Umuhungu wa Fred Rwigema ngo arashaka gukomeza intambara ya se yo guharanira amahoro no kwishyirukizana!

Mu  nyandiko yatangajwe n’urubuga rwa Kent State University, umuhungu wa Fred Rwigema witwa Eric Gisa yatangaje ko aho bigeze ubu ngo abona nta kindi yakora kitari ugukurikira intambwe za se no kumuhesha ishema. Ngo Eric arifuza gukomeza ubutumwa bwa se bwo kuzana amahoro no kwishyira ukizana.

Eric ndetse na mushiki we ubu barimo kwiga ibijyanye na politiki muri Kent State University muri Leta ya Ohio imwe mu zigize Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Eric Gisa kandi avuga ko narangiza amasomo intego ye ari ugusubira mu Rwanda ngo aharanire kugera ku ntego ise Fred Rwigema yari yariyemeje. Ngo ibyo yaciyemo byatumye yishimira kuba uwo ari we ngo bikaba byaratumye yifuza kwinjira muri politiki kugira ngo arangize indoto za Se.

Uyu musore avuga kandi ko n’ubwo yifuza kuba nka se, ariko ngo nyina niwe akuraho imbaraga zimufasha kugera kucyo yiyemeje, ngo nyina yamureze wenyine we na bashiki be ngo iyo atamugira ntabwo aba ari aho ari ubu cyangwa ngo abe ari uwo ari we ubu.

Amagambo y’uyu musore n’ubwo asa nk’ajimije yatera benshi kwibaza mu gihe bizwi uburyo umugore wa Fred Rwigema nyina w’uyu musore yacunagujwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame kw’isonga hari umugore wa Perezida Kagame, Jeannette Nyiramongi.

Uretse gucunaguza Jeannette Rwigema ubu umunsi w’itariki ya mbere Ukwakira usa nk’uwateshejwe agaciro kuko wenda Perezida Kagame atari mu bagabye igitero mu Rwanda kuri uwo munsi. Tutagiye kure itariki ya mbere Ukwakira uyu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yari yibereye mu rugendo hanze y’u Rwanda dore ko uretse kuba gusa umunsi w’ikiruhuko uwo munsi utakizihizwa mu Rwanda.

Izina rya Rwigema naryo barimo kugenda barirya isataburenge ku buryo aho bukera rishobora kuzibagirana dore ko bamwe u bayobozi bakuru b’u Rwanda nka Ministre James Kabarebe batangiye kujya bavugira ku mugaragaro ko Fred Rwigema yahubutse agategura intambara nabi bigatuma igwamo benshi, ko Perezida Kagame ari we wasubije ibintu mu buryo akabageza ku ntsinzi.

Nabibutsa ko ku ikubitiro Fred Rwigema ari we wari intwari ya mbere mu Rwanda ariko uko bivugwa ubu ni uko intwari ya mbere yagizwe umusirkare utazwi.

Ben Barugahare

Email: [email protected]