Sixbert Musangamfura ati:”Ntawe uvuma iritararenga, reka tubahe impundu, tubahange amaso dutegereze ko bazarenganura by’umwihariko igitsina-gore, abana, n’umuryango.”

    Amatora y’abadepite yo muri Nzeli 2013 yongeye kwerekana ko nta bwisanzure bwa politiki buri mu gihugu. Ni nk’ikinamico kuko nta bwisanzure abanyarwanda bahawe bwo kwiyamamaza, gutorwa no gutora.

    Akaburiye mw’isiza ntikaboneka mw’isakara! Amategeko y’amatora ni umwambaro FPR Inkotanyi yidodeye, ikawambara aho ishakiye kugira ngo irangize imihango, isi yose ijye ivuga ko habaye itora.

    Komisiyo y’amatora guhera hejuru kugeza hasi mu nzego z’ibanze igizwe n’intore za FPR Inkotanyi. Abemera abiyamamaza ni intore za FPR Inkotanyi, nibo bakurikira amatora, ni nabo bayabarura mu mutuzo. No muri FPR imbere ikorwa ry’amalisti y’abakandida ryasigiye benshi ingingimira. Ndetse byageze n’aho abiyamamaza bo mu mashyaka akorera mu kwaha kwa FPR babanza kwemerwa n’inzegoz’umutekano ziyobowe n’ubutegetsi bwa FPR.

    Abakozi ba Leta na bamwe mu bashinzwe umutekano bamamazaga abantu ba FPR gusa. Ingero z’igitugu muri aya matora ni nyinshi:

    -Mu mirenge yose 15 igize akarere ka Nyamasheke mu ijoro ryo kuwa 15 Nzeri 2013 abapolisi, inkeragutabara,na LDF baraye mu baturage babatera ubwoba ko bagomba gutora FPR.

    -Ku wa 15 nzeri 2013 isaa 15h00 z’amanywa, mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kavumu, kuri centre commercial ya Gakeri muri Bar Betaniya y’ uwitwa Bazira, hateraniye abayobozi b’imidugudu bose, abayobozi b’utugari bose na ba perezida b’amatora b’utugari bose, perezida w’itora mu murenge wa Mushonyi witwa Bonifasi akaba ari na Greffier(umwanditsi) mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango muri Rutsiro, umuyobozi w’umurenge wa Mushonyi witwa NIRERE NKURIKIYINKA Etienne bahakoreye inama bemeza ko nta jwi na rimwe rigomba kubacika, ko bazaka abaturage amakarita y’itora bakabatorera.

    -Muri Karongi, abategetsi batwaye amakarita y’itora y’abaturage barabatorera.

    -Kuri E.P ya Kibirizi abaturage bose batorewe n’uwitwa Munyambaraga Siliro.

    -Mu mirenge ya Kiramuruzi , Rwimbogo, Ngarama, Rukomo naho abaturage bamenyeshejwe ko udatora FPR areba aho yimukira.

    -Mu karere ka Gisagara henshi abaturage bategetswe gutora FPR gusa.

    -Mu karere ka Musanze mu mirenge ya Nyange,Musanze,na Kinigi abaturage baho baraye batswe amakarita yabo y’itora barara babatorera.

    -Mu mugi wa Kigali, urugero mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kimironko, bavuze ko mu gitondo cya kare, hari harangije gutora 90% kandi aribwo bagifungura.

    Izini ingero nkeya ntanze ariko habaye byinshi.

    Ku kibazo cy’ubwiganze bw’abategarugori n’abari mu batowe bose nacyo kiragaragaza nyine ko itora ryagenze uko FPR yashatse ko rigenda kuko izi ko mubyo icuruza imbere y’amahanga ari uko abagore bafite ubwiganze mu nteko kurusha ibindi bihugu byo ku isi.

    Basanze iyo karita ibafungurira imiryango hirya no hino ku isi. Iyo biza kuba ari ukuri byari kuba byaragaragaye ko abagore koko bagize n’akarusho mu kwiyamamaza cyangwa se mu gutambutsa no guharanira amategeko abateza imbere mu gihugu.

    Ubwiganze bw’abagore mu nteko ntabwo bugaragarira mu mategeko yatowe n’inteko kuri manda irangiye. Amategeko arengera igitsina gore, umuryango, abana, uburenganzira bungana ku mutungo utimukanwa, ku mishahara, n’ibindi ntabwo yahawe umwanya akwiye kandi abagore aribo benshi mu nteko.

    Ubwiganze bw’abagore mu nteko ni nk’icyo twakwita “parachute” kuko ubwo bwiganze butagaragara no mu nzego nyinshi z’igihugu. Ni politiki ya rido cyangwa y’irangi basiga ahagaragara ahandi bakahihorera. Ni politiki yo kwera inyuma, imbere haraboze”. Ntawe uvuma iritararenga, reka tubahe impundu, tubahange amaso dutegereze ko bazarenganura by’umwihariko igitsina-gore, abana, n’umuryango.

    Sixbert Musangamfura

    Comments are closed.