Sebatunzi yavutse muw’i 1900 atabaruka muri 1980. Yabayeho mu gihe kimwe n’undi mucuranzi w’inanga Rugindiri Berinari. Aba bombi bari mu bacuranzi b’inanga batumye uyu muziki wa gakondo umenyekana cyane ukanakundwa n’abanyarwanda.
Benshi tuzi Sebatunzi acuranga umurya w’inanga “Ikibasumba”. Wa mugore w’umwami watumye ku mugabo we ati ikibasumba ararwaye, arwaye indwara mu musatsi, arwaye umutwe mu rutoki, kandi ngo nakira mutabonanye azasubira iwabo. Ubwo yari amaze guhiga n’abandi bagore b’umwami ko ashobora kumuhamagara agahita aza.
Uretse kandi Ikibasumba, Sebatunzi yashyize mu murya inkuru yerekeye Rukara rwa Bishingwe intahana batatu ya Rutamu. Abakurikiye bibuka ko ubwo Rukara yari ashorewe ari mu mapingu abazungu bagiye kumumanika, umwe mu ngabo ze yamubwiye ati: “Mbe ku tako ntiwakebuka,” Rukara akabona icyuma yakubise uwari umuri imbere maze uwari umuri inyuma akamurasa.
Muri rusange inanga – Rukara rwa Bishingwe – ivuga ku mateka y’uwo mutware w’Abarashi mu mibanire ye n’abazungu mu gihe bari bakigera mu Rwanda, ndetse n’umwami Musinga yari yarigometseho. Rukara yabaga mu Murera, hafi ya misiyoni ya Rwaza, aho padiri Rugigana yaje aturutse, aje ngo guca urubanza rwerekeye inka Rukara yari yaratse Bitahurugamba. Isobanura kandi ukuntu yaje kugambanirwa na Ndungutse yari yisunze, akeka ko azamutabara, mu gihe yaratahutse we n’ingabo ze, avuye mu buhungiro mu Bufumbira, aho yari yarahungiye. Ndungutse yaje kumutanga agira ngo yikundishe ku bazungu.
Sebatunzi yacuranze n’izindi nanga nyinshi zirimo: Nyirabisabo (ya yindi Orchestre Impala yaririmbye ikoresheje ibikoresho bya kijyambere), Rubanzabigwi, Nyamwiza, Garuka, Inganji, Abayogera, Nyakwezi n’izindi.
Amagambo y’Inanga: Rukara rwa Bishingwe
Ndore ga ndore ga ndore
Nari iwanyu ga aho Rutikanga
Utirengagiza inka ujye mu Bakemba
Nyagira azangeza kuri Nyabyungo
Iremba ry’ingunge riragumya.
Umushi yaturutse i Shangi
Yaje yitwaje masotera
Ageze i Kabushinge bagenzi
Arakunda ashinga Kaributusi
Isumba imisozi rwose.
Yambuka Gacaca rero
Arakunda amanukira Kabirizi
Afata urukoro kwa Rufureyiraro
Ahuye n’inkware ati bona urusoro
Mbi ikirengeza Pahulo nawe
Aragenda Kanyabihango
Kwa Sebuyamge si bagenzi
Iyambu Sebuyange
Undi ati iyambu nawe ga Rugigana.
Cyo si Sebuyange
Ndebera umwana uri amaguru rero
Umuntumire kuri Rukara Bishingwe
Aze duhurire kuri Nyabyungo.
Sebuyange yarebye umwana
Aramutumye se bwangu rero
Ati genda ubwire Rukara
Ngo ahure n’umuzungu kuri Nyabyungo.
Umwana aragiye se bwangu
Yasanze Rukara si bagenzi.
Aricaye Rukara rw’igikundiro
Rwa Semukanya intahanabatatu
Ya Rutamuka ikinyange cya Rutihuka
Yicaranye n’Abakemba
N’uruyenzi n’Abemeranzige.
Ati waraye Rukara
Undi ati ese uraho nawe mwana
Ni ki se yewe nyabusa
Ati umuzungu arantumye
Ngo muhurire kuri Nyabyungo
Undi ati umuzungu witwa nde se nyabusa
Undi ati umuzungu witwa Rugigana
Undi ati Yampaye inka Bishingwe
Umwami yampereye inka i Kayenzi.
Cyo Nyirinkwaya ga mwana wanjye
Ugende umbwirire Abakemba
Cyaruhiga ubwire Uruyenzi
Mujyakera umbwirire Abemeranzigwe
Karaya umbwirire Urukandagira
Uti nimuze mumwitabe Intahanabatatu ya Rutamu yee.
Baraje Abakemba n’Uruyange
Baraje Abemeranzigwe n’Urukandagira.
Yatumije nyiragatare
Ayitereka Abakemba
Iyindi yayiteretse Uruyenzi,
Indi ayitereka Abemeranzigwe
Indi yayiteretse Urukandagira.
Cyo Bakemba Ruyenzi
Bemeranzigwe Urukandagira
Umuzungu arantumiye
Nindinda kugera i Burayi
Ntimukanterekere mba ndoga Bishingwe
Bati humura ga Rukara
Rw’igikundiro rwa Semukanya
Humura intahanabatatu ya Rutamu
Humura kinyange cya Rutihuka.
Abahungu bajya mu mihigo
Arahaguruka Nyirinkwaya
Ati ndi Rwema rwa Bisaginduru
Ndi isata isumba urukerereza
Narishe Shengero rya Nyirantwari
Ndakuramya gi ry’intimba
Iryo Abahutu bise Nyirabuhuri
Maze uranzamure kwa Rugigana
Arahaguruka Munyaruhara
Ati ndi inzogeramihana ya Ruhangara
Narishe Rwuhu induru ikwira ishyamba
Ndakuramya gi ry’intimba
Iryo Abahutu bise Nyirabuhuri
Maze uranzamure kwa Rugigana.
Arahaguruka ba Manuka
Ati ndi Inkezamurego Rugina
Ndi Nyiruruge ruvuga nk’Indamutsa
Ngeze mu nkomane za Nyakarengo
Nubwo nazaga kuvuga imyato
Narishe Kanzinya mu Giharo
Na Nyiratiro na Rukerampunga
Na Mushishi wa mu Cyuve
N’Umurengeye niko namugize
Ndakuramya gi ry’intimba
Iryo Abahutu bise Nyirabuhuri
Maze uranzamure kwa Rugigana.
Arahaguruka Rukara
Ati ndi Rukara rw’igikundiro
Urwa Semukanya intahanabatatu
Ya Rutamuka ikinyange cya Rutihuka.
Nkaba se wa Nyirinkwaya na Bigaruka
Na Cyabihinda na Nyiringabo
Na Nyamuromba na Ruhigirankore
Yemwe se na Karinijabo
Ndakuramya gi ry’intimba
Iryo Abahutu bise Nyirabuhuri
Maze uranzamure kwa Rugigana.
Ati nimuhaguruke Bakemba,
Nimuhaguruke ga Ruyenzi
Muhaguruke Bemeranzigwe namwe
Muhaguruke Urukandagira
Muze tujye kuri Nyabyungo
Dusanganire uwo muzungu
Numve ibyo ambwira mba ndoga Bishingwe.
Aramanutse Rukara rwa Bishingwe
Yagiye ga kuri Nyabyungo
Ahura n’umuzungu Rugigana,
Rugigana ati iyambu Rukara
Undi ati Bishingwe yampaye isha mu gitondo
Iyambu ni iki wa muzungu we.
Arongera ati iyambu Rukara
Ati niwongera kuntuka ndagusubiza
Iyambu ni ukwamburwa abana
Mfite Nyirinkwaya na Bigaruka,
Mfite Cyabihinda na Nyiringabo
Mfite Nyamuromba na Ruhigirankore
Sinshaka kwamburwa abana
Nawe uriyamburire mba ndoga Bishingwe.
Umuzungu ati anasema nini
Bati agize ngo nawe uriyamburire
Ngo iyambu ni ukwamburwa abana.
Cyo se Rukara wa Bishingwe
Tanga inka za Bitahurugamba.
Rukara ati cyo se wa Muzungu we
Ko waje uri umupadiri uje kwigisha
Ubucamanza wabugiyemo ute.
Inka za Rutahurugamba uzizi ute
Iby’imanza ubizi ute
Wakwigishije abana
Yemwe ukigisha n’abagabo.
Ngira ngo nicyo cyakuzanye
Ariko niba warazanywe n’akarande
Ahubwo urashaka kukabona.
Ati ko ubanza ari agasuzuguro Rukara
Undi ati nako ntikabura mba ndoga Bishingwe
Kandi umwami yampereye inka i Kayenzi.
Umuzungu aramusumira rero
Amunimba ku butaka
Amukubise ikirato
Yamukubise n’ikofe
Abakemba barirutse
Uruyenzi ruriruka
Urukandagira ruriruka
Abemeranzigwe bariruka.
Arerembuzwa amaso Rukara
Ati Bakemba Ruyenzi Bememeranzigwe
Nababwiye ngo iki se ba nyabusa
Sinababwiye ngo ubwo nzagera i Burayi
Ntimukanterekere mba ndoga Bishingwe.
Arahindukira Manuka
Amukubise icondo ry’ingabo
Amuhirika kuri Rukara
Aramuteye Rukwira
Amukubise iryizihiye abagabo
Iryo abahutu bise Nyirabuhuri
Maze rimugeneye mu gihubi
Igihuru gitakara mu nzira
Inkweto zitaha i Bugarura
Inkuru mbi itaha i Burayi
Inkuru nziza itaha i Kabiranyuma
Kwa Kavumbi nyina w’inguri
Aramwishe Indangururabigwi ya Rugwiro
Nyiri uruge ruguruka nk’Indamutsa
Arahaguruka urw’igikundiro
Ati ndi Intahanabatatu ya Rutamu
Kinyange cya Rutihuka mu Bakemba
Ati ndakwishe ndi se wa Nyirinkwaya
Arapfuye umuzungu
Rukara aba arahunze
Abakemba barahunze
Abemeranzigwe barahunze
Urukandagira rurahunze
Ko bahungiye u Bufumbira.
Bimaze iminsi ga rero
Umugaragu wa Rukara bagenzi
Amutura inzoga mu kibindi
Amusanga kwa Birahira wa Mpimuye
Ati waraye ga Rukara.
Ati nta maramuko ga nyabusa
Kuba iwa abandi hananiye rero
Undi ati humura umwami yimye
Yimye yitwa nde se nyabusa
Undi ati yimye yitwa Ndungutse
Yimiye hehe se nyabusa
Undi ati yimiye kuri Rutangira
Maze araza Rukara rero,
Yeguye imyambi yuje umutana,
N’amacumu yuje intagara
Ashorera Nyirinkwaya na Bigaruka
Baragenda no kuri Rutangira
Aragenda no kwa Ndungutse.
Gahorane Imana ga Ndungutse
Data yahatswe n’umwami
Sokuru yahatswe n’umwami
None urandinde abazungu
Nanganye n’abazungu mba nkuroga
Ati narabimenye ga Rukara
Humura ndabakurinda mba ndoga Karinga
Amuhaye inka y’umweru
Ikonsa ikimasa cy’urusengo
Asigayo Nyirinkwaya na Bigaruka
Na Cyabihinda na Nyiringabo
Basigara bahatswe kuri uwo mwami
Pahulo azanye urwandiko
Ruvuye ku muzungu
Witwa Bwana Razima rero
Barutuma kuri Ndungutse
Ngo azafate Rukara.
Mu Gitondo Rukara araza
Ahure n’umuhungu Nyirinkwaya rero
Ati garuka Rukara bakuguze
Bakuguze cyane bikomeye
Ugiye gupfa rwose mba nkuroga.
Undi ati humura mwana wanjye
Sinjya kugwa mu gihuru
Ahubwo nzapfe nisasiye.
Araje Rukara ageze kwa Ndungutse
Ati uraho ga Ndungutse
Undi ati ese nawe uraho se ga Rukara
Ngwino tubuguze Rukara.
Rukara yagiye ku gisoro
Arabuguza na Ndungutse
Abona Pahulo rero
Aturutse mu bikingi by’amarembo
Aramukebutse Rukara
Ati yampaye inka Bishingwe
Cyo se Ndungutse nawe
Ngibiriya ibyo nanganye nabyo biraje.
Ati humura ndabikurinda
Undi ati ntabwo ukibindinze
Ahubwo wantanze
Mba ndoga umwami.
Araje Pahulo se bwangu
Ati iyambu Rukara
Undi ati iyambu nayanganiye na Shobuja
Aranze aramukomeza Pahulo
Abasirikari baramukomeje
Baramujyanye Rukara
Arapfukama apfukama rwose
Ahenera Ndungutse
Ati ntukime i Rwanda ndi Umucyaba
Ndadiye semukanya wa ruzima
Ngiye kwishyura icyo nakoze
Ariko wowe uzishyura icyo utakoze.
Ageze mu Ruhengeri rero
Hariya kwa bwana Razima
Bwana Razima ati iyambu Rukara
Undi ati iyambu nayanganiye na mwenewanyu.
Sinshaka kwamburwa abana
Kandi mbarora ndabafite
Mfite Nyirinkwaya na Bigaruka,
Cyaruhinda na Nyiringabo
Nyamuromba na Ruhigirakurinda
Mfite Kombe ry’Abarashi
Na Karinijabo Nyirinkwaya we.
Ninde wishe umuzungu se Rukara
Undi ati nawe banza umwibwire
Ko numva se ngo muzi kwandika
Kandi ibyo ubimbariza iki.
Ati mumbwire uwishe umuzungu
Abajije Rugamba ga bagenzi
Ati uwishe umuzungu ni Rukara
Arongera abaza Ruhanga
Ati uwishe umuzungu ni Rukara
Yabajije Ruzirampuhwe
Ati uwishe umuzungu ni Rukara
Ati ntubyumva se Rukara
Undi ati ndabyumva ga rwose
Nubwo wambarizaga ubusa
Ninjye wamwishe ga rwose
Ntabwo mbyigoragoraho.
Ngwino unyongwe se Rukara
Ati harya kunyongwa ni uguki
Barakumanika mu giti
Maze bakurase urufaya.
Yampaye inka Bishingwe
Ese ngiye kugwa mu kimaniko nk’imbwa.
Cyo se wa muzungu we
Umpe inzoga ya gitutsi
Maze nkunde nyinywe kunyongwa.
Yakuye Rubashabagiye
Ati mumpere inzoga y’ubwende
Rubasha se yaraje
Amuhaye inzoga y’urwagwa
Ati aho nabereye mwene Bishingwe
Sinzi kunywa Kigombe.
Amuhaye inzoga y’amagwa
Ati aho nabereye mwene Bishingwe
Sinzi guhegeta ibivuzo.
Cyo Nyirinkwaya ga mwana wanjye
Munzanire Nyiragatare bagenzi
Maze nyinywe kandi njye kunyongwa.
Bamuzanira Nyiragatare,
Arayinyoye Rukara
Ayisangiye ga n’Abakemba
Ateretse Abakemba n’Abemeranzigwe
Ateretse Urukandagira se bagenzi.
Bakemba mbasezeyeho
Rukandagira mbasezeyeho
Bemeranzigwe mbasezeyeho
Bana banjye ga murabeho
Ndagiye kunyongwa bagenzi
Ngiye kwishyura Rugigana nishe.
Ati cyo wa muzungu we
Maze rero ntukankorere ku bana
Umuntu yapfuye ari umwe
None kandi nanjye napfuye ndundi
Ahubwo ngiye kwishyura rero,
Abana banjye bazahame ahongaho ye.
Ati ndabikwemereye Rukara
Genda ujye kunyongwa.
Aratambutse Rukara rero
Umusirikare agiye imbere
Undi yagiye inyuma se bagenzi.
Bakemba murabeho
Arahaguruka Manuka rero
Ati cyo se Rukara Nkeza mwe ya Rugina
Nyiri urugina ruvuga nk’inyamibwa
Ngeze mu nkomane za Nyakarenzo
Ubwo nazaga kuvuga imyato
Ese akibuko wagashyira he
Ese ku itako ntiwakebuka.
Arakebutse urw’igikundiro
Arakebutse urwa Semukanya
Ashinga amano abiri rero
Arambura intoke ebyiri rero
Ashikuza ibeneti ku itako
Ry’umusirikare ga bagenzi
Ayimukubitira mu rwano
Isohokana umutima imbere
Ati: Nkwice intahanabatatu ya Rutamu
Ikinyange cya Rutihuka mu Bakemba we.
Aramwishe se bagenzi
Aramwishe se bagenzi
Abazungu barirutse
Maze nyuma se bagenzi
Mu gukubita urufaya
Barurasa Rukara rero
Barasa na wa musirikari.
Bapfuye ga bombi
Bamanika Rukara
Umugozi mu kuzungura
Abazungu bariruka
Ngo gakara yateye.
Bamaze kabiri biruka
Umuganga niwe waje gupima
Ahubwo asanga yapfuye
Bakuraho bajya kurambika.
Arapfa Rukara rw’igikundiro
Urwa Semukanya
Intahanabatatu ya Rutamu
Ikinyange cya Rutihuka mu Bakemba
Nyagi ryenda ryo muri Nyabyungo
Ishema ryica aringanya n’ubuto
Rugemanduru n’aho umushi wa Rugayi
Yambariye ku ruhu mbindo
…
ayiii yee ayiii yee.
Byanditswe na:
Maniragena Valensi
Nzeyimana Ambrozi