«MWANA WANJYE UZANDINDE NK’UKO DATA YANDINZE..»:Dismas KABOYI

Ni mu kiganiro twagiranye na Bwana Kaboyi Dismas; twifashishije igitabo yanditse yise “PAPA, umunsi nabaye mukuru wowe uzaba umwana”.

Twabahitiyemo kubatera amatsiko ku bikubiyemo kugirango niba utaragitunga iwawe, wihutire kugishaka kuko, kirimo isomo rikomeye ry’ubuzima, ku babyara, ku babyarwa, abarera, abarerwa n’abarezi; ni mu nteruro imwe igira iti “ utaganiriye na se ntamenya iryo sekuru yasize avuze”.

Inyito y’iki gitabo ni ijambo umwana Rwanamiza yabwiye se Kaboyi amaze kumva uko yabayeho neza m’ubuto bwe, cyane cyane uko ataka imibanire ye n’ababyeyi n’abo bavukana.

Uyu mwana Rwanamiza yabajije se ati: mbe papa, umunsi nabaye mukuru nkawe, nawe uzaba umwana nkanjye?

Se Kaboyi yaramusubije ati wabimenye. Ati muri kamena kamena isekuru, nzaba ngize kimwe cya kabiri cy’imyaka 100. Nzaba ndangije ubukure bwanjye, ntangiye gusubira mu bwana nk’uko wabimbwiye. Uzandinde nk’uko Data yandinze, nk’uko na we namurinze, nk’uko nawe nakurinze. Mwana wanjye uzanganirize ntuzanyicishe irungu nk’uko nanjye nakuririmbiraga, nkakubwira udukuru dutandukanye. Kundinda ni ukunyumva mu ntege nkeya nzajya ngenda ngaragaza uko iminsi igenda yicuma; nk’uko nanjye nagufataga akaboko utangira gutaguza. Ni ukunsobanurira ibigezweho ukanyereka uko bikora nk’uko nanjye nakweretse isi. Ibindi ni mu gitabo.

Reka dufate uburenganzira bwo kubwira buri mubyeyi ko iki gitabo cyamufasha gushobora kugirana ikiganiro buri gihe n’abana; ariko noneho ku biyemeje kwigisha ikinyarwanda, iki ni igitabo nfashanyigisho kuko ugisangamo udukuru twinshi, imigani iciriritse ndetse n’ibisobanuro byayo k’uburyo buteye amatsiko.

Uyu Dismas Kaboyi ni umugabo w’igikwerere wavukiye mu mutara yiga Rwempasha muri Muvumba, akarere ka Nyagatare. Yakuriye mu muryango utunze inka, bimutera nawe kuzikunda no kuzitunga; maze amashuli yisumbuye ye ayigamo iby’ubuhinzi n’ubworozi ku kabutare I Butare.

Kaminuza ye yayinonsoreyemo ibijyanye n’amajyambere, imibereho y’abantu , gucunga no kuyobora imishinga, politiki n’imyigishirize y’ibijyanye n’imbonezamubano.

Turagushimiye cyane Bwana Kaboyi kwemera gusangiza amateka yawe abakurikira R-t ikondera libre ikondera ryigenga, aya mateka abana bawe bakubwiye ko ari umurage n’urumuri.

Ikondera libre, 4/06/2019