Sinemera Jenoside y'Abanyarwanda!

Imvugo Jenoside Nyarwanda ikoreshwa na LONI niyo kwitonderwa kuko itera urujijo.

Sinemera Jenoside yakorewe Abanyarwanda, sinemera Jenoside Nyarwanda, sinemera na Jenoside y’Abanyarwanda!

Kuba ntemera bimwe Umuryango w’Abibumbye LONI uvuga cyangwa ukora ku kibazo cy’u Rwanda ndetse ntibagiwe na Kongo ni uburenganzira bwanjye kandi biri mu burenganzira bw’ibanze mpabwa bwa Muntu bwo kuvuga icyo ntekereza.

Imvugo ngo ‘Jenoside Nyarwanda’ cyangwa ‘Jenoside yakorewe Abanyarwanda’ ikoreshwa na LONI ku mahano yagwiririye igihugu cyacu mbona irimo urujijo rwinshi ndetse sinatinya kuyita imvugo ntera-ntimba ku Banyarwanda. Ndatanga ingero nkeya: iyo LONI iza kuba ifitiye urukundo Abanyarwanda mu moko yose iba yarahannye impande zombi zishe. Mu rukiko rwayo rwitwa ICTR ruri Arusha, LONI imaze imyaka 19 ifunga abo ku ruhande rumwe naho abambari ba Kagame mu gatsiko ke PFR ye bigaramiye i Kigali. Iyi LONI yananiwe no gusobanura ihanurwa ry’ indege ya Perezida Habyarimana na bagenze be (RIP), irabyitarutsa ivuga ko icyo icyaha kitari mu nshingano z’urukiko. Ni akumiro! Urukiko rwahawe inshingano zo kureba ibyaha byakozwe mu mwaka wose wa 1994 none ngo indege ntibareba. Ubonye ngo ICTR inanirwe no guhumiriza iburanishe byibura Inkotanyi zishe Abihayimana 9 bari i Gakurazo cyangwa ikore iperereza kumpfu z’Abanyapolitike nka Gatabazi na Bucyana (Févr. 1994). Birababaje! Dore kandi umwaka utaha ngo ICTR izafunga imiryango! Twizere ko izayifunga ariko ikayifungura ku bibazo bya Kongo. Gusa nabyo nzabibara mbibonye!

Ntiriwe njya mu ma ‘theories’ menshi yo gusobanura Convention de Génève 1948, Jenoside n’ibyaha mpuzamahanga ibyo aribyo, dore mu buryo bwumvikana uko nemera ibyabaye ku Banyarwanda uhereye 1990:
1. Jenoside yakorewe Abatutsi (1994),
2. Jenoside yakorewe Abahutu ku butaka bwa Kongo (1996-1998),
3. Ibyaha byo mu ntambara (crimes de guerre) n’ibyaha byibasira inyoko Muntu (crimes contre l’Humanité) byakorewe Abahutu kuva Byumba (1990), Ruhengeri (1992), mu Rwanda hose (1994), Kibeho (1995), na za Gisenyi-Ruhengeri-Gitarama mu ntambara yiswe iy’Abacengezi (1997-1999).
4. Ibyaha byibasira inyoko muntu byakorewe Abatutsi (1990-1994) bikozwe n’impande zombi: Ingero: ibyabereye za Kibirira, iyicwa ry’Abagogwe ryakozwe na FPR 1992.

Nta Jenoside ntoya, nta Jenoside icagase, nta Jenoside ikwiye gusumba indi. Hari abo njya numva bavuga ngo ” gukoresha imvugo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ ngo ni imvugo ntera-ntimba. Oya, imvugo ntera-ntimba ahubwo mbona yari ikwiye kuba iriya ya LONI ivangavanga ibintu, ikadutera urujijo.

Umwanzuro.
Ibyabaye ku Banyarwanda bivugwe uko biri kabone nubwo twaba tutabivuga uko LONI ibishaka. Iyo LONI yagiye igaragaraho kudaha izina rikwiye ubwicanyi ku mpande zombi ntitwatinya kuvuga ko ibogamye kandi inakomeza gushyira urujijo mu Banyarwanda. Abenegihugu b’u Rwanda cyane cyane Abanyapolitike n’Intiti zacu birinde kuvangavanga ibintu. Kutemeranwa na LONI ku mvugo si icyaha cyaducisha umutwe cyangwa kikatwimisha ubutegetsi. Ku bwanjye uwo muco wo kujya gusabiriza ubutegetsi abanyamahanga ugomba gucika. Ubutegetsi tubusabe Abenegihugu bacu kandi bazabuduha! Abanyarwanda muve mu bwoba muvuge ibyabakorewe uko biri ntacyo bazabatwara, sibo Mana!

Urukundo n’Amahoro kuri mwese!

Jean-Marie V. Minani 
Chairman w’Isangano-ARRDC Abanegihugu

4 COMMENTS

  1. Minani wikwigora ushakisha kuko ubundi abahanga bari batuboneye ijambo ry’ikinyarwanda rizima risobanura amahano n’amaherere yatugwiriye…ITSEMBATSEMBA N’ITSEMBABWOKO…naho andi ni ugupinzapinza kabisa…Ndakubahira ibitekerezo byawe nanjye ni uko mbyumva…Uwabihinduye uo yagombye kudusobanurira icyabimuteye,,,kuko ubona hari ikihishe inyuma yabyo.

  2. LU POUR VOUS:

    DORE IBIGANIRO BIRI KUMBUGA HIRYA NO HINO KUBIREBA INYANDIKO YA MINANI IRI HANO HEJURU YATANGAJE NO KUMBUGA: NGO MINANI YIVANYE MUKIBUGA KUKO AGARAGAYE NK’UMUNYAPOLITIKI UHINDURANYA AMAGAMBO UKO BUKEYE N’UKO BWIJE HAKURIKIJWE UWAMUHAYE UDUFARANGA. UBUTAHA NONEHO AZADUKANA IBIKI? Harya ngo uyu nawe yibara mubanyapolitiki ?

    MINANI YIGIZE IMBWA NAWE APFOBYA GENOCIDE Y’ABAHUTU

    Sinkunze kwandika kuri izi mbuga ariko naganiriye n’umuntu ushobora kuba ari umututsi uri muri opposition ambwira aya mgambo:

    “Minani nawe abereye imbwa abanyarwanda. Naho yari yaratinze. Ese umuntu uvuye muri FPR y’iki gihe wazanye na ba Kayumba kuri liste imwe yavugira abahutu neza byagenze gute? Sinumvise ngo nawe ari kuri liste y’abo batse passeport? yayigezeho ate? Leta ya FPR yamumenya ite ? Nasange ba Kayumba bafatanye ishyaka areke kujijisha abanyarwanda; Naba na ba Kayumba bemera ko FPR yishe.
    Ubu rero Minani nawe azajya ajya mubanyapolitiki yigire umunyapolitiki ? Ariko se uretse ubucucu iyo atirirwa avuga kuriya aba yahombye iki ? Nako FPR yari ikeneye ibyo ikoresha muri lobby ubwo yabikoze le type araza guhindura imvugo atangire avuge ko abahutu bazize ubuhutu bwabo cyangwa ibindi yavuze ko abaciwe mu Rwanda imbere batazize genocide. Ariko uwaroze ububwa abahutu ntiyakarabye. Muri make Minani ntashobora kujya mubanyapolitiki bakwizerwa birarangiye. Ngaho niba ari umugabo azasubize izi message zikurikiranye. Rahira ko azabikora !
    Finalement abahutu bakora politiki batari imbwa nibangahe ? Nibangahe bavuga ijambo bakarihagararaho?
    Burya ibihutu ni ibigoryi ndetse ni n’ibigome kabutindi !!!! Kuba byaratsembye abatutsi n’uko ari ibigome. Nk’ubu se uyu musenzi ngo ni Minani n’ishyaka rye yise Isanganno iyo bicecekera ntatangazi ibi bigambo bye bicuritse bigamije kuvangira benewabo aba yabaye iki? Muragapfa urwo. Niba iwanyu nta genocide hutu yahabaye ntabwo ariko byagenze Ruhengeri Byumba Kibungo n’ahandi.
    Icyakunyereka uko usa.
    Ariko se kuba muri opposition ugatungamo ibihutu nk’ibi by’ibisahiranda n’ibicucu byitwa ngo byarize bimaze ?
    ubu se iyo abatutsi bakoze iyo genocide hutu imbere mugihugu bayiyemerera noneho igihugu nk’iki kikaza gihuragura ibigambo biba bimaze iki?
    Cyokora kizakizwe no kujya hamwe na RNC na FDU bapfe kugishyira mukirambi cye kuzongera kuvuga ibitabapfu.
    Mubane n’imana cyokora simpamya ko opposition y’imbwa nka ba Minani bazigera batsinda FPR

    —————————————————-
    De : Mukandori Mukandori
    À : “[email protected]

    Re: [uRwanda_rwacu] Re: Sinemera Jenoside y’Abanyarwanda!

    Janeu,

    Rwose tubwize ukuri mwamuguze angahe kugirango ahindure indimi?
    Ariko muranamuhemukiye kandi aribwo agitangira politiki, biriya bitumye
    yivana mu nzira kuko agaragaje ko ari Reader uhindagura amagambo n’imyumvire
    uko bukeye n’uko bwije.

    Mukomere

    Mukandori

    ___________________________________________________________
    De : “[email protected]
    À : [email protected]
    Envoyé le : Lundi 16 septembre 2013 13h00
    Objet : Re?: Re: [fondationbanyarwanda] BIGENZE BITE KO MINANI AHINDUYE IMYUMVIRE? Sinemera Jenoside y’Abanyarwanda!

    Mukandori muraho neza n’amahoro?

    Birababaje cyane kubona abantu bihandagaza bakandika ikinyoma kurizi mbuga dusangiye. Abazobereye mu bwicanyi ni nabo bazobereye mu kinyoma. Genocide kugeza ubu izwi yabaye mu Rwanda ni Genocide yakorewe Abatutsi. Izindi Genocide zivugwa mu Banyarwanda ni Genocide z’impimbano. Icyakora Miministri wa Hitler witwaga Goebels ibyo yavuze ko iyo ikinyoma kivuzwe kigasubirwamo kenshi, kigeza igihe kigafatwa ko ari ukuri birashoboka. Namwe mukomeze musubiremo ikinyoma kenshi kizagera aho kemerwe nkaho ari ukuri.

    Umunsi mwiza abo dusangiye urwa Gasabo.
    Sent from my BlackBerry® smartphone powered by MTN.

    De : Mukandori Mukandori
    À : “[email protected]
    Cc : Fondation ; Rwanda ; “[email protected]
    Envoyé le : Lundi 16 septembre 2013 11h50
    Objet : Re: [uRwanda_rwacu] Re: Sinemera Jenoside y’Abanyarwanda!

    Bwana Minani ko tutari tukuziho iyi myumvire KU BIREBA JENOCIDE YAKOREWE ABAHUTU YO KUVUGA KO ITAKOREWE MU RWANDA nkaba mbona wowe n’isyhaka ryawe isangano mwakase ikorosi byabagendekeye gute?
    Ese iyi position yawe nshya izamara igihe kingana gite?
    Biratangaje kubona abanyepolitiki dufite bahora bahindagura indimi. Ngibi ibyonona opposition kugeza ubu.
    Gira amahoro

    Mukandori

    ——————————————————

    De : MINANI Jean Marie Vianney
    À :
    Envoyé le : Samedi 14 septembre 2013 10h54
    Objet : [fondationbanyarwanda] Sinemera Jenoside y’Abanyarwanda!

    Sinemera Jenoside y’Abanyarwanda!
    Imvugo Jenoside Nyarwanda ikoreshwa na LONI niyo kwitonderwa kuko itera urujijo.
    Sinemera Jenoside yakorewe Abanyarwanda, sinemera Jenoside Nyarwanda, sinemera na Jenoside y’Abanyarwanda!
    Kuba ntemera bimwe Umuryango w’Abibumbye LONI uvuga cyangwa ukora ku kibazo cy’u Rwanda ndetse ntibagiwe na Kongo ni uburenganzira bwanjye kandi biri mu burenganzira bw’ibanze mpabwa bwa Muntu bwo kuvuga icyo ntekereza.
    Imvugo ngo ‘Jenoside Nyarwanda’ cyangwa ‘Jenoside yakorewe Abanyarwanda’ ikoreshwa na LONI ku mahano yagwiririye igihugu cyacu mbona irimo urujijo rwinshi ndetse sinatinya kuyita imvugo ntera-ntimba ku Banyarwanda. Ndatanga ingero nkeya: iyo LONI iza kuba ifitiye urukundo Abanyarwanda mu moko yose iba yarahannye impande zombi zishe. Mu rukiko rwayo rwitwa ICTR ruri Arusha, LONI imaze imyaka 19 ifunga abo ku ruhande rumwe naho abambari ba Kagame mu gatsiko ke PFR ye bigaramiye i Kigali. Iyi LONI yananiwe no gusobanura ihanurwa ry’ indege ya Perezida Habyarimana na bagenze be (RIP), irabyitarutsa ivuga ko icyo icyaha kitari mu nshingano z’urukiko. Ni akumiro! Urukiko rwahawe inshingano zo kureba ibyaha byakozwe mu mwaka wose wa 1994 none ngo indege ntibareba. Ubonye ngo ICTR inanirwe no guhumiriza iburanishe byibura Inkotanyi zishe Abihayimana 9 bari i Gakurazo cyangwa ikore iperereza kumpfu z’Abanyapolitike nka Gatabazi na Bucyana (Févr. 1994). Birababaje! Dore kandi umwaka utaha ngo ICTR izafunga imiryango! Twizere ko izayifunga ariko ikayifungura ku bibazo bya Kongo. Gusa nabyo nzabibara mbibonye!
    Ntiriwe njya mu ma ‘theories’ menshi yo gusobanura Convention de Génève 1948, Jenoside n’ibyaha mpuzamahanga ibyo aribyo, dore mu buryo bwumvikana uko nemera ibyabaye ku Banyarwanda uhereye 1990:
    1. Jenoside yakorewe Abatutsi (1994),
    2. Jenoside yakorewe Abahutu ku butaka bwa Kongo (1996-1998),
    3. Ibyaha byo mu ntambara (crimes de guerre) n’ibyaha byibasira inyoko Muntu (crimes contre l’Humanité) byakorewe Abahutu kuva Byumba (1990), Ruhengeri (1992), mu Rwanda hose (1994), Kibeho (1995), na za Gisenyi-Ruhengeri-Gitarama mu ntambara yiswe iy’Abacengezi (1997-1999).
    4. Ibyaha byibasira inyoko muntu byakorewe Abatutsi (1990-1994) bikozwe n’impande zombi: Ingero: ibyabereye za Kibirira, iyicwa ry’Abagogwe ryakozwe na FPR 1992.
    Nta Jenoside ntoya, nta Jenoside icagase, nta Jenoside ikwiye gusumba indi. Hari abo njya numva bavuga ngo ” gukoresha imvugo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ ngo ni imvugo ntera-ntimba. Oya, imvugo ntera-ntimba ahubwo mbona yari ikwiye kuba iriya ya LONI ivangavanga ibintu, ikadutera urujijo.
    Umwanzuro.
    Ibyabaye ku Banyarwanda bivugwe uko biri kabone nubwo twaba tutabivuga uko LONI ibishaka. Iyo LONI yagiye igaragaraho kudaha izina rikwiye ubwicanyi ku mpande zombi ntitwatinya kuvuga ko ibogamye kandi inakomeza gushyira urujijo mu Banyarwanda. Abenegihugu b’u Rwanda cyane cyane Abanyapolitike n’Intiti zacu birinde kuvangavanga ibintu. Kutemeranwa na LONI ku mvugo si icyaha cyaducisha umutwe cyangwa kikatwimisha ubutegetsi. Ku bwanjye uwo muco wo kujya gusabiriza ubutegetsi abanyamahanga ugomba gucika. Ubutegetsi tubusabe Abenegihugu bacu kandi bazabuduha! Abanyarwanda muve mu bwoba muvuge ibyabakorewe uko biri ntacyo bazabatwara, sibo Mana!
    Urukundo n’Amahoro kuri mwese!
    Jean-Marie V. Minani
    Chairman w’Isangano-ARRDC Abanegihugu

  3. Sha Minani no kumva nkwibuka Nyakanenge na Cimanga wakwisubiriye muri “RUPIYEFU” ukirira amaf ugakura abana n’ umugore muri iyo politique idafashe!

  4. Ese uyu mugabo yaba yarize ka logique byibura ngo amenye icyo ” Modus tollens ” ari cyo!.

    Niba harabaye jenoside, ubwo ni Nyarwanda;
    Niba nta Nyarwanda yabayeho;
    Ni uko nta jenoside yabaye.

    Ubwo rero abashyira mugaciro murabona ko uyu mugabo avuga ubusa! Imvigo ni iya ONU naho iye ntabwo iri valid.

    Inararibonye, PHD.

Comments are closed.