Uganda yasabye ibisobanuro u Rwanda nyuma y’aho umusirikare w’u Rwanda yiciye abantu muri Uganda.

Sam Kuteesa, Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Uganda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019, mu ibaruwa yandikiwe Ministre y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yasabye abayobozi b’u Rwanda ibisobanuro nyuma y’aho umusirikare w’u Rwanda arasiye akica abantu babiri ku butaka bwa Uganda.

Muri iyo baruwa abayobozi ba Uganda basobanura neza uburyo umusirikare w’u Rwanda yinjiye ku butaka bwa Uganda metero zirenga 50 kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019 akurikiranye umunyarwanda ukora magendu akamurasa mu mutwe ndetse akanarasa abaturage ba Uganda hagapfamo umwe mu gihe bageragezaga gutabara.

Leta ya Uganda ivuga ko iteganya gushyikiriza Leta y’u Rwanda umurambo w’uwo munyarwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019 ku mupaka wa Gatuna.

Mu gusoza uru rwandiko Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yamaganye bikomeye igikorwa cy’umusirikare w’u Rwanda cyo kuvogera ubutaka bwa Uganda, yarangiza akahakorera ibikorwa by’urugomo byo kurasa abasivili badafite intwaro.

Uganda yasabye U Rwanda ko hagomba kugira igikorwa ku bagize uruhare muri iki gikorwa cy’urugomo kandi Leta y’u Rwanda ngo irasabwa gufata ibyemezo bihamye kugira ngo ibikorwa nk’ibi ntibizasubire ukundi.