Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n’abandi bakabaho?

Nyuma yo kumva imanza zigera kuri 3 ziregwamo abanyarwanda bari bamaze imyaka igera hafi kuri 20 bizeye ko bageze aho bazabona umutekano n’ubutabera nifuje kugerageza gusesengura imiterere rusange y’abanyarwanda idutera kuba twibagirwa vuba, tugira inzika ikabije, amateka atatwigisha ndetse tukagira urwango rurenze ukwemera aho umuntu yumva mugenzi we badahuje ubwoko agomba kubaho mu butindi cyangwa mu buzima bubi. Mu gihe abayeho mu buzima bwiza iyo bagize Imana hakagira icyo bamumenyaho ubuzima bwe baba bagomba kubwica byanze bikunze.

Nafashe ingero ku bantu batatu navugaho bavuzwe mu bitangazamakuru muri iyi minsi abo ni:
-Dr Léon Mugesera
-Béatrice Munyenyezi

Aba bantu bafite byinshi bahuriyeho ari byo:

-Bose baregwa uruhare muri genocide n’ubwo umwe muri bo ariwe Dr Léon Mugesera atari mu Rwanda muri 1994
-Bose bari bafite ubwenegihugu bw’ibihugu bahungiyemo cyangwa bari babituyemo igihe ku buryo abana babo cyangwa abo bashakanye bari bafite ubwenegihugu
-Bose kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abanyarwanda bagiye gushaka ubuzima muri ibyo bihugu biyita impunzi zihunze Leta y’u Rwanda maze baha amakuru Leta y’u Rwanda nayo itangira ibikorwa byo kubakurikirana.
-Bose mubyo baregwa nta n’umwe ushinjwa kuba yarishe umuntu ku giti cye
-Bose usanga imanza zabo zisa nk’izihishe inyungu za politiki runaka

Simvuze ko ari abere cyangwa ari abanyabyaha kuko sinjye mucamanza, ariko ndibaza niba iyo bataba baba mu mahanga, badafite icyo bigejejeho baba bakurikiranwa aka kageni, ese ubutabera nibwo bubanza cyangwa ni politiki?

Dr Léon Mugesera yari atuye muri Canada hafi imyaka ijya kugera kuri 20 akaba yari umwarimu w’indimi muri Kaminuza ya Laval i Québec, ndetse ntabwo yari akiba mu Rwanda kuva mu 1993, icyatumye ava mu Rwanda ntabwo abantu bagihurizaho, hari abavuga ko yahunze ubwo akimara kuvuga ijambo ryo ku Kabaya, uwari Ministre w’Ubutabera, Bwana Stanislas Mbonampeka wakomokaga mu ishyaka PL ryari muri opposition icyo gihe yashatse ko yakurikiranwa, abandi bo bavuga ko yari agiye gukomeza amashuri ye muri Canada. Amakuru dufite n’uko nyuma y’aho FPR yafatiye ubutegetsi mu 1994, Mugesera yari yaribagiranye, n’uko mu 1996 abanyarwanda batangiye kujya kwaka ubuhunzi muri Canada abenshi babaga baturutse mu Rwanda bavuga ko bahunze Leta ariko ari uburyo bwo kwibonera impapuro zo kuba muri Canada, bashoboye kumumenya bageza kuri Leta y’u Rwanda amakuru ajyanye na Mugesera n’uko hatangira urugamba rurerure mu rwego rwa politiki n’ubucamanza rwaje kurangira Mugesera agejejwe i Kigali. Ikigaragara n’uko Leta y’u Rwanda yifuza ko hagira umuntu wari mu buyobozi bw’ishyaka rya MRND wakwemerera imbere y’inkiko ko Genocide yateguwe na Leta yari iyobowe na Nyakwigendera Juvenali Habyalimana kuko kugeza ubu urukiko rwa Arusha rwo rwananiwe kugaragaza ko Genocide yateguwe.

Dore ko na Jean Kambanda wari Ministre w’intebe bivugwa ngo yemeye icyo cyaha cyo gutegura Genocide yaje kwisubiraho nyuma y’aho urukiko rutamuhaye ibyo ubushinjacyaha bwari bwamusezeranije nko gufasha umuryango we no kumuha igihano gito, ndetse hari na benshi bahamya ko Jean Kambanda yavuze ibyo atazi kuko mbere y’uko agirwa Ministre w’intebe wa Leta yiswe iy’Abatabazi nta mwanya wa politiki yari afite ndetse n’abamuzi neza bemeza ko ntacyo yari cyo icyo gihe cyari gutuma ashyirwa mu mugambi nk’uwo niba waranabayeho.

-Béatrice Munyenyezi yambuwe ubwenegihugu bwa Amerika ngo azira ko yabeshye mu kwaka ubwenegihugu.
Uretse kuba yarashakanye na Arsène Shalom Ntahobali, umuhungu wa Pauline Nyiramasuko wigeze kuba Ministre akaba yarashakanye na Maurice Ntahobali wigeze kuba umukuru w’inteko ishingamategeko (CND), ngo mu byatumye yakwa ubwenegihugu ngo n’uko yagiye kuri barrière yari imbere y’ihoteli y’umuryango w’umugabo we (iyo hoteli yashenywe kugera hasi na FPR igifata ubutegetsi) ndetse ngo aba mu ishyaka MRND, akaba yaragaragaye ngo yambaye imyenda ya MRND n’umudari wariho ifoto ya Juvenali Habyalimana. Mu rukiko bavuga ko nta muntu yishe ku giti cye dore ko yari atwite inda nkuru y’impanga (uretse ko hari abashatse kumushinja ngo hari umwana yakubise ikibando agahira apfa ariko ntacyo byafashe) ariko ngo ibyo byose ntabyo ngo yari yaravuze yaka ubwenegihugu!

Béatrice Munyenyezi ni mushiki wa Professeur Jean Marie Vianney Higiro wigeze gutegeka ORINFOR akaba yarabaye igihe kirekire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba n’umwarimu muri kaminuza, uyu Prof. Higiro yanze umwanya wo kuba Ministre muri Leta yashyizweho na FPR igifata ubutegetsi mu 1994 dore ko yari mu ishyaka MDR uruhande rwa Faustin Twagiramungu, Prof. Higiro bivugwa ko ari mu bantu ba mbere bahungishijwe n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Mata 1994. Nyuma yo kwanga kujya mu kwaha kwa FPR, Prof. Higiro yakomeje kutavuga rumwe na Leta ya FPR ku buryo ari mu bashinze umutwe wa RUD-Urunana urwanya Leta y’u Rwanda ukaba ugizwe na benshi mu bitandukanije na FDLR.

Si Munyenyezi gusa urimo kuribwa isataburenge gusa ahubwo na mukuru we Prudence Kantengwa yakatiwe gufungwa amezi 21 mu minsi ishize ngo azira ko mu kwaka Visa yo kujya muri Amerika atavuze ko yari mu ishyaka rya MRND! Ubu se ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hari abasirikare bangahe bahoze mu ngabo za FPR bishe abantu bizwi kandi bidegembya, kereka kwica uri muri FPR bidahanirwa?

Uyu muryango wa Munyenyezi ukomoka ahitwa ku Cyuzi, i Rushaki mu cyahoze ari komini Mukarange muri Byumba bakaba bakomoka ku musaza witwaga Mubirigi. Benshi muri uyu muryango bagizweho ingaruka n’intambara ya FPR kuko benshi mu bari batuye mu gace ka Rushaki barishwe abandi bagwa mu buhungiro bazize ubuzima bubi.

Iyo umuntu akurikiranye uburyo uyu muryango ucunaguzwa yibaza ni ikiri imbere ari ubutabera cyangwa ari munyumvishirize ya yindi yokamye abanyarwanda tutanasize inyungu za politiki.

Ese aba banyarwandakazi nibo bonyine mu banyarwanda bari hanze babeshye kugira ngo babone ubuhungiro cyangwa ubwenegihugu? Ese ubu hakurikiranywe ababeshye, abahinduye amazina, ababeshyeye abandi kugira ngo babone ubuhungiro n’ubwenegihugu mu mahanga, abanyarwanda bari mu mahanga batafungwa ni bangahe?

Iyi ngeso yatwokamye yagombye gucika. Si byiza kumva ko uwo tutavuga rumwe cyangwa tudahuje ubwoko tugomba kumubona mu buroko, mu nkambi y’impunzi atuye mu karuri, atahutse yikoreye akarago cyangwa ari muri politiki avuga ibyo atemera, ndetse rimwe na rimwe asingiza uwamwiciye ngo aramuke cyangwa abone umugati .

Umunyarwanda wese utayobotse cyane cyane umuhutu agomba gukurikiranwa aho ari hose iyo ashoboye kugira icyo yigezaho? Abo gushinja ntabwo bajya babura. Ariko iyo uri umukene nyakujya n’iyo waba wararimbuye imbaga ntawe ugira icyo akubaza ahubwo bakugabanyiriza ibihano ugakoreshwa mu gushinja abo bashaka. Hari benshi bashinjwe ibinyoma ntibyagira icyo bifata ariko ikibabaje n’uko ibyo bikorwa bikorwa n’abaza biyita impunzi ariko bari mu kwaha kwa Leta ya FPR babeshya ko ari iyo leta bahunze ariko bagenzwa akenshi n’urwango rushingiye ku bwoko. Ese umunsi nabo bahagurukiwe ko abenshi bahinduye amazina, bamwe bakabeshya ubwenegihugu bakiyita abo mu bihugu by’abaturanyi aho ibi biri kuba ku bandi ntibizabageraho n’iyo baba bafiye ubwenegihugu babumaranye imyaka nk’iyo Mugesera na Munyenyezi bari babumaranye?

Ese abanyarwanda isomo bakura muri ibi ni irihe? Ese ubwiyunge turirimba burashoboka mu gihe umuntu muhurira mu mahanga mwese mwaragiye gushaka ubuzima agashishikazwa no kumva ko wowe ubuzima bwawe bwapfa ubwe bugakomeza? Ese abari muri FPR birirwa bakandamiza abanyarwanda, bahiga abanyarwanda bagenzi babo isi yose bo bazahungira he? Aho kuba abanyarwanda baba hanze batarahagurukiye kurega no gushyira hanze ababihishemo bagenzwa na twinshi siho hava ibyo byose?

Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n’abandi bakabaho? Umunyarwanda muhurira mu mahanga yabona hari ibyo mutumvikanaho ku byabaye mu Rwanda cyangwa mutavuga rumwe muri politiki, udashishikajwe no kujya mu nama za diaspora cyangwa mu byunamo bya bamwe akohereza umwirondoro wawe i Kigali ngo barebe dossier bakwegekaho cyangwa agatangira kubwira abazungu muturanye ko uri umwicanyi, nyamara waperereza neza ugasanga yaraziye ku mpapuro z’impimbano, yahinduye amazina cyangwa asize se mu buyobozi mu Rwanda cyangwa umugabo na basaza be ni ba rukarabankaba ba FPR, ugasanga yicishije anafungisha abantu batabarika n’ubu akaba akinakoreshwa mu gutanga amarozi no kuneka abanyarwanda bandi. Ubu se natwe tuzahaguruke tujye tujya kuregana ko n’ibimenyetso bitabuze ko no guhimba bitatunanira? Ese nitujya tubona umuntu wese ushyigikiye FPR tujye tuvuza induru duhite twemeza ko ari we watwiciye dushake abamushinja?

Ben Barugahare

Barugahare

9 COMMENTS

  1. icya mbere mugomba kumenya abantu bose bava mu rwanda nta bwo bashaka ibyangombwa bavuga ngo bafitanye ibibazo na leta ibyo mubyi beshaho cyane,none se ko abo bakoze genocide urashaka ko babihorera ,erega amaraso arakurikirana na bandi baraje babatange,mumenye ko kuronka ubwene gihugu bwi kindi gihugu bidakuraho ibyaha wakoze mu gihugu cyawe ni mushikame mubone kabisa mwari muzi ko ntawuzabakoraho hehehe awa awa ni mwihane mwakoze amahano yindenga kamere,ukubahuka ukavugira na mugesera umutima mubi nturashira birababaje

  2. The Rwandan, iyi nkuru ni nziza kuko hari abanyrwanda baberaho guhiga abandi no kubabuza amahoro basigaye baradutse muri iki gihe. Ibi ahanini bihemberwa n’amayeri ya Leta ya Kagame anyuzwa muri za Ambassades hirya no hino mu bihugu abanyarwanda barimo, ugasanga hari abahagurukiye kubigisha kwanga bagenzi babo kugirango bagire abajya ku ruhande rwa leta ya kagame (diviser pour reigner)Ibyo bireze cyane mu bihugu binyuranye aho usanga abakozi ba ambasade bari haye inshingano nshya zo kwiruka inyuma y’impunzi.
    Ku rundi ruhande ariko hari ighe ubona umuntu muziranye mwabanye mwiganye cyangwa mwakoranye mu Rwanda muri za 1990 – 1994, abenshi bagenda bahura n’abantu bagiye bababuza amahoro muri ibyo bihe, nawe ndahamya ko utabihanganira uramutse ugize utya ugahura n’umuntu wakubujije akazi cyangwa se kwiga muri bya bihe bamwe bitwaga IBYITSO, abandi bakitwa UTUNYENDUGA, INYENZI, INKATA n’ibindi….Bene aba bantu iyo muhuriye ahandi usesa urumeza kwihanganira ibyakubayeho muri ibyo bihe bishoborwa na bacye cyane. Ikindi ni uko tutakwirengagiza ko ibyo twanyuzemo byaduteye IHUNGABANA rikabije. Njye ku giti cyanjye nshima Imana ko hari ibyo nibuka n’abantu mbona nkihangana ariko simpamya ko abantu bose bafite izo mbaraga zo kwihangana. Ikindi navuga ni uko abo nabo baba baragiye babuza abandi amahoro muri biriya bihe abenshi iyo bageze no muri biriya bihugu bagira amahirwe bakabonamo ubwenegihugu n’ibindi birengagiza ibyo bakoreye bagenzi babo bakibwira ko bizaherera iyo.
    Gusa na none umuti si uguhigana bukware ariko abakoze nabi barahari kandi abagiriwe nabi ntawavuga ngo nibaceceke gusa Kagame n’abakozi be babyuriraho nabyo bikabaha ingufu nyine. Abanyarwnda banyuze muri byinshi kandi biracyabakurikirana.

  3. Kuri Abona,

    Ngaho da, bavuga ibigondamye i…..Mbese kuri wowe, Abafiungiye Arusha, za Benin, Mali, abo mwatsinze muri zaïre, Kibeho, ubuvumo bwa Nyakinama; Byumba, Ruhengeri, Gakurazo,Nyacyonga….Mbese abakoze ibyo hari n’umwe wigeze ashyikirizwa ubucamanza? Mbese ko tuzarubanamo uko byagenda kose kandi ko mutazatumara, mwakwiyahuye?

  4. Oya Mukombo, ahubwo n’abo uvuze “Umuti w’Umuvugutano” w’iyo ndwara y'”Ihahamuka” Claude yadusumyemo akabura Umuti atwandikira. Ben, ntabwo iyo “barrière” yiswe iya “Nyiramasubuko” yari imbere ya Hôtel yabo; rwari Urugo rwabo rufite irembo cyangwa umuryango ku Muhanda wa Kaburimbo Kigali-Gitarama-Butare-Akanyaru-Bujumbura. Ni i Butare mu ihuriro ry’ishami rinyura muri ville commerciale-Icyarabu n’uwo muhanda mukuru. Haguye abantu benshi rero niba Uyu Muman yari ari aho ubwo baramubonye. Ni byo koko, Inkotanyi zashenye urwo rugo, ndetse n’Iduka rya Mironko Plastic [bavuye gusenya kwa Barabwiriza no kwa Sindikubwabo]maze haza umunyabwera ababuza gusenya ababwira ati: “buriya ejo wazasanga ayo mazu muyakeneye”. Ni uko mu minsi, umuhungu w’umutagire w’iwabo wa Nyiramasubuko, hirya y’i Save, wiciwe kuri iyo barrière, abohoza ibyo “bisenwa” dore byari byubakishije ibikoresho bikomeye, ni uko abihinduramo Hotel Credo y’Akataraboneka. Kugeza none iracyari kuri n° i Butare. Urabona rero ko “MukaArsène Shalom Ntahobari” ari “Umuman wo mu Imiryango y’Ibirangirire” ku buryo “utwo ducikacumu tugira dutya tukabona aho duturumbukana tukabageraho twahagira” ntaho bahurira.

  5. kuri macumu yego ntabwoko bushira ariko ikibabaje nuko ubimenye utinze ariko ntakibazo byavuyemo isomo mutazibagirwa,kuko mwavugaga ngo mwice umututsi ngo muzahore mubaza ngo umututsi yasagate,mwakangombye kumenya ko umuntu wese ari kiremwa c imana,ariko satani yari yatashe mu mitwe yanyu,na niyo mpanvu mukyivuga ngo abantu bafuye aha naha,none se abahutu basi gaye mu rwanda ko batabishe?hagafa abahunze?ushobora kuba utazi ukuri kwibi ntu.. macinya ntabwo yaboroheye,mugyira guryta muhungana naba maze guhekura urwanda none se niba byarabaye bari kubahitamo bate ko mwari kumwe nti nterahamwe zikabarusha ubwenge mugahungana nazo mwihangane muzongyera mwororokye

  6. Njye icyo nababwira gusa ni uko buri kintu kigira igihe cyacyo.Murabona ko isi yose ubu ari twe (abatutsi b’abanyarwanda)turi imbere,TUGEZWEHO.Nyamara mfite impungenge ko nibamara gutahura ububi bwa bamwe muri bene wacu bo mu myanya yo hejuru mu butegetsi,amahanga azaduhindukirana ntituzabona aho dusaba amazi.Bityo rero bene data,musigeho gukomeza kugirira nabi abahutu kuko bizatugiraho ingaruka mbi kuri twese cg kuri bamwe muri twe ariko benshi.Mbese ubu ntimubona ko impinduka mu butegetsi bw’u Rwanda turi kuyikozaho imitwe y’intoki!!Kereka niba imitima yanyu nta maso igira! Muzi se AMAHEREZO azaba ayahe!!!Mwacishije make mukabungabunga ubuzima bwanyu Imana ikibatije!!!

  7. Ikibazo abanyarwanda tugira nuko twese uko tungana habura ugira vision yo kureba kure. Dushingira ku mateka yacu mabi tugakomeza gukwirakwiza ibitekerezo bipfuye kuko dutekereza ko umubi ari uwo tudahuje (L’enfer c’est les autres). Dukunda kwibanda kubidutandukanya kurusha ibiduhuza. Si mu ruhande rw’ubuyobozi bw’urwanda gusa, ndetse na opposition nayo ifite icyo kibazo. Igihe nsoma ibinyamakuru kuri net, zo mu mpande zose, nsanga abanyarwanda turimo abaswa benshi, na niyo mpamvu dufite ibibazo kandi bizakomeza. Tuzava mu bibazo byacu igihe tuzareka kwireba umukondo nkuko mugifaransa babivuga. We need to be civilized people.

Comments are closed.