« Iki gihugu twagifashe turwanye,ntabwo mushobora kugifatisha ibigambo mugihumeka !»

Umutwe wiyi nyandiko ntabwo ari amagambo yanjye,sibwo bwa mbere nyumvise,aya magambo nagiye nyumvana abashinzwe umutekano abapolisi bakuru b’uRwanda,cyane cyane bakayatumbwira ubwo twabaga turi kubaganiriza hariya ku rukiko tubabwira tuti :” ariko ubundi kuki mufata abatavugarumwe na leta nk’abanzi kandi rwose nta kibi bifuriza uRwanda usibye kuba bifuza ko amwe mu mahame n’uburenganzira bwemererwa abenegihugu byakubahirizwa ? Kuki niyo muje gufata umuntu utavugarumwe na leta muzana imbaraga n’umujinya utanahuye n’ikosa muvuga mumukekaho ?Mugasa n’abahuye n’ikintu cy’ikigome karahabutaka kuburyo biba bigaragara ko mutanifuza kumugeza aho mugomba kumubariza ibijyanye n’akazi mushinzwe agihumeka ?”

Kubera ko twabaga turi kuganira nabo mu buryo busanzwe tunagamije mu by’ukuri kubereka ko badakwiye gufata utavugarumwe n’ubutegetsi nk’umunyarwanda wo ku rwego rwa kabiri ,uwo twaganirije muri ubu buryo bwose yaradusubizaga ati : « Icyi gihugu kugirango tugifate twararwanye ».

Burya rero iyo uri gukora ibintu byawe nta mutima ugucira urubanza hari ibintu byinshi udatindaho ukabifata nk’ibisanzwe ariko guhera ejo tariki ya 18 Nzeri 2013 nibwo nasobanukiwe n’ibyiriya mvugo ihora igaruka mu mvugo z’abashinzwe umutekano(abapolisi) kuko aribo nabashishe kuganira nabo cyane , ariko nabyo ndibaza ko byaterwaga nuko muri ‘theorie’ tubwirwa ko baba bafite isano n’abasiviri niba nabyo ntarabyibeshagaho !

Ubwo sinzi niba n’abasirikare nabo ariyo nyikirizo yabo « Twagifashe turashe,turwanye…». Ubundi ubusanzwe sinkunda kwegera cyane umuntu uwo ariwe wese wize cyangwa wanyuze mu mwuga uwo ariwo wose ahabwamo amasomo yo kwica,kurasa,kurwana. Ntabwo aba bantu mbahunga ariko kubera uburyo nziko ibijyanye no kuba bagira impungenge zo guhutaza umuntu cg kumugirira nabi cg kumukorera ibikorwa bibi basa nkaho uwo umutima w’impuhwe usa naho baba barawukuwemo mu nyigisho bashobora kuba bahabwa bituma kwegerana nabo cyane numva bitizewe bitewe ahari n’ubwoba nigirira cyane cyane ku gikorwa icyo aricyo cyose cya ‘violance’kandi nkaba mu myaka mike mfite nabonye ko bo babifata nk’ibintu bisanzwe !

Kuki iyi mvugo « twagifashe turwanye… » inakoreshwa ku bintu bidafite aho bihuriye kandi igasa naho ari ingengabitekerezo yacengejwe mu mitwe kuburyo buteye ubwoba? Tariki ya 17 Nzeri 2013 abanyeshuri ubu bavaniweho inguzanyo zo kwiga muri kaminuza bandikiye minisitiri w’intebe bamutakambira ngo niba hari icyo yakora nk’umuyobozi yabatabara kuko ibijyanye no kwiga kwabo bisa n’ibibaciye mu mitwe y’intoki babireba. Ibaruwa irakirwa barataha ariko mu nzira batangirwa n’itangazamakuru ribabaza ibikubiye mu butumwa bari bavuye gutanga. Nyuma aba banyeshuri polisi yahise iza ibata muri yombi.

Buri wese ushyira mu gaciro yibajije ikosa aba banyeshuri bakoze ryatuma bafungwa ! Ariko ejo ubwo namenyaga ko bamwe ngo mu bazanye igitekerezo cyo kwandikira minisitiri w’intebe bakanamenyesha n’izindi nzego harimo na perezida wa repuburika ubu polisi yabakubise ikabahindura intere n’ibisenzegeri zuzuye ibikomere banabwirwa ya magambo kandi « Icyi gihugu twarakirwaniye… » Ibibazo umuntu yakwibaza ni ibi bikurikira :

– Aba banyeshuri se bimwe bourse cyangwa inguzanyo zo kwiga byaba bituruka kuko bo batari mu barwanye ngo iki gihugu gifatwe ?

– Abashoferi ba Taxi se birukanwe mu mihanda yo mu mugi wa Kigali baba nabo bazira ko batarwanye none iyo mihanda ikaba igomba gukorerwamo n’abanrwanye gusa ?

– Hari ibintu najyaga numva mu biganiro ariko nkabyita nko gutebya aho nkiyo umuntu yabaga yaratse nk’akazi cg hari aho ashaka kukaka maze ukumva abantu baramubwiye bati harya nawe waje urwana ?

None rero mumfashe kumva iby’iyi « ideologie » shyashya isigaye inasubizwa kuri buri cyifuzo cyangwa igitekerezo cyose. Nonese bisobanuye ko ‘utararwanye’ ubwo yambuwe kera amahirwe yo kuba umwene gihugu kandi ko atemerewe kugira icyo avuga ngo abantu babimenye ntibajye banirirwa bagira ikibazo cyo kuba bakwimwa ibihabwa undi muturage ?

Boniface Twagirimana

3 COMMENTS

  1. ayarwose nibyo nubwo mutari buyitambutse ndabizi ariko ntabwo muzagifatisha amagambo afazari twe twasubiramo tukabara
    kuko ibagambo byanyu birasenya

  2. Gufata igihugu ntibisobanura kwibagirwa ibyatumye urwane!!!ibyo bibaye waba ntacyo warwanira kuko niba urenganya kandi wararwanyaga akarengane,ni ukwisenya kandi burya ngo usenya urugo rwe bamutiza umuhoro!!kandi niba ariyo politique byaba ari ivanguramoko kuko icyo cyemezi kireba ubwoko bumwe!!!Naho abibeshya ko bafashe igihugu ndagirango mbabwireko ntacyo mwafashe kuko mwarwanye nubutegetsi kandi nibwo mwafashe naho igihugu nicyabaturage kandi nimukomeza kubendereza “”bazirukana ubutegetsi bwanyu bubi mu gihugu cyabo”

Comments are closed.