Umuryango wa nyakwigendera Camir Nkurunziza, uravuga ko uko leta y’u Rwanda yavuze urupfu rwa Nkurunziza ari agashinyaguro.

Camil Nkurunziza

Kuwa kane w’icyumweru gishize, Umunyarwanda witwa Camir Nkurunziza yiciwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Umufasha we, Annet Kabasindi, yaganiriye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Thomas Kamilindi amubwira ko abantu babili bakekwa uruhare muri uru rupfu batawe muri yombi, uwa gatatu nawe aricwa.

Mazimpaka Barama, umuvugizi w’umuryango wa nyakwigendera Camir Nkurunziza, yabwiye Thomas Kamilindi ko uko leta y’u Rwanda yavuze urupfu rwa Nkurunziza ari agashinyaguro. Arahakana ko nyakwigendera yapfuye agerageza kwiba imodoka yarimo.