NI BANDE BARI BIVUGANYE GENERAL KAYUMBA NYAMAWASA? ESE KOKO NI PEREZIDA KAGAME?

Lt Gen Kayumba Nyamwasa n'umufasha we Rosette

Hashize imyaka ine Generali Fawustini Kayumba Nyamwasa arasiwe muli afurika y’epfo aliko ararusimbuka.

Uyu Kayumba Nyamwasa w’imyaka 56 y’amavuko, arazwi cyane muri FPR-Inkotanyi, kuko uretse no kuba mu b’ikubitiro bayishinze, ari mu bayoboye intambara ku banyarwanda , intambara yamaze imyaka ine igatuma FPR ifata ubutegesi nyuma y’umuvu w’amaraso wahitanye amagana n’amagana y’abanyarwanda. Uyu Kayumba Nyamwasa yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u rwanda rwari rumaze kwigarurirwa na FPR-Inkotanyi. Azwi kandi kuba yari inkoramutima ya Paul Kagame , Perezida w’u Rwanda. Ariko ntibibuza Kayumba Nyamwasa kwemeza ko uyu Paul Kagame baryanye akabisi n’agahiye ariwe waba warashatse kumwicisha aho ari mu buhungiro muri Afurika y’epfo! Kayumba Nyamasa yarusimbutse ku itariki ya 10/06/2010, amaze amezi ane gusa ahunze u Rwanda.

Hari mu gihe cya mondial y’umupira w’amaguru yaberaga muri Afurika y’epfo, ubwo ngo abantu bamurashe urufaya rw’amasasu, amuhinguranya mu nda, nyuma aza kujyanwa mu bitaro, k’ubw’amahirwe, ararokoka.

Abagabo batandatu bagerageje kumwivugana , nk’uko mubabona hano mu rukiko baje gutabwa muli yombi.

Muribo hakaba halimo n’umushoferi we witwa Richard ngo ushobora kuba yaraje kumubera Yuda, akamugambanira. Icyo gikorwa cyo gushaka kwivugana General Kayumba Nyamwasa ngo kikaba cyali kiyobowe n’undi mugabo witwa Pascal Kanyandekwe .

General Kayumba Nyamwasa akimara kuraswa, uyu Kanyandekwe ngo yashatse guhunga, polisi y’afurika y’epfo ihita imucakira imuta muli yombi , ndetse ngo agerageza gutanga ruswa ya miliyoni y’amadolari y’amerika ariko baramwangira.

Igihugu cy’u rwanda cyakomeje gutungwa agatoki kubera iki gikorwa cyo gushaka guhitana General Kayumba Nyamwasa, ndetse bituma ibihugu byombi (u Rwanda n’Afurika y’epfo) bisa n’aho bicanye umubano bitewe n’uko Afurika y’epfo yashinjaga u Rwanda ibikorwa by’ubwicanyi mu gihugu cyabo.

Ku itariki ya 29/08/2014 rero, Ikonderainfos twari muri afurika y’epfo, mu rubanza rwagaragayemo abanyabyaha nyakuri.

Isomwa ry’urubanza ryabereye mu rukiko rwa KAGISO muri afurika y’epfo, ryagaragaje ko abagabo bane bahamwe n’icyaha cyo gushaka kwica Kayumba Nyamawasa : umunyarwanda umwe n’abatanzaniya batatu.

Icyakora abantu benshi batunguwe no kumva umucamanza ahanaguraho ibyaha Kanyandekwe na Richard ngo bitewe n’uko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwatanze bigaragaza ko aba bagabo bombi bari mu mugambi wo guhitana Nyamwasa.

Aliko kandi, muri iryo somwa ry’urubanza , umucamanza yagaragaje ko gushaka kwica General Kayumba Nyamwasa byari impavu za politiki ndetse avuga ko leta y’u Rwanda ariyo iri inyuma y’icyo gikorwa kibisha.

Erega ngo na anketi zakozwe, zagaragaje ko abagombaga kwica Nyamwasa bari baguriwe akayabo k’amaround ibihumbi mirongo itanu, bikabaka hafi ibihumbi bitanu by’amadolari y’abanyamerika! Nyuma y’isomwa ry’urubanza General Kayumba Nyamwasa yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru benshi bamubazaga ukuntu yafashe irangizwa ry’urubanza , cyane ngo bitewe n’uko uwakekwaga kuba yari ayoboye igikorwa cyo gushaka kumwivugana ariwe Pascal Kanyandekwe yagizwe umwere.

Mu bisubizo yatanze General Kayumba Nyamwasa yavuze ko ngo mu by’ ukuri we ntacyo apfa n’abashakaga kumwivugana kandi ko ngo yiteguye no gutanga imbabazi kuri bariya bahamwe n’icyaha ; avuga ati: « Kuri jye icyangombwa n’uko ubutabera bwa’afurika y’epfo bwagaragaje uwashakaga kunyica, ariwe : Paul Kagame ».

Abagabo bane bahamijwe ibyaha aribo Amani w’umunyarwanda, abatanzania batatu Hassan Mohammedi Nduli, Sady Abdou na Hemedi Dengengo Sefu, bazamenyeshwa ibihano bibataganirijwe tariki ya 10/09/2014 muri afurika y’epfo.

Ibyo bihano ngo bikaba bishobora kugera ku myaka 10 y’igifungo muri afurika y’epfo .


Source:Ikonderainfos.