Umuryango wa Rwigara watawe muri yombi noneho ku mugaragaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeli 2017 aravuga ko polisi y’u Rwanda noneho yataye muri yombi abo mu muryango wa Rwigara Assinapol ku mugaragaro.

Abatawe muri yombi ni Diane Rwigara, Anne Rwigara na Adeline Rwigara. Biravugwa ko iki gikorwa cyagizwemo uruhare n’abapolisi barenga 20! Ibi bikaba byabaye ahagana mu ma saa kumi n’imwe.

Ikindi kivugwa cyane cyaba cyateye iki gikorwa ni umujinya Perezida Kagame yatewe n’igikorwa kiswe #FreeRwigaras Green Monday cyarimo gikorwa kuri twitter aho abantu batandukanye basabwaga koherereza Perezida Kagame n’umuryango we byibura twitter 100 buri wese!

Inkuru irambuye mu kanya