Umuhanzi Byumvuhore yasohoye indirimbo yise: U RWANDA NTIRUGIRA UMWANZI

Umuhanzi Jean Baptiste Byumvuhore

Iyi ndirimbo nshya y’umuhanzi Jean Baptiste Byumvuhore yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube yaje iherekejwe n’amagambo akomeye aho uwo muhanzi yagize ati:

Plus jamais ça !!!

Abagome ntibazongera kudutera ubwoba, kuducecekesha, kudukanga, batureba igitsure ngo dukunde duceceke babone uko biyicira umwe umwe. Plus jamais !!

Audios numvise kuri plate-forme ……. yanyibukije neza neza RTLM na 1994.

Ngo Kizito n’ubuzito bwe, oooohhh  my God !!!!!!!!!!

Ntabwo nali kubireka bigatambuka, Kizito ni umunyamahoro, yali afite urukundo rw’igihugu, yali afite ukwemera kuri ku rwego tutaragera, umurongo yafashe wo kubabarira, kwiyunga, nywiyumvamo 5/5.

Narababaye cyane numvise abacitse ku icumu bamwita umwanzi, bavuga ko abahanzi bashyize hamwe (na njye ndimo)  bakizihiza isabukuru ye na bo babaye abanzi b’u Rwanda.

Umugome ni we ugomba kuntinya, si jye ngomba kumutinya. Ntabwo bizasubira !!!

NTIRUGIRA UMWANZI !!

Oya waya, ntabwo nzongera kurebera, Oya waya,

1. Hali igihe nikomanga, ku mutima wanjye, nyujijeyo umweyo

Nkibuka birya bihe, mu mateka yacu, byogahera

 Abemera n’abashishozi

 Bose baracecekeshejwe

Abagome bafata intwaro, bafata n’ijambo, batubibamo ubwoba

Bati uwo tuzasanga, yarahishe umwanzi, w’igihugu cyacu, bazajyanirana

 Abaturanyi baba abanzi

 Baducamo ibice byombi

  R/ Oya waya, ntabwo nzongera kurebera

       Oya shenge, U Rwanda ntirugira umwanzi

2. Ni uko ubwenge buva ku gihe, ubwoba buduhindura ibishushungwa

Dutinya guhisha abantu no gufata ijambo ngo duhoshe, ngo tutiyicirwa

 Twibaniraga neza 

 Tugasabana

Imirimo twarayihuzaga, dugasangira byose, tukagobokana

Abarezi Abarimu, n’abaforomokazi, babyazaga ababyeyi

 Babashoreye turebera pardon

 Baduteye ubwoba nk’uku 

  R/ Oya disi, ntabwo abagome bazongera

       Oya shenge,  u Rwanda ntirugira umwanzi

3. Yazaga atitira cyane, imbeho yaramwiciye iyo mu mashyamba

Yazanaga intege nkeya, inzara yaramwiciye iyo ku gasozi

Yazaga afite agahinda kuko yamenye uko iwabo byagenze

Yazaga ananiwe cyane, kuko yayagenze amajoro n’imitaga

Yazaga afite n’umwanda, kuba yaravogereye ibishanga

Yakubona agatakamba ati mbabarira umpishe mu  nzu

Uti gira bwangu uve ahangaha

Hatagira abahagusanga

Ngo uli umwanzi w’igihugu cyacu

Bataza gusahura ibyanjye

Bataza kunyicira abana

Mbabalira hoshi genda

 R/Oya waya, Ntabwo nzongera gusuna

     Oya shenge, U Rwanda ntirugira umwanzi

4. None rero munyarwanda, nguhe igipimo cy’umutima wawe

Birya uvuga ngo urasenga, ujya mu mwuka ukavuga ishapule

Mbwira iyo Kizito aza kuza, muri bya bihe by’itsembatsembabwoko

Akagukomangira ali mu gicuku abishi bamuri inyuma

Avuye kubundabunda iyo mu rufunzo cyangwa mu mukenke

Avuye iyo i kantarange, mu mbeho nyinshi, imvura y’umuvumbi

Akaza agutakambira ati mbabarira, umpe icyo nshyira mu nda

Akaza agutegera yombi ati ca inkoni izamba umpishe irya none

Mbwira uko wali kugenza

Wugurura ingoro yawe

Uti bizabe uko bishaka

Cyangwa wali kumutanga !

 R/ Oya waya, nta kamaro ko gusenga

      Oya nyabusa, Ubwoba buruta uwo usenga

5. Ntawe wali guhisha Niba waratinye  kumusura

     Niba waratinye kujya mu misa

     Niba utaramukomereje umuryango 

     Niba utinya kumva uturirimbo twe

     Niba uhishahisha ko umukunda

     Niba umufata nk’inyangarwanda

Niba uli umukuru wa Ibuka

Niba uli umuyobozi wa FARG

Niba ukuriye CNLG

Niba uyobora Radio Rwanda