TARIKI 30 MATA 1994: URUHARE RUKOMEYE RWA FPR MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda,

1) Uyu munsi w’itariki 30 Mata tuzirikane ku ibaruwa ya FPF-Inkotanyi yanditswe igasinywa na Gerard Gahima na Claude Dusaidi mw’izina rya Political Bureau ya FPR kw’itariki 30 Mata 1994 basaba LONU kudahirahira yohereza ingabo zo guhagarika ubwicanyi(=gutabara ABATUTSI bicwagwa bazira ubwoko bwabo).

2) Umuyobozi w’Ishyaka FPR Gen. Kagame ashobora gusobanurira Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abanyarwanda twese muri rusange ibyerekeye iyo baruwa ya FPR yanditswe Jenoside imaze ibyumweru 3 itangiye (twibuke ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze iminsi 100=ibyumweru 15). Ni ukuvuga ko byibura ko nka 2/3 by’Abatutsi bari kurokoka iyo FPR itandika iyi baruwa.

3) Iyi baruwa yanditswe yavugaga ko ku bwa FPR, Jenoside itaje nk’ibatunguye! Niba ari uko bimeze, FPR yarizi icyo ikora (gutangaho Abatutsi b’imbere mu Rwanda igitambo cyo kugera ku butegetsi!). Niba FPR ivuga ko yari ishishikajwe n’Abatutsi, nitwereke ibaruwa cyangwa izindi mpuruza-mahanga yakoze mbere y’itariki 30 Mata zitabariza Abatutsi bicwaga.

4) Iyi baruwa ya FPR yo kuwa 30 Mata 1994 ivuga ko kugeza tariki 29 Mata 1994 hari hamaze gupfa Abatutsi 500 000 ko ku bwa FPR nta Mututsi abasirikare ba LONI bari gusanga mu Rwanda. Nta ‘speculation’ z’imibare ndibugemo ariko birababaje ko uyu munsi FPR ivuga ko hapfuye miliyoni y’Abatutsi irenga. Ngaho Umuyobozi wa FPR nasobanurire Abanyarwanda niba nta Batutsi bapfuye nyuma y’itariki 30 Mata. Ngaho nasobanure aho ihurizo ry’ imibare ya 1 000 000 y’Abatutsi yapfuye yaturutse.

5) Reka nibutse andi matariki yatumye Jenoside n’intambara bidahagarara ibintu bikadogera:

I. Tariki 15 Mata 1994, Madeleine Albright, Ambassador w’Amerika muri LONI yasabye ko ingabo zose za LONI ziva mu Rwanda. Imwe mu mpamvu ngo ni Abasirikare b’Amerika biciwe muri Somariya. Twibutse ko Amerika nta basirikare yagiraga mu mutwe wa MINUAR. urwo rukundo baba bararutewe wenda n’urupfu rw’Ababirigi 10 bishwe n’inzirabwoba. Ku rundi ruhande ariko uwari Minisitiri w’Intebe w’Ububirigi we ahubwo yagaragaje ikifuzo cy’uko igihugu cye cyakohereza ingabo zindi zo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga n’impande zombi FPR na Leta y’Abatabazi.

II. Tariki 19 Mata 1994: Umuryango Human Rights Watch wasabye ko bakoresha ijambo ‘Genocide’ ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda bityo amahanga akagira n’ubutwari bwo kuyihagarika. Amerika (US) zo zanga ko iryo jambo ”G” rikoreshwa.

III. Tariki 21 Mata 1994, mu nama y’Akanama gashinzwe amahoro kw’Isi mu gihe Boutros Boutros-Ghali, Umunyamabanga wa LONI we yasabaga LONI kohereza ingabo zo gutabara, Ambassador w’Amerika muri LONI yashishikarije bagenzi be gutora icyemezo cyo kuvana byihutirwa ingabo zose za UNAMIR mu Rwanda. Icyemezo cyaje gufatwa hasigara abasirikare 270 bonyine (reba Resolution 912 passed by UN Security Council).

IV. Tariki 27 Mata, Papa Yohani II yemeje ko ibyaberaga mu Rwanda ari jenoside . Igihugu cya Amerika cyakomeje gusuzugura ibyavugwaga na za ONG ndetse nibi byatangajwe na Papa. Ibindi bihugu bikomeye nabyo bareberaga kuri Amerika.

V. Tariki 30 Mata 1994 ibaruwa ya Political Bureau ya FPR yanga ko LONI itabara.

VI. Tariki 9 Gicurasi 1994, Madeleine Albright yavuze amagambo ababaje (the shocking statement)akurikira: “We have serious reservations about proposals to establish a large peace-enforcement mission which would operate throughout Rwanda with a mandate to end the fighting, restore law and order, and pacify the population…It is unclear what the peace-enforcement mission would be or when it would end.”

VII. Tariki 17 Gicurasi: Igihugu cya Amerika cyaburijemo icyemezo cya LONI cyo kohereza ingabo zigera kuri 5500 guhagarika ubwicanyi. Icyemezo cyakomejwe gutinzwa nkana kugeza tariki tariki 8 Kamena (FPR imaze kugera ku butegetsi UNAMIR II ibona kuza yiruka)

VIII. Tariki 25 Gicurasi (Jenoside igeze nko mu cya kabiri cyayo): President Clinton, avuga kuri politike y’Amerika yerekeye gutabara yagize ati: “Whether we get involved… in the end must depend on the cumulative weight of the American interests at stake.” Inyungu za Amerika koko (bo bareba inyungu zabo). Muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, gupfa kw’abanyafurika ntacyo bibabwiye cyane cyane iyo inyungu z’Amerika zitabagamiwe cyangwa zishobora no kwiyongera. Ese aho Abanyafurika batangaho ibitambo benewabo bareba mu nyungu zande? Ese mparaniye inyungu zanjye Abanyamerika bagaharanira izabo bikaba Win-Win bitwaye iki?

Umwanzuro:

1. Iyo ingabo za MINUAR zongerwa zikanahabwa misiyo isobanutse zari guhagarika ubwicanyi. Umugambi wa FPR wo gufata ubutegetsi bwose wari kuburiramo. FPR yari gasubira mu mishyikirano n’igice cyari Leta y’icyo gihe. Impunzi ntizari kujya Kongo ngo zicirweyo n’ibindi n’ibindi byose tubona uyu munsi siko byari kuba bimeze. Ariko siko byagenze! Amasomo ni menshi twakuramo.

2. Ibijyane na Jenoside yakorewe Abahutu byo ni agahomamunwa kuko ntawe utazi uburyo barimbaguwe na FPR mu bihe bitandukanye.

3. Mu gusoza turasaba abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko Abasore n’Inkumi b’Abatutsi n’Abahutu badafite ‘complexes’ y’ubwoko bakomokamo, bafite urukundo rw’u Rwanda n’Abanyarwanda kwitandukanya n’ibitekerezo bishaje by’abantu bafite amacakubiri (Ancienne Génération z’abaFPF-Inkotanyi cyangwa Abagitsimbaraye kuri MRND).

Harakabako u Rwanda rw’Abanyarwanda bose
Harakabaho ‘New Generation/Nouvelle Génération’
Harakabaho Ukuri, Demokarasi n’Amajyambere mu Rwanda
Harakabaho Abayobozi bakunda abo bayobora

Mugire urukundo n’Amahoro.

Jean Marie V. Minani
Perezida w’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU

7 COMMENTS

  1. Urakoze cyane muvandimwe gusa nashakaga nokukwibutsa ko hagati y’italiki ya 9 Mata na 12 Mata 1994 Les FAR (ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe), basabye ko habaho bataillon ihuriweho na FAR FPF na MINUAR ngo bahagarike ubwicanyi kandi barebe uburyo amasezerano ya Arusha yakomeza hakajyaho na Leta ihuriweho na bose ariko FPR ikanga, ndakeka kandi ko ubwicanyi bwari butarahitana abantu benshi cyne.

    Nzabambarirwa ni umwana w’umunyarwanda.

  2. mwari mumaze kurimbagura abatutsi,mwabona gako bigishobotse ko mwashikirana ,nta soni mufite,ahubwo se iyo minuar yazaga gukora iki ko bagiye rugikubita ugira ngo ni fpr yababujije kuhaguma kirya gihe?abantu bari bamaze gushyira ntacyo bari baje kumara,ndashimira cyane fpr ku bushishozi yakoresheje ikabangira ubu tuba tugeze he?kagame imana izamuduhembere arakarama

  3. Ibyo mubimenye ubungubu uzasome IGITABO cya CPT Ruzibiza aho asobanura ko FPR yashyiraga abasirikare bayo munterahamwe bambaye imyenda yinterahawme bazifasha kwica abatutsi no kwanika imirambo kumuhanda ngo bafotora cyangwa usibye nibyo kandi ubona FPR yitaye kubatutsi bacitse kwicumu uretse kubacuruza???infashanyo zose zigenewe IMFUBYI ntibazirira bagura amadege abandi bica ninzara.

Comments are closed.