa ushaka guhamagara umuntu udafunzwe.

Yatanze urugero ko nk’ipaki imwe y’itabi igeza mu mafaranga abarirwa mu bihumbi 16000 y’ u Rwanda.

Umwunganira yabwiye urukiko ko ibyo byaha byose nta shingiro kuko ngo ari ibihuimbano kandi nta n’ibimenyetso.

Yavuze ko ngo nko ku cyo gukorana n’Umwami kiregwa uwo yunganira ari amagambo abashaka gukanga abandi kuri ubu basigaye bakoresha, bityo rudakwiye kuyaha agaciro.

Maze asaba ko rutaha agaciro iby’ubushinjacyaha buvuga byo kuba bufunze David Kabuye by’agateganyo kuko ngo yabangamira abatangabuhamya.

Maitre Ndikumana Vincent wunganira Kabuye yavuze ko kubangamira abo batangabuhamya bitashoboka mu gihe abamushinja bose basanzwe ari imfungwa ziri hamwe kandi zirindiwe umutekano.

Capitaine David kabuye yafashwe wasezerewe mu ngabo yari asanzwe akora imirimo y’ubucuruzi.

Ni umugabo wa Lt Coloneli Rose Kabuye wahoze ashinzwe gutegura ibirebana n’ingendo z’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Hari mu mpera z’ukwezi kwa munani umwaka ushize, bwo akaba yararegwaga gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, icyaha yahaweho igifungo cy’amezi 6.

Urukiko rwavuze ko ruzafata umwanzuro kw’ifatwa n’ifungwa by’agateganyo ku munsi w’ejo.

Source: BBC Gahuza-Miryango