Théophile NTIRUTWA wa FDU-INKINGI aramagana iterabwoba rya FPR ku babyeyi be

Uyu munsi tariki ya 04/04/2017 kuva saa saba (13h00) kugera saa kumi n’imwe (17h00) mu mudugudu wa SHENYERI Akagari ka KINUNGA Umurenge wa NYABITEKERI Akarere Ka NYAMASHEKE habereye inama iyobowe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabitekeri.
Muri iyo nama yaranzwe n’iterabwoba ryashyirwaga ku babyeyi banjye ngo nibo ba nyirabayazana bo kugumuka kw’abaturage ngo kuko njya mu rugo bakampishira ngo akaba ari njye ubuza abaturange kujya muri meeting yo kwamamaza FPR.
  Ibi byose ngo byaturutse ku mpamvu z’uko basabye abaturage b’umudugudu wa SHENYERI guhura ngo bigishwe indirimbo bazifashisha mu matora ngo abaturage bakigira  mu mirimo yabo. Uwari kubigisha yahagera akababura.
Muri iyo nama batangaje ko ibyo bikorwa byatewe n’abo bise ibyigomeke bivuka aho muri uwo mudugudu bahera kuri njyewe dore ko batanazi izina ryanjye kuko ntakunze kuhaba kuva niga primaire aho bavugaga ko mwene CLAUDE(izina rya papa), bakurikijeho umunyamakuru NKUSI UWIMANA AGNES NDETSE NGO N’UWITWA KAZIMARANDE EMMANUEL.
Nyuma y’akanya kanini batonganya ababyeyi banjye ngo bababaza n’amazina yanjye nabo bagasubiza ko batamenya umwana uvugwa kuko bafite benshi uwari uhagarariye umurenge witwa LANDOUARD BASHAKINEZA yabasubije ko batamwibeshyeho muri aya magambo: “Si wowe Claude uhagarariye ababyeyi barerera hano? kandi uhagarariye na Caritas ?  Ntabwo twakwibeshyeho”.
Igiteye impungenge cyane ni ikiganiro uwo LANDOUARD yagiranye n’abandi bantu nyuma y’inama aho yababwiye ko uriya musaza ari kwivugisha kuriya kandi nyamara azabisobanura ku ryiza n’iribi. atangaje ko bagiye kumugarurira abasirikare kandi ko bazahava babonye igisubizo. Ibyo byanyibukije ko ubwo narekurwaga n’abasirikare bari banshimuse nagiye gusura ababyeyi banjye mpamara iminsi ibiri,maze kuhava aho papa acururiza bahashyize inkambi ya gisirikare yahamaze  ibyumweru bibiri nyuma yaho barimuka basubira iyo babaga ,ariko ngo hari umuntu wahamaze iminsi yambaye gisivili abonye ko abantu bamaze kumumenya arahava. Aha nakwibutsa ko ndi mukuru bihagije ku buryo ababyeyi banjye badakwiye kubazwa ibyanjye.
Kigali, 04/04/2017
Théophile NTIRUTWA
Ubwanditsi: Théophile NTIRUTWA ni umuyobozi wa FDU-INKINGI  muri Kigali-Ville. Amaze gufungwa no gukorerwa iyicarubozo inshuro nyinshi azizwa ibitekerezo bye bya politiki.