YEGO MWIDISHYI Y’AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI

Gallican Gasana

Abanyarwanda benshi nk’abitsamuye uyu munsi ku wa kane n’ejo ku wa gatanu taliki 18 Ukuboza 2015; Bazajya gutora itegekonshinga rishya risimbura iryo muri 2003.

Uko guhindura itegekonshinga nta kindi rishingiyeho cyangwa rikurikiza, usibye gusa gushaka kwongerera perezida Kagame mandat ngo abashe kuyobora ubuziraherezo.

Ariko iyo ukurikije amateka yaturanze tutaretse mu Rwanda gusa, ndetse n’ahandi hose, byaragaragaye ko iyo itegekonshinga ryubahirijwe maze ubutegetsi bugahererekanwa mu mahoro, bishyira cyera igihugu kikagira amahoro arangwa n’ubwubahane butitaye ku moko n’uturere, kuko nta kurwanira ubutegetsi buba bugihari; ama coup d’etat ntaba agishobotse, intambara zo ku mipaka ntiziba zigishobotse; ndetse no guhamagarira ubwoko kwica ubundi ntibiba bigishobotse.

Ni aha mpera ngira nti, Kagame mu guhindura itegekonshinga ngo agundire ubutegetsi, arenze umuhanda kandi azagarika imbaga y’abanyarwanda, akomeje umurage mubi w’abamubanjirije kandi yari afite uburyo bwo kubihagarika ngo nibura mu rwanda natwe dutangire iryo hererekanya ry’ubutegetsi ariryo ritanga amahoro arambye.

Yego mwidishyi

Abambari ba Kagame bashinzwe gukangurira no guhatira abaturage kuvuga no kwemera ko perezida Kagame ko ariwe ushoboye, ari we kamara mu banyarwanda bose; nabigereranya na wa mugani w’abidishyi. Aho abidishyi bose bikirizaga umwami wabo aho kumutabara ahubwo bakamureka agakomeza kwiyahura; uwo mugani murawusanga hasi hano. Aho abatari bazi uwo mugani, muza kwibonera uko abanyarwanda bose Kagame yabagize abidishyi nawe akaba umwami wabo.

System Kagame

Benshi mu bambari ba Kagame dukunze kuganira, iyo bashatse kukwunvisha impanvu itegekonshinga rigomba guhinduka Kagame agakomeza gutegeka, bakubwira ko ariwe ushoboye nkaho ariwe mugabo wenyine, bakubwira ko ntawe uhindura ikipe itsinda, cyangwa se twamureka akarangiza ibyo yatangiye. Mbasubiza mbabaza niba bagira system cyangwa sytem yabo yitwa Kagame yaba atariho ibyabo bikabarangirana. Ngeza naho mbabwira nti ihererekanya butegetsi rishobora no kuba hagati muri FPR; si ngombwa ko guhererekanya ubutegetsi ari ukubuha opposition. Murebe nk’igihugu nka Tanzania, kimaze kugera kuri democratie ishimishije nubwo ubutegetsi buguma mw’ishyaka rimwe gusa; ariko ineza bigirira igihugu ni uko nta muntu numwe wigira akari aha kajya he, nta muntu numwe wigira akagirwa mana nkuko mu Rwanda bimeze ubu, nta muntu numwe wigira kamara cyangwa ngo agire akazu iruhande rwe gashinzwe gutera abenegihugu ubwoba mu rwego rwo kugundira ubutegetsi. Igihugu cyatangiye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro biha ikizere abanya gihugu, biha amahoro abanyagihugu, bica ubuhunzi no kwicana bya hato na hato ntibiharangwa.

Abaturage nibo babisabye

Abo bambari ba Kagame iyo babonye ko ibyo bakubwira nta mutwe nta n’amaguru bigira; bakomeza bakwunvisha ko atari ukugundira ubutegetsi ko ahubwo ari abaturage bifuza ko Kagame yakomeza kubayobora ko kandi nta wundi bashaka. Ariko wareba isiragira ry’abadepite mu gihugu hose babwiriza abaturage gutora YEGO MWIDISHYI ugasanga ko ibyo bavuga nabo batabyemera ko kandi wa munyarwanda bavuga ko akunze Kagame nabo ahubwo batabyemera. Bitaba ibyo babaha amahoro bakajya gutora mu bwisanzure batarinze kubashyiraho igitugu bababwiriza icyo bazatora.

Ese ubundi ko bavuga ko abaturage aribo babyisabiye batabibwirijwe, ubwo bwenge bwatumye babisaba bwagiye he babaretse bakanatora uko babyunva. Muzakomeze mubeshye mugeze aho mwibeshya ubwanyu. Ariko Kagame we babiziranyeho n’abanyarwanda aho yagize ati: “ Mwambeshye ko mwantoye nanjye mbabesha ko Natowe” ngayo nguko.

Ubu noneho bazakomeza babeshyane kugeza uruhu rw’umwami w’abidishyi rwumye! Harahagazwe!

Mu mateka y’isi, byaragaragaye ko aba dictateurs bose bashaka kugundira ubutegetsi bitwaza ko abenegihugu babo babakunda kandi babashaka.

Duhereye kuri Nicolae Ceausescu(1989) n’umugore we Elena, barinze baraswa ku karubanda bacyibaza ababica bati namwe koko ibyo mwabikora.

Tukagera kuri Blaise Compaore (2014)wirukanwe mu gihugu nabo yari yarafasheho ingwate.

Tutibagiwe Muammar Gaddafi,(2011) Kagame yavugiyeho avuga ko atunva aba perezida bagundira ubutegetsi bitwaje ko abenegihugu babakunda. None we byagenze gute??

Abidishyi nimusigeho kuroha umwidishyi mukuru aho mumubwira YEGO MWIDISHYI ku makosa yose akora, kandi mubona neza ko URUHU RURIMO KUMWUMIRAHO.

Kugundira ubutegetsi nta kindi bituzanira usibye amakimbirane hagati y’abenegihugu.

Kwubahiriza itegekonshinga no Guhererekanya ubutegetsi niwo musingi w’amahoro arambye amwe atari aya nyirarureshwa.

Nimwisomere umugani w’abidishyi hano hasi.

Umugani w’abidishyi

Abidishyi bari bafite umwami wabo; bukeye arapfa asimburwa n’umuhungu we.
uwo mwami mushya, mu mategeko ye ya mbere ahamagazaumwiru ati« Shyira ingoma ku
karubanda, uyihe umurishyo, aho umusore wese ari mu gihugu cyanjye aze anyitabe.»
Nuko umwiru abikora uko abwiwe, abasore bose basesekara aho.umwami
arabitegereza asanga nta musaza ubarangwamo. Ati « ni uko ni byiza; icyo nabahamagariye ni ukubamenyesha ko ufite se w’umusaza wese agenda akamwica, kandi ntihagire n’umwe
ugira icyo avuga kandi ngo abaze.
Ni mwemere icyo mbategetse gusa, iryo ni iteka nshiye.» Bose ntibabyishimiye birumvikana, ariko
kubera itegeko rirusha ibuye kuremera, barumvira. Bamaze kubyemera, umwami ati «Nimwihute
mubahotore, nimumara uwo mwanda mu gihugu cyanjye, mugaruke mubimenyeshe mbone kubasobanurira amategeko mashya, akwiranye n’ingoma yanjye. Bashyira nzira bajya gukora ishyano
bahatiwe, bamwe bahutiraho bahotora ababyeyi babo, ngo babonereho kubazungura kandi bashimishe n’uwo mwami wabo w’umusore.
Abandi bafatwa n’impuhwe bibutse akamaro k’umubyeyi bati «Umwami yadutegetse gutsemba ababyeyi bacu, ariko ntaturora, reka tubahishe tuzavuge ko bapfuye. n’uko bacikisha ababyeyi, bajya
kubahisha mu kindi gihugu, kibangikanye n’icyabo . Ariko « umubaji w’imitima ntiyayiringanije»
Bavuyeyo umwe abwira se ibyo umwami yabategetse ati « none si nshobora kukwica, ngwino
njye kuguhisha mu buvumo, dutegereze uko bizagenda nyuma; nzajya nkugemurira rwihishwa.» Biba
bityo iminsi bahawe ishize bose bahurira I bwami. Umwami ajya ku nteko ati « yemwe basore bidishyi!!!» Bati «Karame mwidishyi!!» twa dusaza mwatumazeho? Bati «yego mwidishyi!!!»
uwami amaze kubona ko nta musaza usigaye uzamuvuguruza ati « Ubu ngiye kubaha itegeko ryanjye
rishya, mwese mugomba kwemera ntihagire n’uhigima arihakana. bati «ritubwire Nyagasani».
Ati «icyo nshaka ni uko icyo nzajya mvuga cyose muzajya mucyemera mugira muti
«YegoMwidishyi!!!».

baremera ntarindi jambo uretse kwikiriza muti « yego mwidishyi». Baremera bose icyarimwe bati
«Yego mwidishyi». Abasore b’Abidishyi bamaze guhabwa itegeko rishya ntibyacakabiri,umwami
arabahamagara ati« nimuze tujye guhiga.» Bati «yego mwidishyi!!!» ubwo umwami aranezerwa yumvise ko yumviwe; bageze mu ishyamba bica imparage barayiheka, barayihigukana, bacyura umuhigo. Barasira, bahabwa amayoga baranywa. Birangiye umwami ati « Aho murabona runo ruhu
rw’imparage ukuntu ari rwiza bidishyi!!!», bati « turabireba Mwidishyi.» N’uko yungamo ati «
Nimwende uru ruhu rukiri rubisi, murumfurebe ku mubyimba no kumaguru n’amaboko, murundodereho
maze nse n’imparage.» Bati yego Mwidishyi!!!!» abahanga mu kubarira barahashinga barumudoderaho , bamaze kurangiza rukiri rubisi ati « Ahose si byiza bidishyi?»
bati « Yego Mwidishyi ni byiza rwose!!!» Ati« noneho nimunshyire ku zuba nshyuhe
kuko rukonje!!!» Bati « Yego mwidishyi!!!» ati « Rurankanyaga bidishyi!!!»
Bati « Yego ruragukanyaga mwidishyi!!!» ati «Aho ga ndapfuye bidishyi!!!» Bati «Ahoga urapfuye
mwidishyi!!!» Ati « Nimuntabare bidishyi!» Bati « Nibagutabare mwidishyi!!!» Ati
« Inyota iranyishe bidishyi!» Bati « Inyota irakwishe mwidishyi!!!»

Ati «Uruhu rurumye Bidishyi!!!» Bati «Uruhu rurumye mwidishyi!!!». Bityo bityooooooo!!!!!!!!!!!!! kuva kugasusuruko kugeza mu mashenguruka.
Barataha bagenda bavuga mu mayira ibyabaye ku mwami wabo.. bose bari abasore, ubwenge
ari mahwi!!!
Bageze imuhira, wawundi wahishe Se mu buvumo, ajya kumusura amugemuriye,
umukambwe amubaza amakuru y’i Bwami, Umuhungu amutekerereza uko byagenze kuva ku
itegeko rya mbere kugeza ku muhigo no ku ruhu rw’imparage ati «Kandi yadutegetse ko icyo azajya avuga cyose ari cyo tuzajya twemera.» None dusize avuga ngo
« AHOGA NDAPFUYE BIDISHYI!!!» natwe tuti « Ahoga urapfuye mwidishyi!!!» Ati
«Runyumiyeho Bidishyi !!!» Tuti « Rukumiyeho mwidishyi!!!!» Ati « Nimuntabare Bidishyi!!!!» Tuti «Nibagutabare Mwidishyi!!!» Wa musaza arabyumviraaaaa!!!!!!!!!¨Ati « Byagtangiye ryari???» Uwo mubyeyi w’impuhwe n’imbabazi abwira umuhungu we ati «mwa bapfu mwe!!!;
umwami wacu agiye gutangishwa n’ubwenge buke bwanyu!!! Njyana i bwami benda banyice, Ariko
Njye ninsanga atarahwera ndanukiza!» . N’uko umuhungu aramujyana, bagezeyo basabga agiye kunogoka. Ako kanya ahamagaza umuvure awuzuzamo amazi, baramuterura bawumuryamishamo.
Hashize umwanyaaaa uruhu rutangira guhehera, rurongera ruroroha barumubamburaho
ariruhutsa, ati «Ashyiiiiiiii!!!! Ndakize kandi nkijijwe n’umuntu mukuru!!!» Ashima wa musore
wahishe Se, abaza n’iba hari abandi bahishe ba Se ngo babahishure bagaruke mu byabo.
N’uko aca iteka Ati « INGOMA IBIHUMBI,NTAWE UGAYA UMUSAZA KUKO ABA AFITE UBWENGE
BW’INGOMA NYINSHI YARIYE.» N’uko abakambwe batahutiweho n’urubyaro rwabo, basubizwa ibyabo n’ubukuru bwabo

Duharanire Amahoro arambye
Gallican Gasana