Turayishimye Jean Paul na Gervais Condo muri Congres ya Amerika.

Kuwa 8 Gashyantare 2017, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Lantos Foundation watumiye Jean Paul Turayishimye na Gervais Condo bo mu Ihuriro Nyarwanda, RNC kujya kwifatanya nawo mumuhango wo guha umudari umudepite wo muri Iraq, Vian Dakhil, ukomoka mubwoko bw’ aba Yazidi muri icyo gihugu, waharaniye cyane ko akarengane bakorerwa kamaganwa ndetse akanasaba ko amahanga agira icyo yakora ngo uburenganzira bwa muntu ku isi bwubahirizwa.

Icyo gikorwa cyitabiriwe na benshi mubadepite b’ Amerika, harimo na Madame Nancy Pelosi wabaye Umukuru w’ Inteko(Congress) y’ Amerika, ubu akaba ariwe muyobozi w’ abadepite b’ abademocrate muri Congres ya Amerika akaba arinawe wambitse Vian uwo mudari.

Nyuma y’ umuhango , Condo na Jean Paul bagize akanya ko kuganira (chat) n’ abayobozi bari bitabiriye uwo muhango barimo abadepite ndetse naba Ambassaderi. Birumvikana ko tutavuga ibiganiro twavugiye aha, ariko igikorwa cy’ uwo munsi ubwacyo kirivugira.

Mubatangajwe bitabiriye iki gikorwa ndetse n’ abagaragaye, Ambassaderi w’ u Rwanda Mathilda Mukantabana ntiyahagaragaye. Ni mugihe kandi kuko umudari watangwaga uhabanye n’ ibyo igihugu ahagarariye (Rwanda) gikora kubijyanye n’ Uburenganzira bwa muntu.

Nakwibutsa ko ubwo Lantos Foundation yahaga umunyarwanda Rusesabagina, uyu mudari, Leta y’ u Rwanda yateguye abigaragambya idashaka ko uyu mudari bawumuha Kuko mu Rwanda bimaze kugaragara ko ntawundi uhabwa umudari utari Kagame.

Muri macye mubyo twashoboye kuvana mubiganiro n’ abo twaganiriye, ni uko byagaragaye ko Ikinyoma cya Leta ya FPR kigenda kimenyekana.

Ndangije nsaba abanyarwanda aho bari gukomeza guhana hana amakuru ajyanye n’ imfu zidasobanutse ndetse n’ ihonyorwa ry’ uburenganzira bwa muntu bibera mu Rwanda Kuko aka wamugani ” Iminsi y’ Igisambo ntikiri Mirongo ine ”

Jean Paul na Ambassaderi wa Amerika David Saperstein, ushinzwe ubwigenge bw’ amadini ku isi hose
Jean Paul na Democratic Leader Nancy Pelosi, wabaye n’ umukuru w’ Inteko ya Amerika
Condo na Jean Paul mu iphoto y’ Urwibutso hamwe na Dr. Katrina Lantos Swett, president wa Lantos Foundation
Uwo ni Condo mu ifoto y’ urwibutso na madame Pelosi

Jean Paul

Umusomyi wa the Rwandan