Bwiza Connie yatawe muri yombi!

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kamena 2015, aravuga ko Bwiza Connie wari umaze iminsi yeguye ku mwanya w’ubudepite yaba yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2015 ubu akaba arimo ahatwa ibibazo.

Nyuma y’uko  ashyizwe mu majwi bikomeye na Perezida Kagame na Fransisiko Ngarambe umunyamabanga mukuru wa FPR ngo Connie Bwiza ashinjwa kwaka viza n’ubuhungiro muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika we n’umugabo we basebya FPR ngo n’umuryango w’umukuru w’igihugu mu kiswe umwiherero w’abakada ba FPR (ariko cyabereye ku mugaragaro dore ko uretse kurangiza umuhango ibyemezo byose biba byarafashwe kera) ndetse agategekwa kwishija ibyaha no kwiyambika ubusa we n’umuryango we biciye mu kinyamakuru cy’inzego z’iperereza z’u Rwanda cyandikwa mu rurimi rw’icyongereza, The New Times, mu mvugo isa nk’isaba imbabazi ndetse igaragaramo kwiheba yagize ati: “Mumfashije mwandeka kuko ari ikibazo cyo mu muryango, kuri ubu mubyihorere. Ukwegura kwanjye ntikwatewe n’ibibazo bya politiki, byose ni ibyo mu rugo, ni ibyo mu muryango. Ariko nyine nk’umuyobozi mu bya Politiki nkwiye kubazwa ibyabaye byose”. Ariko yahakanye yivuye inyuma ko ikibazo cye hari aho guhuriye no kurwanya ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ibuza Perezida wa Repubulika kwiyamamaza manda zirenze 2!

Uretse iki kibazo cya Connie Bwiza, icyo kiswe umwiherero w’abakada ba FPR cyagaragaye nk’igikorwa cyo kurangiza umuhango gusa, aho abanyamuryango barushanwaga gusa kwerekana ko biyemeje kuba abagaragu ba Perezida Kagame ubuziraherezo, basohora imyanzuro bashimangira ko nabo basaba ko itegeko nshinga ryavugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeza ayobore n’ubwo nawe ubwe yari amaze kwivugira ko kumubuza kongera kwiyamamaza bituma arushaho gushaka kuguma ku butegetsi kubera icyo.

Abakunda ikinamico bitegure ikinamico cyigiye kuba mu itangazamakuru ndetse n’irindi kinamico rizitwa urubanza aho uyu muntu wakoreye FPR cyane azaba yishinja ndetse akanashinja n’abandi azategekwa gushinja.

Umwe mu babaye muri FPR bayizi neza yagize ati: “Bwiza ihangane nuko rpf ihemba abayikoreye ikibabaje mbere yuko ihemba ibanza kugukoresha amakosa menshi kugirango izakujugunye yarakugize ruharwa utabasha kureba imbere yawe ingero zibaye nyinshi na Ngarambe umulyango anyuzamo abandi nawe uramutegereje”

Ubwanditsi

The Rwandan

16.06.2015

Email: [email protected]