umwanzi w’umuntu ku giti cye ntabwo aba ari umwanzi w’igihugu.

Hashize iminsi mu Rwanda havugwa itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda RDF. Ni igikorwa Kagame yatangiye hakaba hagiye gushira imyaka itanu. Iki gikorwa cyaje gikurikiye inyandiko  yo mu mwaka wa 2010 yiswe Rwanda Briefing yanditswe n’abagabo bane (Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya,  Gerard Gahima na Theogene Rudasingwa) bahoze mu buyobozi bwo hejuru bw’ingabo z’u Rwanda n’ubw’ishyaka FPR. Muri iyi nyandiko, bimwe mu byo aba bagabo binubiraga, harimo ko FPR ikomeje gukandamiza Abanyarwanda ku nyungu za Kagame wenyine n’umuryango we ariko cyane cyane Abahutu bakaba bakomeje kwigizwayo mu myanya ifatirwamo ibyemezo, bikaba biramutse bidakosowe nta shiti u Rwanda rwazongera rukagwa mu bibazo bya genocide. Aba bagabo ntibarekeye aho kuko bahise bashinga n’ishyaka RNC  rigamije kurwanya ubutegetsi bwa Kagame no kubusimbuza ubunogeye Abanyarwanda bose.

N’ubwo bwose Abanyarwanda bamwe batekereje ko RNC itageza ku Banyarwanda ibyiza  mu gihe abayishinze batabanje gusaba imbabazi ku byaha  by’indengakamere FPR yakoze dore ko na bo bahoze mu bari mu bayikuriye, Kagame we yabonye RNC nka rimwe mu mashyaka ashobora kumuhungabanya. Ibi byagaragajwe no gutangira gutukana abita isazi, amazirantoki, ibigarasha, n’ibindi bitutsi bigirwa n’abashumba gusa. Ikindi cyakurikiyeho ni icyoba Kagame yatewe no gukeka ko RNC yaba ikorana na bamwe mu basirikare ba RDF bari inkoramutima za Kayumba na Karegeya. Maze ahera ubwo yirara mu basirikare be ntiwareba: Colonel Rugigana murumuna wa Nyamwasa arafungwa, Rujugiro ibintu bye birafatirwa, Karegeya anigishwa ikiziriko, Kayumba baramuhusha, none mu minsi ishize mwumvise ibyabaye.

Colonel Byabagamba yarafunzwe, General Rusagara ni uko, David Kabuye umugabo wa Rosa Kabuye arafungwa, ndetse Rosa (umufasha wa Kabuye) na Baine (umufasha wa Byabagamba) bashyirwa mu birura byataye umurongo!

Icyo ibi bisobanuye ni uko Kagame ageze kure aho atagishobora kumenya inkoramutima n’umwanzi we haba mu gisirikare ndetse no muri FPR. Muri politiki ikosa rikomeye kurusha ayandi ni ugufata umwanzi ukamwita umukunzi cyangwa se umukunzi ukamwita umwanzi kuko biganisha ku gutsindwa. Ibi ni byo Kagame yibereyemo kandi yaba abikora abizi cyangwa se abikora ari amaburakindi ntibizabura kumugaruka. Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Paul Kagame n’uburyo afatamo ibyemezo bakunda gukeka ko afite uburwayi bwitwa psychosis bukaba aribwo butuma nta muntu akizera kandi akiyemera ko ari we wenyine ushoboye gukora ikiri icyiza.

Icyo byakwigisha Abanyarwanda cyane cyane abakihambiriye kuri FPR ni uko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Gukomeza kurebera Kagame akumaraho abantu ukibwira ko wowe uzasigara amahoro waba utazi igisobanuro cy’amahoro. Ku bakiri mu gisirikare nibibuke ko akazi kabo ari ukurinda ubusugire bw’igihugu barwanya umwanzi ariko urwanira uburenganzira bwe si umwanzi w’igihugu. Uwo akwiye gushyigikirwa. Bibuke kandi ko umwanzi w’umuntu ku giti cye aba atari umwanzi w’igihugu.

Sinasoza ntasabye abahagurukiye kwitangira umurimo wa politiki ko ibiba byababera impamvu yo kongera gutekereza no kwegerana ngo igikwiye gikorwe amazi atararenga inkombe.

Mugire ubutwari kandi ukuri kuzatsinda.

Chaste Gahunde,

ISHEMA Party