TWE GUTERERANA ABATURAGE BAKOMEJE KUGARAGAZA KO NTA WUNDI UZABAKIZA INGOMA IBAKANDAMIZA IYOBOWE NA FPR INKOTANYI ATARI UBUFATANYE BWA TWESE, TUBEGERE DUFATANYE KUYAMAGANA KUMUGARAGARO.

Mu minsi ya shize ubwo leta yarandaguraga imyaka y’abaturage bo mu karere ka Kayonza hari abaturage bihagazeho maze bangira leta kubica urubozo gutyo ibicisha inzara,abo baturage aho gushyigikirwa ahubwo leta yifashishije polisi bamwe irabafunga maze abandi twese turatuza.Hakurikiyeho abaturage banze gutemagura insina zabo mu turere twa Rusizi na Nyamashe aba nabo nyuma yaho babyangiye bahuye n’ingaruka zikomeye harimo gushinjwa kugumura abaturage.Benshi dukurikira uburyo abacuruza bazunguza cyane abo mu mugi wa Kigali bamwe badasiba guhangana n’inzego z’umutekano kugeza nubwo abacuruzi bihagarayeho polisi ibaraswa ku manwa y’ihangu nk’ibiheruka gukorerwa muri gare ya Nyabugogo.

Kubera guhezwa bikomeye mu bibazo leta ikorera abanyarwanda,ubu buri muturage amaze kubona ko igisigaye ari ukwirengera,ni muri urwo rwego kuruyu wa 20 Ugushyingo 2014 abaturage bo mu mudugudu wa Gikunyu mu kagari ka Nyamikamba mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare biroshye ku umuyobozi wabo w’umudugudu wari ufite gahunda yo kubamarisha ikiboko nabo bakamutera amabuye kugeza bamwikijije.Bamwe muri aba baturage bahise bafatwa na polisi maze bahita babafungira kuri sitasiyo ya polisi iri ku murenge wa Gatunda.Kugeza ubu aba baturage bakomeje kwicwa urubozo kugeza naho batabona ubutabera nta kindi bazira usibye guharanira uburenganzira bwabo.

Mu bigaragara abanyarwanda tumaze kubona ko nta wundi wo kudutaba,nta wundi wo kuturengera,ni ngombwa rero ko dushyira hamwe tugahagurukira rimwe maze tukamagana iyi ngoma iyobowe na FPR igiye kumara abanyarwanda.Birababaje kubona polisi ishobora kwiruka ku bacuruza bazunguza kugeza nubwo irashe bamwe muri bo maze abanyarwanda natwe dufite ibibazo bitandukanye duterwa na leta polisi ikorera aho gutabara mugenzi wacu ahubwo tugashungera,turabikora none ariko tugomba kwibuka ko niba barashe umwe none ejo ari wowe uzaraswa ejobundi ngakurikira.Igihe niki rwose ngo dushyigikirane maze iri terabwoba ryo gufunga,kurasa n’ibindi tubisezerere.

Dukomeje gusa ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare gusubiza uburenganzira abaturage bafungiye ubusa ku murenge wa Gatunda.

Alexis Bakunzibake