IKIBAZO CY’IMPUNZI : NA N’UBU CPC NTIRASOBANUKIRWA ?

Nyuma yo gusoma itangazo ribabaje rya Bwana Faustin Twagiramungu uyobora CPC, risaba abayobozi ba FDLR kumanika amaboko, bakishikiriza « ubucamanza bwa Amerika na Kagame » ngo hagamijwe imishyikirano, nahise nandika ko icyo gisubizo ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cy’uwo nitaga inararibonye muri politiki y’u Rwanda ari « umuti w’amenyo ». Ni ukuvuga igitekerezo kigomba gusekwa no kugawa. Nabisesenguye mu nshamake aha: https://www.therwandan.com/ki/inzira-ya-cpc-yo-kuburizamo-umugambi-wa-jenoside-ikorerwa-abahutu-ni-umuti-wamenyo/

Burya rero amagambo ”aryoha asubiwemo” kuko ni bwo umuntu yumva uburemere, ikinyoma cyangwa ukuri ayo magambo asobanura. Munyandiko zanjye zirenze eshanu, nibanze ku kibabo cy’impunzi cyane cyane kuko nanjye ndiyo. “Ujya gutera uburezi arabwibanza”. Iyo tuvuga rero impunzi ziri muri Kongo na twe ntituba twiyibagiwe: dukeneye gutaha cyangwa gusura igihugu cyacu, ababyeyi n’abavandimwe twahasize. Ibyo ntibyashoboka ibintu bidahindutse mu Rwanda. Twese tubyemeranyaho ko amahoro nyayo azaza mu Rwanda habaye, habanje kuba INAMA RUKOKOMA. Iyo nama isaba ko Pawulo Kagame yicarana, imbona nkubone, na Fawusitini Kayumba Nyamwasa; Kagame amaze gushaka kwica inshuro enye zose. Iyo nama yasaba urwibutso rw’inzirakarengane z’abahutu FPR na Kagame bamarishije agafuni. Iyo nama RUKOKOMA yasaba ko uwatangije jenosine yabatutsi ashyirwa ku karubanda, umuhisi n’umugenzi bakajya bamwitegereza.

Umuntu wese rero ushyira mu gaciro kandi ukurikirira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga bigali bya Afurika yumva neza ko inama nk’iyo idashoboka; hatabaye igitangaza. Umuntu uvuga rero ko MUDACUMURA na BYIRINGIRO nibitanga, Kagame azemera kwicarana na Kayumba bagasasa inzobe, njye mbona aba agamije gusa guhembwa amadolari 5.000.000 Amerika yatanze ku gatwe k’umwe k’aba bagabo badasanzwe; bamaze imyaka irenze 24 bahanganye na yo ndetse n’igikoresho cyayo Pawulo Kagame.

Ugishidikanya, Twagiramungu ni wowe ubwirwa, yagombye kumva inshuro 10 ijambo Pawulo Kagame aherutse kuvuga arahiza mubyara we B. Makuza ku mwanya w’ubusenateri. Cyane cyane guhera ku munota wa 50 aho agira ati ”hari abaza kumbwira ko ngomba gushyikira na na FDRL (n’ababaye hano...) kuko ubu abayigize ari bato, ntaho bahuiye najenoside” na we akaba abasibiza ko ”abaribo bose ari abajenosideri” bagomba kuba ”eliminated”, guhanagurwa ku Isi nkuko Amerika yiyemeje guhanagura ku Isi ubutegetsi bwa gisalamu, ISISI.

https://www.youtube.com/watch?v=XHSRsNgwppg&list=UUlJsjal_yFMbjC1S_cJeBAg&index=5

Ugishikanya kandi ko Amerika ishigikiye uwo mugambi mubisha, kandi ko uko byagenda kose idashaka ibiganiro, INAMA RUKOKOMA na demokarasi mu Rwanda, yasoma iyi nkuru aho Fengolidi avuga ko : «les membres des FDLR ont participé au génocide au Rwanda en 1994, et qu’ils ont commis de nombreux crimes contre les habitants de l’est de la RDC ».

http://www.veritasinfo.fr/2014/10/angola-les-usa-persistent-et-signent-pour-exterminer-des-refugies-rwandais-hutus-en-rdc.html

Kugirango ikinyoma gikubitirwe ahabona, ni ngombwa ko ubuyobozi bwa CPC, Kagame na Fengolidi bagaragaza abafite umuziro, ibyaha n’ibimenyetso bibabuza kujya mu NAMA RUKOKOMA. Maze abasigaye, RNC, FDU, Ishema, Ihumure, Amahoro, Rwanda rwiza … n’abadafite umuziro ba FDRL bemererwe ibiganiro. Abo bafite ibyo baragwa bashyirwe mu gatobo kamwe n’aba M23, Leta ya Kongo na Loni barega ibyaha by’intambara. Ikibazo cyabo gishikirizwe hamwe ubucamanza mpuzamahanga CPI, nkuko byakozwe kuri Tamasi Lubanga … na Bosiko Ntaganda. Naho kubajyana mu Rwanda, aho  bagomba kwicwa bakajugunywa mu Kagera ntawabyemera.

Mbese Umuyobozi wa CPC ibi bivuzwe haraguru yabishobora ? Igisubizo ni OYA; kuko ikibazo si ibyaha byaba byarakozwe na bamwe bo muri FDLR. Ikibazo gikomeye ni uruhari rukomeye Amerika n’Ubwongereza bagize mu mahano yagwiriye akarere kacu nkuko Kayumba na Rudasingwa baherutse kubyemeza muri filimi ya BBC « the untold story ». Niba ufite amahirwe yo kumenya icyongereza, soma aha hakurikira ukuntu Klintoni yatanze itegeko ryo kwica buri wese uzi ibanga ryo guhanura Ikinani, na jenerali Kayumba Nyamwasa arimo.

http://survivorsnetworks.blogspot.dk/2010/08/bill-clinton-behind-pre-conceived-plot.html

Igisubizo nyacyo ni iki : nkuko nabivuze inshuro nyinshi, ikibazo cy’impunzi si ibyaha aba FDLR baba barakoze. Ikibazo ni ubwoba Kagame na Amerika bafitiye INAMA RUKOKOMA. Kandi nkuko mperutse kubyandika ku rubuga DHR, icyihutirwa ubu ni iki: « NGO « ICYO ANGOLA IZAVUGA KU RWANDA na RDC NI CYO KIZAKORWA ». Ayo ni amagambo ya Minisiteri w’Ubunyi n’Amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry.

https://www.youtube.com/watch?v=OoXlbFLqZRg

Abashaka ko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda na FDLR rero cyakemuka, hatagombye kongera kumeneka andi maraso nababwira iki. Kuva tariki ya 01/01/2015 u Rwanda ruzava mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi. Ku mugabane wa Afurika ruzasimburwa na Angola, bigaragara ko mu bya gisirikari ndetse n’ubukungu iri ku isonga muri Afurika yo hagati. Amerika iti ”Angola, tugufitiye icyizere ni wowe uzarangiza ikibazo cya M23 na FDLR” ! Ngo ”uzi kumva yumvira mu rusaku”. Abaduhagarariye rero ntibagombye gusinzira ! Andi mahirwe dufite atangaje ni uko Espanye na yo yinjiye mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi. Twibuke ko Esipanye ifitanye amasinde n’u Rwanda. Tuhafite n’inshuti nyinshi zumva neza ikibazo cyacu. Ni ngombwa rero gukora ibishoboka byose mukahashinga ibirindiro. Twongere twibuke uko diplomasi ikorwa:

http://ikazeiwacu.fr/2014/08/23/ikibazo-cyimpunzi-diplomatie-ikozwe-neza-yatuma-amerika-ihindura-imyumvire-samuel-lyarahoze/»

UMWANZURO.

Sinarangiza iyi nyandiko ntibukije ko Amerika ikimara kubona ko Angola imaze kwinjira mu Kanama gashinzwe amahoro ku Isi yahise yohereza Fengolidi muri icyo gihugu kukibesha no kugisaba kwemera umugambi mubisha wo kumaraho Abahutu ku Isi. Gusa ndahamya ko « umwanzi agucukurira icyobo (cyo kuguhambamo), naho Imana igucira icyanzu ». Icyo cyanzu ni iki gikurikira : imirambo yo muri Rweru, Filimi ya BBC, igitabo cya Noheri Ndanyuxwe, Angola na Espanye  mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi, … na Mugabe ku buyobozi bwa SADC. Uwagerageza “gusesera muri iki cyanzu” ashobora kurusimbuka da!

Ni yo mpamvu nsaba nkomeje abaduhagarariye, abanyamashyaka bose. … kohereza vuba na bwangu intumwa muri Angola; bishobotse no mu bindi bihugu bya SADC, bitwaje filimi ya BBC « untold story », inyandiko zose zivuga imirambo yo muri Rweru, igitabo cya Noheli Ndanyuzwe… kugirango Angola ndetse na SADC bisobanukirwe neza n’ubugome bw’Abanyamerika, mbere y’uko bifata icyemezo cya nyuma cyo kwikora munda bifasha Amerika na Kagame guhanagura ku Isi igice kimwe cy’ubwoko bwitwa ABANTU batuye mu gice kinini cya SADC. Niyemeje gutanga umuganda ku matike yabazajya kutuvuganira!

Samweli Lyarahoze, tariki ya 21/10/2014