Ubuyobozi bwa Gereza ya 1930 byafashe icyemezo cyo kubuza Madame Ingabire gusurwa!

Turamenyesha inshuti za FDU- Inkingi n’inshuti za Madame Ingabire Victoire Ingabire Umuhoza by’umwihariko ko uyu munsi tariki ya 29 Mutarama 2016 ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Kigali 1930 bwafashe icyemezo kigayitse cyo kumubuza uburenganzira bwe bwo gusurwa.

Ubundi Mme Ingabire Victoire yasurwaga buri wa gatanu nk’abandi bose bafungiwe hariya,gusa mu rwego rwo kumubangamira ubu buyobozi bwari bwarategetse ko abamusura batagomba kurenza batanu(5) kandi byari bimaze imyaka itanu bikurikizwa!

Gusa birashoboka ko kuba abanyarwanda batandukanye kandi baturutse mu bice byose by’igihugu baturuka mu ngeri zose,abasore n’inkumi ibikwerere n’amajigija ,abakambwe n’abakecuru batarigeze bacika intege mu kuza kumusura no kumwereka urukundo bamukunda bishoroa kuba aribyo byakomeje kubabaza Leta ya Kigali itifuza demukarasi mu gihugu cyacu none ubu ngo ntiyemerewe gusurwa!

Usibye mu Rwanda nta handi wabona hajyaho amabwiriza n’amategeko areba umuntu umwe! Ibi bikaba kandi ari ikimenyetso simusiga cyo kubura ubumuntu no gushyira mu gaciro biranga ubutegetsi bwa Kigali!

Nubundi urukundo ruba ku mutima abakunda demukarasi n’abakunda impirimbanyi zayo ntibazacibwa intege no kubabuza gusura no gusurwa! Urugamba rwo guharanira uRwanda rwubahiriza uburenganzira bwa buri wese rurakomeje kabone nubwo ingorane zaba nyinshi!

Boniface Twagirimana