RWANDA :Ubu noneho intambara y’amasasu irashoboka kandi Kagame ntashobora kuyitsinda ! :Padiri Thomas Nahimana.

Padiri Thomas Nahimana

Nyuma y’umwiherero(cyangwa kongere!)  wabereye  mu  Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo , mu mujyi wa Kigali , ku mataliki ya 13 na 14 Kamena 2015 ukaba warahuje  Perezida Paul Kagame na ba bantu  600 bafite inshingano yo kumufasha kuyobora Ishyaka rya FPR-Inkotanyi no  gukwirakwiza iterabwoba mu giturage ,   ibyahwihwiswaga bibaye impamo.

Ubu noneho ibintu bitangiye kujya ahagaragara, impamvu y’intambara y’amasasu (causa belli) irabonetse mu Rwanda. Byumvikane neza ko atari ABATARIPFANA bateganya gushoza iyo ntambara isesa amaraso : ntayo dushyigikiye, ntayo dushaka , nta n’iyo dukeneye. Gusa iyo intambara ije igira uko irwanwa, ikagira abiyemeza kuyirwana ariko n’abo igwirira si bake!

Ibyo ngiye gutangaza  aha simbivuga nk’uwishimiye ibyago by’umuryango we, ndabivuga nk’UMUHANUZI urira igihugu cye abona neza ko cyatangiye gushorwa mu nzira yo kurimbuka!

I.                   Iyo intambara  zijya gutera haboneka abantu bigira ba “KAMARA”!

Ngo akamasa kazaca inka kazivukamo ! Amateka y’isi atwereka ko iyo mu gihugu runaka hadutse umuntu cyangwa Agatsiko k’abantu bumva :

(1)  Ko ari bo bonyine ba “KAMARA”,

(2)  Ko aribo bonyine bazi uko igihugu kiyoborwa,

(3)  Ko aribo bavukiye gutegeka abandi benegihugu bakaba baravukiye kubabera abagaragu

(4)  Ko ibyiza by’igihugu byose ari akarima kabo bonyine

(5)  Ko bavuye ku butegetsi igihugu kitakongera kubaho…..

intambara karundura iba igiye gutera ! Impamvu ya bene iyo ntambara ihora ari imwe rukumbi : ntihabura bamwe mu benegihugu banga guhindurwa INKOMAMASHYI n’ABAGERERWA kandi  biyumva nk’abagabo n’abagore biyubashye, bityo bagafata icyemezo kidakuka cyo kurwana ku ishema ryabo, aho gupfa nk’imbwa z’imirizo bagahitamo gupfana intwaro mu ntoki barengera uburenganzira bwabo !

Intambara zo guharanira ubwigenge (guerres de libération armée)  zagiye zitangira ari uko bamwe muri ba Kavukire  biyemeje kwanga Umukoloni wigize Kamara bagahitamo kurwanira ubwigenge bw’ibihugu byabo.

Intambara z’Abarevolisiyoneri (Guerres révolutionnaires) nazo ni uko zitangira, iyo habonetse abaturage banga guhindurwa Inkomamashyi n’Agatsiko k’abenegihugu  kigize kamara kagashaka kwambura abandi  benegihugu uburenganzira bwabo no kubahindura abacakara .

II.                 Byagenze bite mu  Rwanda ?

1.Kugeza mu myaka y’1959, hariho ingoma ya cyami na gihake yumvaga yaragenewe kuzagenga u Rwanda ubuziraherezo. Iyo ngoma yari ishingiye ku muntu, inzu, n’ubwoko bumwe.  Umwami wenyine niwe wafatwaga nk’isooko y’ubutegetsi (Au Souverain, la souveraineté).  Umwami n’abiru be biyumvaga nk’aho aribo bonyine batunze ibanga ry’uko igihugu kiyoborwa . Umwami yumvaga ari we Nyirigihugu wenyine  abandi benegihugu bose bakaba ABAGERERWA be. Abantu n’ibintu byose byo mu gihugu byabarwaga nk’umutungo bwite w’Umwami. Yaragabaga, akanyaga. Yicaga uwo ashatse agakiza uwo yishakiye. Yumvaga kandi ko Imana iri ku ruhande rwe bityo ingoma ye ikaba idateze kugira iherezo.

Iyo myumvire iteye ityo yateye abami 3 ba  nyuma b’u Rwanda ikintu gisa n’ubuhumyi buhambaye  bityo ibanga rikomeye rirabihisha, batungurwa no kumenya ko “ibihe bihora bisimburana iteka”, batahura impitagihe ko “BIHIBINDI” na we ari umwana w’umunyarwanda! Kubera gukikizwa n’abagereerwa mu mwanya w’abajyanama b’abataripfana , Umwami wa nyuma w’u Rwanda yagiye gukanguka asanga yarumiye ku ruhu nka cya kirondwe kandi inka yarariwe kera !

Mu myaka ya 55, abasore (Nouvelle Génération) bari barasogongeye kuri “Filozofiya” ikabafasha kwicengezamo icyo Uburenganzira bwa muntu bivuga ikabongerera gushishoza no kumenya bwangu aho Umuyaga w’impinduka( The wind of change) werekezaga, bafashe icyemezo cyo “gusheta”amagara yabo, bahagurutsa RUBANDA RUGUFI. Iyo rubanda rugufi ni  yayindi  i Bwami babaraga nk’umukumbi w’Abagaragu n’Abaja batagize ikindi bishoboreye uretse guhakirizwa , nyamara bagiye kurengera uburenganzira bwabo bahagurukana n’iyonka. Nibwo batangaje ko “Karinga n’izayo zose iciwe i Rwanda”,   baca iteka ko kuva taliki ya 28 Mutarama 1961 kugeza n’uyu munsi  u “Rwanda rubaye Repubulika”,  ko “ Ubutegetsi bwose bukomoka kuri rubanda, kandi nko nta muntu ku giti cye cyangwa agatsiko k’abantu gashobora kwiha no kwikubira ubwo butegetsi “ ! ( Reba ingingo ya 2 y’Itegekonshinga ryo mu 2003)

Ng’uko uko Ingoma ya Cyami na Gihake yagiye nka nyomberi, mu kanya nk’ako guhumbya ijisho kandi yari imaze imyaka isaga magana ane yariyise Kamara, Repubulika irashingwa kandi irafata, Demokarasi iravuka n’ubwo yari igikeneye kurerwa neza kugira ngo ishinge imizi !

Reka twature tubivuge uko biri : Repubulika na Demokarasi twabigabiwe na PARMEHUTU !

Muri icyo gihe habayeho ibitambo bya Revolisiyo. Bamwe barishwe, abandi barafungwa, habaho abagizwe imfubyi n’abapfakazi, habaho ibimuga n’impunzi. Ibyo byose ntibyari bikwiye, iyo igihugu kigira abategetsi bashisoza izo ngaruka mbi zose zashoboraga kuburizwamo.  Impinduka zikabaho ariko zikabaho mu mahoro, zikagirira abenegihugu bose akamaro. Habuze ubushishozi, nuko ba KAMARA bibwiraga ko u Rwanda rutabaho batarutegeka bonyine bararubisa ariko rukomeza kubaho.

2. Kugeza mu myaka y’1990,  byaje kugaragara ko Demokarasi ya PARMEHUTU  yananiwe kwihandura rya “hwa” ryo gushaka gushingira “ rubanda itanga ubutegetsi” ku muntu, ku karere n’ubwoko !

Ngo kubera iyo mpamvu bamwe mu bana b’u Rwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi b’impunzi  bumvaga batagishoboye kwihanganira guheezwa no kugirwa Abagereerwa n’Inkomamashyi (les citoyens de seconde zone”) beguye imbunda maze taliki ya 1/10/1990 baturuka Uganda “barasa igihumeka cyose” kugeza bafashe ubutegetsi bwose mu 1994, ndetse barambuka bakomereza muri Zayire !  Ibitambo byatanzwe ku mpande zombi bibarirwa muri za miliyoni z’abahasize ubuzima, z’impfubyi n’abapfakazi; n’ibihumbi amagana by’inkomere , imfungwa n’impunzi.

Iyo inzira y’amahoro n’ibiganiro iza guhabwa agaciro, u Rwanda ntiruba rwarahindutse umuyonga nk’uko twabyiboneye n’amaso yacu, kugeza na n’ubu imitima y’Abanyarwanda benshi ikaba icyituriye mu gahinda, umujinya n’ubwoba bidashira . Habuze ubushake n’ubushishozi ,ba KAMARA bararikoze.

3.  None dore na   “ DEMOKARASI y’INKOTANYI” yibarutse “ikiburaburyo” gisa na  “ REPUBULIKA YA CYAMI NA GIHAKE” !

Guhera muri Nyakanga 1994, rubanda yakomeje gutegerezanya ukwizera kwinshi Demokarasi isesuye twari twarasezeranyijwe na FPR-Inkotanyi , ya  demokarasi yagombye ikiguzi cy’amaraso y’abana b’u Rwanda batagira umubare ! None dore  italiki irageze , nyuma y’imyaka 21, Demokarasi y’INKOTANYI ntibaye baringa gusa , ahubwo yibarutse ikiburaburyo ( un monstre) cyenda gusa na  “REPUBULIKA YA CYAMI na GIHAKE”!

Kubera ko FPR-Inkotanyi yafashe icyemezo ko ingingo y’101 y’Itegekonshinga ry’u Rwanda ryatowe mu 2003 igiye guhindurwa ngo kugira ngo Paul Kagame agume ku butegetsi kuko ari we wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda, akaba yaravukiye gutegeka naho abandi benegihugu bakagomba kumubera Abagereerwa  ubuziraherezo….”amagambo ashize ivuga.

Birumvikana ko Kagame agonze rwa rutare abamubanjirije baciriyeho amazuru : kwitiranya inyota ye bwite y’ubutegetsi n’ubushake bw’abenegihugu bose; kwitiranya nkana “rubanda itanga ubutegetsi” n’ubwoko cyangwa akarere bavukamo. Kagame we noneho yongeyeho n’agashya yihariye ko kwitiranya “rubanda itanga ubutegetsi” n’Agatsiko k’Abiru badashoboye bagizwe ahanini IBIGABO BY’IBINYABWOBA“ byitungiwe n’umwuga wo kuba INKOMAMASHYI. Harya ngo byashoboye gusinyisha ku ngufuabaturage basanga miliyoni ebyiri ? Nzaba mbarirwa ! Abo nyine mwasinyishije ku ngufu nibo bagiye kubibaryoza, nimutegereze gato .

Uko byamera kose biragaragarira buri wose ko icyaha gikomeye ari cya Paul Kagame ufashe icyemezo cyo gusubiza u Rwanda inyuma ho imyaka 53, akaba nibura atanashoboye kwiyita Umwami w’u Rwanda nk’abasekuruza be ngo bigire izina, ngo rubanda imenye uko itambira ingoma nshya ya Kagame wa mbere, ngo abahakwa bamenye uko bahakwa n’uko bazagabirwa…!

Turasanga iyi ngirwa DEMOKARASI y’INKOTANYI, iyi “demokarasi y’ibiseke by’ibipapuro bisinyishijwe rubanda ku ngufu”…., iyi yo nta kindi gitumye yaduka uretse gukungurira u Rwanda!  Turashishoza tukabona ko iyi “Demokarasi ya Kagame yo kubeshya amahanga”  igiye guteza indi ntambara ikarishye mu bana b’u Rwanda kuko tuzi neza ko umubare munini cyane ari uw’abenegihugu batemera kongera kugirwa Inkomamashyi n’Abagererwa indi myaka 400, bakaba nabo biteguye gusheta ubuzima bwabo barengera ubusugire bwa Repubulika, kandi nyine umubare wabo ukaba utambutse kure uw’abiyemeje kwitanga mu 1959, mu 1973, n’1990 ! Niba ubushishozi bwongeye kubura, ingingo y’101 igahindurwa, KAMARAarongeye araridukwegeye, nka ka Kamasa kazaca inka kazivukamo !

UMWANZURO

Guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga kugira ngo umuntu umwe witwa Paul Kagame akomeze abe Perezida w’u Rwanda mu nyungu ze bwite, ngo kuko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda, ni cyo cyemezo kibi kurusha ibindi FPR igiye gufata!  Koko rero guhindura ingingo y’101 ni impamvu ihagije igiye guteza intambara  y’amasasu(causa belli) mu gihugu cyacu  . Paul Kagame n’umuryango we n’Ishyaka rye rya FPR-Inkotanyi bazirengere ingaruka zose zizakomoka  ku byemezo byabo byuzuye ubwikunde n’ubugwari bishobora gukururira igihugu cyacu mu ngorane zikomeye.

Gusa n’ubwo iki  kibazo cya “REPUBULIKA YA CYAMI NA GIHAKE“ kivutse  kandi kikaba ari ingorabahizi ,  haracyari ABATARIPFANA bacyizeye ko ibintu bitaradogera burundu, tukaba dusanga INZIRA y’AMAHORO igishobora gutanga ibisubizo bikwiye. Ariko kugira ngo u Rwanda rwirinde intambara yegereje hagomba gufatwa nibura ibyemezo by’ubwoko bune bikurikira

(1) Paul Kagame nazibukire gahunda yo guhindura ingingo y’101 no kwitangaho umukandinda mu matora yo mu 2017 kandi Itegekonshinga yishyiriyeho umukono ribimubuza

(2) Paul Kagame nafungure urubuga rwa politiki, imfungwa za politiki zose zirekurwe kandi zisubirane uburenganzira bwazo

(3)  Nihakurweho amananiza yose n’uburiganya bwabuza amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 gukorwa mu mucyo no mu bwisanzure.

(4) Paul Kagame nahamagare amashyaka yose ya Opozisiyo n’amashyirahamwe ya Societe Civile hakorwe ibiganiro ku mpinduka nziza igihugu cyacu gikenye.

(5) Paul Kagame nazibukire umuco mubi wo kurema no gushyigikira imitwe y’abicanyi igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu duturanye cyane cyane UBURUNDI na Kongo.

Niba ibi byemezo bidafashwe mu maguru mashya , Abanyarwanda bakunda amahoro nibitegure bwangu kugira uruhare muri Revolisiyo ya karundura ariko itagamije gusesa amaraso y’abenegihugu. Koko rero Revolisiyo niyo nzira yonyine dusigaranye ishobora guhagarika umugambi mubisha w’Agatsiko gashaka guha ireme icyifuzo cy’abakeneye gushoza intambara y’amasasu .

Twamaganye twivuye inyuma ihindurwa ry’ingingo y’101 hagamijwe kwimika “Repubulika ya Cyami na gihake” iharanira inyungu za Paul Kagame n’ABIRU be bonyine bonyine.

Nta KAMARA ubaho kuri iyi si…..Kagame si KAMARA …..U Rwanda rwabayeho ataravuka, azapfa arusige.

Banyarwandakazi, Banyarwanda  nimukanguke, mushishoze maze mutabare igihugu cyanyu !

Imana ikomeze irengere u Rwanda n’Abanyarwanda, idutize imbaraga zo kwirinda umwiryane n’intambara zisesa amaraso.

Padiri Thomas Nahimana,

Ishema ry’U Rwanda.