UBUTUMWA: RY4LCI IRABURIRA BANYARWANDA BOSE

Nkuko abanyarwanda benshi bamaze iminsi bakurikirana politike nyarwanda cyane cyane ibera mu bitwa ko baharanira gusubiza abanyarwanda uburenganzira bwa muntu n’icyubahiro muntu bavukijwe na leta y’igitugu mpotozi ya FPR, na nyuma yo kubona ko abenshi bagambiriye inyungu zabo bwite bitwaje rubanda rugufi rukomeje gutotezwa no kwicwa ku buryo butandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho abenshi ari impunzi zikomeje gukinirwaho n’abanyapolitike batandukanye;

Umuryango w’urubyiruko ruharanira imiyoborere myiza n’impinduka mu Rwanda (RY4LCI) uramagana abanyapolitike bagamije inyungu zabo bose bakaba bakomeje gukoresha abaturage nk’ikiraro kugira ngo bigerere ku butegetsi gusa.

RY4LCI iraburira abanyarwanda kwitondera cyane bene abo banyapolitike biyita ko bari muri opozisiyo bagamije kubasonga bababeshya ko bagiye kubabohora kandi bashyize inyungu zabo imbere aho gushyira iza rubanda imbere. Ni muri urwo rwego tuboneyeho kwibutsa abanyarwanda ibi bikurikira:

–     –Uburenganzira bwa buri munyarwanda ni ntavogerwa: Ntawe ugomba kuririra ku kababaro abanyarwanda bafite agamije inyungu ze bwite ngo abakoreshe ibyo yishakiye.

–    –Nta gitugu gisumba ikindi : Abanyarwanda bagomba kumenya ikibi cy’igitugu aho kiva kikagera. Ntabwo igitugu ari icya Leta ya FPR iyobowe na perezida Kagame Paul gusa ahubwo nundi wese wakigaragaza agamije kujyana abanyarwanda aho badasobanukiwe, ni umunyagitugu ugomba kurwanywa.

–     –Uburenganzira buraharanirwa: Abanyarwanda bagomba kumenya ko ubarenganya atariwe uzabarenganura. Nibyiza ko buri munyarwanda aharanira uburenganzira bwe ntiyumve ko hari ushinzwe kubumuharanirira, ahubwo noneho abaharanira uburanganzira bwabo bagafatanyiriza hamwe kugira ngo batsinde ababarenganya.

Kubera impamvu zivuzwe haruguru, RY4LCI irasaba abanyarwanda bose byumwihariko urubyiruko ko buri umwe wese yahaguruka tugafatanyiriza hamwe guharanira uburenganzira bwacu dukomeje kuvutswa n’inyangabirama zitandukanye. Twese dukeneye u Rwanda rushize hamwe kandi rw’amahoro aho twese tubana mu bwumvikane n’uburenganzira busesuye.

RY4LCI irasezeranya abanyarwanda ko izakomeza kubabera umufatanyabikorwa n’ijisho mu kubungabunga uburenganzira bwa buri wese.

Bikozwe kuwa 16 Ukuboza 2014

Michel MUSHIMIYIMANA                                                                                               

Umuyobozi akaba nuwashinze RY4LCI

 

Email:[email protected]

 

Ubutumwa_RY4LCI_iraburira_abanyarwanda_bose.pdf

 

Gusoma ubu butumwa mu cyongereza wakanda hano munsi

MESSAGE: RY4LCI WARNS ALL RWANDANS