Kuki Dr Gasana Anastase abeshya izuba riva?

Mu kiganiro  cyahise kuri Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC ku wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2013, aho Dr Anastase Gasana, wahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga yajyaga impaka na Bwana Enock Ruhigira wahoze ari Directeur de Cabinet wa Perezida Habyalimana ndetse na Bwana Justin Bahunga, Muri icyo kiganiro Dr Gasana yarihandagaje abeshya ko ngo Perezida Habyalimana akimara kurahirira kuba Perezida w’Inzibacyuho yaguye yahise yisohokera ntacyo avuze.

Nyamara kuri iyi videwo iri hano hasi Perezida Habyalimana aratumira abanyapolitiki ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuza mu muhango wo kurahiza abaministre n’abadepite wagombaga kuba mu masaa kenda.

Mu mpaka za Dr Gasana na Bwana Ruhigira, ntabwo bumvikanye uko byagenze ariko iyi videwo ikemuye impaka.

Icyo nasaba Dr Gasana nk’umunyapolitiki ukuriye n’ishyaka yagombye kwiga kuvugisha ukuri akamenya ko abanyarwanda bahumutse bya bindi byo kurimanganya cya kera bitazapfa kumworohera.

Karoli Karambizi

2 COMMENTS

  1. Gasana ntacyo mpa nawe ariko birababaje kubona utavugisha ukuli kandi ishyaka ryawe nashakaga kurijyamwo ariko ndabona ibinyoma arbyose

  2. Umunyarwanda yaciye umugani ati bazirunge zibe ISOGO.niba muteze ko GASANA A avuga ukuri ubanza Atari none kandi mwitonde GASANA A ntabwo ari ubyambere abeshya niba mwibuka igihe yari ahagarariye urwanda muri LONI bati ingabo zurwanda ziri muri CONGO.ati murabeshya icyumweri gishije urwanda ruti tugiye gucyura ingabo zacukuko. CONGO.itazishaka uri niwe watugambaniye akorera INKOTANYI none nguwo gasana aragarutse.
    Bizi umugabo MACYERI yasigariye kurugo umugore yamuryohera akamwirukankana muri AMERICA.
    nguwo GASANA sijye wahera.????????????????????????????????????????????????

Comments are closed.