ISHYAKA PS IMBERAKURI RIKOMEJE GUKORWA MUNDA!

ITANGAZO N° 0018/PS IMB/2014 RIGENEWE ABANYAMAKURU:

Nyuma y’iminsi myinshi Ishyaka PS IMBERAKURI rimaze rishakisha umurwanashaka waryo Bwana SHYIRAMBERE Dominique waburiwe irengero;

Rigarutse kandi ku makuru rifitiye gihamya y’uko Bwana SHYIRAMBERE Dominique yari amaze iminsi ahigwa bukware n’abagome bambaye umugoma;

Rishingiye kandi ku bikorwa by’ishimuta rimaze kuba itetu muri u Rwanda;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo by’umwihariko,Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri rusange, ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere: Ku italiki ya 09/12/2014 Bwana SHYIRAMBERE Dominique; Prezida w’Ishyaka PS IMBERAKURI mu Karere ka GASABO yafashwe n’abantu batazwi ubwo yatahaga iwe mu gihe cya saa moya.

Ingingo ya 2: Ishyaka PS IMBERAKURI rikimenya aya makuru ryihutiye gushakisha hose hashoboka cyane cyane mu makasho ya polisi no mu bindi bihome bifungirwamo Abanyarwanda ku bw’amaherere ariko ntiryashobora kumubona. Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha impirimbanyi zirengera ikiremwamuntu ko ryagerageje no gushakira mu buruhukiro bw’ibitaro binyuranye ariko rirashoberwa!

Ingingo ya 3: Ishimutwa rya Bwana SHYIRAMBERE Dominique rije rikurikira ishimutwa ry’abandi Banyarwanda bakomeje kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse nyamara Leta ya Kigali nta kintu ikora kigaragara mu gukumira ibi bikorwa bimaze kuba itetu. Aha harimo tena!

Ingingo ya 4: Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa kandi Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko ishimutwa rya Bwana SHYIRAMBERE Dominique ryabaye mu buryo bumwe n’ishimutwa ry’ Umunyamabanga Wihariye wa Prezida Fondateri washimuswe mu kwezi kwa Kamena 2010 ariko kugeza magingo aya yaburiwe irengero n’ubwo Leta ya Kigali ikomeje gushimangira ko itigeze imenyeshwa ibura rya Bwana RUSANGWA Aimable.

Ingingo ya 5: Ishyaka PS IMBERAKURI rirashimangira ko iri shimuta ari impurirane y’imigambi mibisha igamije gutera ubwoba abarwanashyaka b’Ishyaka PS IMBERAKURI ndese n’Abanyarwanda mu rwego rwo kubacecekesha. Ibi bikaba bishobora kuba bikorwa n’abantu bahagarikiwe n’abanyabubasha cyane cyane ko nta n’umwe wari wafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera!

Ingingo ya 6: Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira ibihugu by’amahanga cyane cyane inshuti z’u Rwanda gusaba Leta ya Kigali gufata iya mbere mu gukumira iri ishimuta ryibasiye abatavugarumwe nayo cyangwa abafite aho bahuriye nabo mu buryo ubwo aribwo bwose.Bitabaye ibyo; ibi bihugu bizakomeza gushinjwa kudatabara abari mu kaga nk’uko byagenze mu gihe cya jenoside yo muri 1994.

Bikorewe i Kigali ,kuwa 15/12/2014
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)