Rwanda:MINALOC irashinja Ingabire ‘gushinyagura’ avuga ko inzara ihari ‘iterwa n’imiyoborere mibi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda ari amapfa atari inzara nk’uko bamwe babivuga.

Umuyobozi wa Transparency Rwanda we aherutse kuvuga ko kiri mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba ari inzara, kandi ko intandaro yayo ari imiyoborere mibi yimakajwe.

Madame Ingabire Immaculée avuga ko usibye n’imiyoborere mibi, hari n’ikibazo cy’igenamigambi ridasobanutse, aho ngo ubuyobozi butareberera abaturage uko bikwiye.

Yagize ati “Inzara na yo ituruka ku miyoborere mibi, poor planning, umuyobozi mwiza aranaplaninga. Ubuse ntabwo tuzi ibindi bihugu bigwamo imvura amezi atatu gusa mu mwaka kandi bitajya bisonza? Ntabwo u Rwanda ari rwo rwakabaye rusonza. Dufite potentials nyinshi (amahirwe menshi) zitagatumye dusonza.”

Ku ruhande rwayo, MINALOC ivuga ko nta nzara iri muri iyi ntara, igafata aya magambo Ingabire Immaculé yavugiye kuri Radio Amazing Grace mu mpera z’icyumweru gishize nk’ubushinyaguzi.

Umuvugizi wa MINALOC, Ladislas Ngendahimana yabwiye Izubarirashe.rw ati “Niba Ingabire yarabivuze gutyo bwaba ari ubushinyaguzi nta kundi namusubiza. Bwaba ari ubushinyaguzi nk’ibindi byose. Nonese igenamigambi ryagufasha imvura itari iteganyijwe kugwa? Ibyabaye byatewe n’imihindagurikire y’ikirere, kuvuga ko ari ikibazo cy’imiyoborere mibi iri mu Ntara y’Iburasirazuba ni agasuzuguro nta kindi namusubiza. Ibyo ni n’ubushinyaguzi burenze urugero, niba koko yarabivuze.”

Gusa Umuyobozi wa Transparency Rwanda ahamya ko imiyoborere mibi ari yo ituma gahunda zo guteza imbere abaturage zidakorwa neza, aho ahamya ko mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba hari ibibazo byo kudakorera mu mucyo.

Ingabire Immaculée yagize ati “Dusonzera imiyoborere mibi idahwitse. Politiki y’ubuhinzi idafashe. Muri kariya gace uzajye kureba uko batanga amasoko. Ari abakora isuku mu bitaro ari ababona akazi haba mu bitaro no mu ma centre de santé, mu mashuri byose biragurwa. Kandi nta muntu n’umwe utabizi. Ariko bisa nk’ibyemewe. Barabyemerewe no kubavuga ni ukubanduranyaho kuko bikorera ibintu bisa nk’ibyemewe.”

Umuvugizi wa MINALOC, Ladislas Ngendahimana, abajijwe icyo ashingiraho ahakana ibyo Ingabire avuga by’imiyoborere mibi, yasubije Izubarirashe.rw ati “Ntabwo navuga ko imiyoborere ari nta makemwa kuko ibibazo bihari biri mu gihugu hose ntabwo ari umwihariko w’Intara y’Iburasirazuba. Nta n’ubwo byaba ari umwihariko w’akarere mu gihugu hari ibikenewe kunozwa ariko kuvuga ko amapfa yatewe n’imiyoborere mibi ibyo ni ubushinyaguzi ni n’agasuzuguro ahubwo. Afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka kuvuga ariko ntabwo araduha ibimenyetso ntabyo yigeze ageza kuri minisiteri ngo tubiganireho.”

Gusa Ingabire avuga ko mu Rwanda hari ibintu bikwiye guhinduka mu myumvire no mu miyoborere y’u Rwanda, bisaba ko buri munyarwanda yiyumvamo inshingano yo guteza imbere igihugu cyamubyaye.

Yagize ati “Hari ikintu twese tuba dukwiye kwemeranyaho, ni uko hagomba guhinduka ibintu mu myumvire no mu miyoborere y’iki gihugu. Bigahinduka Umunyarwanda wese akumva ko uru Rwanda ari urwe kuko dusa nk’aho twaruhariye Perezida wa Repubulika wenyine ukagira ngo ni we wenyine ushinzwe uru Rwanda , ni we munyarwanda wenyine ni we warubyariyemo ni we urutuyemo.”

Source: izuba rirashe