URUBYIRUKO N’ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y’U RWANDA

Kuri iki cyumweru kuwa 19 Ukwakira 2014, inama y’ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu.

Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru agezweho n’ingamba zafatwa mu guteza imbere urugamba rwa politiki, ari mw’ishyaka RDI ubwaryo, ari no mu bufatanye bwa RDI n’andi mashyaka, cyane cyane mu rwego rwa CPC (Impuzamashyaka iharanira impinduka mu Rwanda).

1. Film « Rwanda’s untold story » yatangajwe na radiyo televisiyo mpuzamahanga BBC

Inama yishimiye ko iyo film yahishuye ukuri kwari kumaze imyaka 20 yose gupfukiranwa mu mateka y’u Rwanda, ku byerekeye ibyaha by’ubwicanyi kabuhariwe bishinjwa Jenerali Paul Kagame n’ingabo ze, ari ibyakorewe ku butaka bw’u Rwanda, ari n’ibyakorewe mu gihugu cya Kongo. Birashimishije kandi kubona Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko, baragaragaje mu nyandiko ko bashyigikiye iyo film, batitaye ku rusaku rwa Prezida Kagame n’abashyikiye Leta ye bakomeje kubeshya ko abakoze iyo film nta kindi bagambiriye uretse gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

RDI yaboneyeho umwanya wo gushishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kwisuganya, narwo rugakusanya kandi rugatangaza amashusho yerekana imibereho yarwo n’amakuba rwagiye runyuramo, hagamijwe gukangurira Abanyarwanda guharanira ko ibintu bihinduka mu gihugu cyabo, kugira ngo bose bakibanemo mu mutekano no mu bwisanzure bwa buri wese.

2. Uko opozisiyo nyarwanda ihagaze muri iki gihe

Inama ya RDI yishimiye intambwe imaze guterwa mu guharanira ubufatanye bw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Kagame. Yashimiye byimazeyo Prezida wa RDI, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin, icyemezo cy’ingirakamaro yafashe muri Mutarama 2014, ubwo yahamagariraga amashyaka 10 kwitabira inama zigamije kwiga uko gushyira hamwe byakorwa. Igishimishije cyane ni uko izo nama zibarutse impuzamashyaka CPC, yashinzwe tariki ya 1 Werurwe 2014, ubu ikaba igizwe n’amashyaka atanu ari yo : FDLR, PS-Imberakuri, RDI-Rwanda Rwiza, UDR na CNR-Intwari.

Inama yashimye kandi ishyigikira umurongo CPC yiyemeje kugenderaho. Impinduka CPC iharanira ni izazanira u Rwanda ubutegetsi bwa Leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza mu buryo bwose urubuga rwa politiki y’amashyaka menshi, uburenganzira bwa buri wese n’imibereho myiza y’abaturage. Birazwi kandi ko iyo mpinduka izaturuka ku biganiro bitaziguye hagati ya Leta ya Kigali n’amashyaka atavuga rumwe nayo, iyo akaba ari yo nzira yonyine izatuma Abanyarwanda babana mu mutuzo mu gihugu cyabo, bityo n’impunzi zose zigatahuka zemye kandi zizeye umutekano usesuye.

By’umwihariko, inama ya RDI yatanze ibitekerezo ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zikomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo, ishyigikira ibikubiye mw’itangazo rya CPC ryo kuwa 6 Ukwakira 2014, ryerekeye inzira yakurikizwa kugira ngo impunzi zitazaraswa n’ingabo z’umuryango mpuzamahanga, nk’uko inama ya LONI ishinzwe amahoro kw’isi yabyemeje. Bigomba kumvikana ko abayobozi ba FDLR batagambaniwe cyangwa ngo basyikirizwe inkiko mpuzamahanga ; ahubwo icyo basabwe n’ubuyobozi bwa CPC ni ukureba uburyo bwo kurengera ubuzima bw’impunzi zugarijwe n’ibitero by’ingabo za LONI, hagashakwa inzira zose zo kuburizamo iyo ntambara, dore ko nta n’icyemeza ko iramutse ibaye, abarwanyi ba FDLR bayitsinda. Ikindi kigomba kwitabwaho, ni ukwima impamvu z’urwitwazo Leta ya FPR-Kagame, ivuga ko itazigera igirana imishyikirano n’imitwe iyobowe n’abantu bashakishwa n’inkiko cyangwa bafatiwe ibihano mu rwego mpuzamahanga.

Abari mu nama bababajwe cyane n’ubutiriganya bwaranze bamwe mu bayobozi ba CPC, bagaya byimazeyo imigirire y’Abavisi-Prezida bigometse kuri Prezida, bagatinyuka gutangaza ko ngo bamusezereye ku mirimo ashinzwe, kandi nta bubasha babifitiye. Inama yasabye ikomeje ko amategeko agenga CPC yakubahirizwa, abayarenzeho bakagarurwa mu murongo, bityo abayobozi bose bagatahiriza umugozi umwe, kugira ngo CPC ikomeze kugirirwa ikizere n’Abanyarwanda benshi n’inshuti z’u Rwanda. Abari mu nama bagaragarije kandi Prezida wa RDI, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin, ko bamushyigiye ijana kw’ijana mu murimo utoroshye ashinzwe nka Prezida wa CPC, bamushishikariza kudatezuka ku murongo yiyemeje, wo guharanira mbere na mbere inyungu z’abaturage. Yasabwe kandi gukomeza imishyikirano n’amashyaka atarinjira muri CPC, hagamijwe guhuriza hamwe ingufu nyinshi zishoboka, z’Abanyarwanda baharanira impinduka ishingiye kuri demokrasi n’amahoro arambye.

3. Radiyo Impala

Inama ya RDI yishimiye ko Radiyo Impala yumvikana neza mu Rwanda no mu bihugu byinshi Abanyarwanda bahungiyemo. Hifujwe ko iyo radiyo yakomeza kuba umuyoboro uhamye wa opoziyo nyarwanda, igakangurira urubyiruko umuco mwiza wo kujya impaka, hagamijwe kwitoza ubuhanga mu by’ubuyobozi (leadership) no gutambutsa ibitekerezo bihamagarira Abanyarwanda guharanira impinduramitegekere y’igihugu cyabo.

4. Ibinyamakuru bisebanya, bikanabiba amacakubiri mu Banyarwanda

Inama yagaye cyane kandi yamagana inyandiko zimaze iminsi zicicikana ku mbuga za Interneti, zigambiriye gusebya abayobozi bamwe ba opozisiyo, barimo Prezida wa CPC, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin. Igiteye inkeke ni uko inyinshi muri izo nyandiko z’urukozasoni ziba zigoreka amateka, zigakwiza ibihuha n’ibinyoma byambaye ubusa, akenshi ugasanga ibinyamakuru bizitambutsa bikorera udutsiko tw’intagondwa zitifuza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugerwaho. Inama yifuje ko Abayoboke ba RDI bajya bandika banyomoza bene izo nyandiko zigayitse, nta guterana amagambo, ahubwo hagamijwe kumvikanisha ukuri ku biba bigibwaho impaka.

5. Uruhare rw’urubyiruko n’urw’abategarugori

Inama ya RDI yasanze ari ngombwa gukomeza guhamagarira Abanyarwanda b’ingeri zose kugira uruhare rugaragara muri gahunda zo gutabara abenegihugu bamaze imyaka irenga 20 bahonyorwa imbere mu gihugu n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame, kimwe n’abahejejwe ishyanga kubera ko ibisabwa kugira ngo batahe bemye, ubutegetsi bw’i Kigali butabyitayeho.

By’umwihariko, nk’uko ritahwemye kubitangaza, Ishyaka RDI ryongeye gusaba urubyiruko rw’u Rwanda, aho ruva rukagera, kwicengezamo ko rugomba kugira ijambo mu gihugu cyarwo, n’uruhare rugaragara mu micungire yacyo. Abasore n’inkumi, bo Rwanda rw’ejo, basabwe gushishikarira kwitoza umuco mwiza wo kujya impaka, bibumbira mu mashyirahamwe agamije kungurana ibitekerezo, hashingiwe kw’isesengura ry’amateka y’u Rwanda no ku nama zubaka bashobora kugirwa n’abayobozi b’inararibonye.
Ishyaka RDI ntiriyobewe kandi umwanya ukomeye umutegarugori afite mu migendekere myiza y’umuryango no mw’iterambere ry’igihugu. Niyo mpamvu RDI ihamagariye abari n’abategarugori guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Abari imbere mu gihugu bagomba gutinyuka, bakamaganira kure FPR-Kagame ikomeje kubagira ibikoresho ibeshya amahanga ko bahagarariwe mu nzego zinyuranye, kandi mu by’ukuri n’abitwa ko bari mu buyobozi bategetswe kuruca bakarumira, bakicyiriza gusa umwera uturutse ibukuru. Birakwiye kandi ko abari n’abategarugori b’impunzi bisuganya uko bashoboye, bakibumbira mu mashyirahamwe cyangwa bakayoboka amashyaka ya politiki ari benshi, kugira ngo bashobore kumvikanisha ibitekerezo byabo, bityo nabo bazagire uruhare rugaragara mu mpinduka opozisiyo nyarwanda yiyemeje kuzageza ku gihugu cyacu.
Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 20 Ukwakira 2014
Mbonimpa Jean Marie
Umunyamabanga Mukuru wa RDI
Contacts : [email protected]

+41 78 747 19 82