Ubukwe bwa Claire Akamanzi umukuru wa RDB buzabera muri Uganda!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru arimo kuvugwa cyane mu mujyi wa Kigali muri bamwe begereye inzego zo hejuru z’ubutegetsi ni ubukwe bwa Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB (Rwanda Development Board) buzabera mu gihugu cya Uganda.

Nabibutsa ko Clare Akamanzi ari umwe mu bayobozi b’u Rwanda bavuga rikijyana araba ari no hafi ya Perezida Kagame. Akaba yarambitswe impeta na Alex Ndibwami, kuwa gatandatu tariki ya 23 Kamena 2018 mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Milimani Gardens ku i Rebero mu umujyi wa Kigali. Alex Ndibwami ni umwarimu muri kaminuza y’abahowe Imana muri Uganda (Martyrs University)

Nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rutumira The Rwandan yashoboye kubona, ubu bukwe buzabera mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Entebbe muri Hotel Lake Victoria ku wa 18 Kanama 2018 guhera saa munani.

N’ubwo bwose umugabo wa Clare Akamanzi aba kandi agakorera mu gihugu cya Uganda, umuyobozi wo ku rwego rukomeye nka uru kujya mu gihugu cya Uganda muri ibi bihe bihabanye cyane n’ibiherutse gutangazwa na Ministre w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe wakoresheje imvugo ikarishye yibaza icyo abanyarwanda bajya gukora muri Uganda we akaba yarabyise guhunahuna.

Ese Ministre Kabarebe yabwiraga rubanda rwa gisegeka gusa cyangwa mubo yabwiraga harimo n’abayobozi? Uko bigaragara ubu bukwe bw’umuyobozi wa RDB buzatahwa n’abayobozi b’u Rwanda babarirwa ku mitwe y’intoki.